Korali Enihakore yongeye gutumirwa mu ivugabutumwa yakoreye mu gitaramo cyateguwe na AJEMEL muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye

Atangije iteraniro indirimbo yo mugitabo ya 204 dore ibendera rya Yesu riramanitswe, nguyu araje ahuruye atyo ngo atabare Abe, ngo ati yemwe ndaje nimukomere, ko ndi hamwe namwe ninde wabashobora?

 Korali bonne nouvelle batubwirije mu ndirimbo nziza bati: “Yesu niwe waduhesheje amahoro maze adushyira ahantu heza, utugirire ubuntu bwawe kugirango tubane nawe iminsi yose”

Korali voice of hope nayo mu mashimwe baramije Imana bavuga bati: "gitangaza mba nirata, muriwe niho naboneye ubugingo, wambereye isoko nziza muri we niho nubakiye, Yakunze ntabibereye nari uwo gupfa niwe wanyunze n'Imana, ubu ndashima Yesu zina riryoshye niwe nzirata."

 Nimuri yesu kristo mu mibabaro ye no murupfu niho Imana yiyungiyemo natwe ntiyabaye ikitubaraho gukiranirwa kwacu, utarigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye icyaha kubwacu Imutanga mumaboko yabanyabyaha baramubamba asohoza ibyanditswe kuriwe.

Korali Enihakore mundirimbo nziza batangiye bagaragaza ibyabahinduye nabo babihinduza abandi bavuga bati: sitwabona icyo tukwitura, sitwabona icyo tuguhaaa ariko wemere wakire iyi ndirimbo, n’ibyishimo byinshi bongera ho ngo "umwuka wuwiteka ari kurinjye kandi yansize amavuta yantumye kuvura imitima yihebye ndetse no kumenya imbohe ko zibohotse,kandi ngo dore mpagaze kurugi ndakomanga ariko ukingura nzinjira dusangire, ntimwinangire/nange sininangire tumuhe imitima yacu kuko yaje gushaka iyo mitima yazimiye, kandi unesha azicarana na Data ku ntebe y'ubwami iteka"

korali Enihakore mubyishimo byinshi baririmbira Imana bahindura imitima ya benshi

korali Enihakore mubyishimo byinshi baririmbira Imana bahindura imitima ya benshi

Bakomeje bavuga Ngo Kuko Imana yakunze Abri mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo wikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho, ariko ibyo iyo mbyibutse birandenga bikantera kwibaza icyo nakora mwami wee nkavuga nti ishimwe niryawe mwami, icyubahiro nicyawe mwami  kubwurukundo wadukunze.

Rangurura bakomeje baramya Imana bavuga ngo wambereye Imana niyo mpamvu ntazakuvaho Kandi ntazakureka, naho imisozi yakurwaho uzahora uri uwambere mubuzima bwange, Ujya uca akanzu maze imitego satani antega ukayindinda ngatabarwa. ameena

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *