Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024 ni umunsi wa kane w’Igiterane cya Evangelical Campaign. Benshi bakomeje kubohoka mu mitima yabo kubwo kurushaho gusobanukirwa akamaro ko kuva mu bubata bw’umwijima bakaba abana b’umucyo. Tubahaye ikaze kugira ngo dukomeze gusangira ibyiza byo mu ijambo ry’Imana. Uyu munsi turi kumwe n’umwigisha Ev. Alice Rugerindinda. Intego y’Igiterane: “Urukundo rw’Imana isoko y’agakiza”. (Tito 3:4-5)
Hamwe na Korari Ibanga twongeye bkwibutswa ku mbabazi n’ubuntu twagiriwe na Yesu Kristo akatugirira icyizere cyo kutugabira umurimo we. Ntidukwiye na gato gupfusha ubusa bene ubwo buntu ahubwo duharanire gusingira icyo Kristo yadufatiye.
Ijambo ry’Imana na Ev.Alice Rugerindinda
“Nyamara kugira neza kw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ikunda abantu bibonetse iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurirwa bashya n’Umwuka wera”. Tito 3:4-5
Agakiza twagaherewe ubuntu ku bwo imbabazi z’Imana ntitwari dukwiriye kuko kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika. Kubyarwa ubwa kabiri umuntu wa kera arapfa, uwakiriye Kristo apfa ku byaha akabibona nk’ibibambwe. Nta muntu wabasha guhindura undi usibye imbabazi z’Imana gusa.
Nyuma yo kwakira agakiza, Imana iguha kuvuka ubwa kabiri no guhindurwa mushya muri Kristo Yesu. Ikindi ku muntu wakiriye agakiza yuzuzwa Umwuka wera wo kumuyobora mu kuri kose kugeza ageze mu ijuru. Umwuka wera akwigisha imyifato ikwiriye kuko ni umufasha twahawe uzatuyobora kugeza atumurikiye Imana.
Ese ni ryari umuntu ahabwa umwuka wera? Guhera igihe umuntu yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza ni cyo gihe ahabwa umwuka wera. Ikigero cy’ubusabane n’Imana ni cyo kigena urugero rw’Umwuka wera ahabwa. Agakiza katarimo umwuka wera ntikashoboka kuko Yesu atakiri mu isi imbona nkubone, yasigiye abizera umufasha mwuka wera.
Mu yindi mimimaro y’agakiza nuko gatanga ibyiringiro ku baribarihebye kakabahindura umutima ukaririmba ibyishimo bikagaruka. Yesu iyo yageze muri wowe azana n’umunezero w’agakiza. Agakiza kazana kubabarirwa ibyaha.
Nubwo intambara zitabura mu rugendo rujya mu ijuru birakwiriye ko umugenzi arwana atumbiriye iyo agana ubudacika intege; agatumbira mu ijuru ndetse agahorana ibyiringiro bifite ubugingo. Satani ajya yihebesha abantu ashaka kubereka ibibi bakoze ariko birakwiriye kwizera no kwemerera amaraso ya Yesu kukweza. Agakiza kababarira ibyaha kuhagira abantu bagahinduka abana b’Imana. Ni umugisha ukomeye kwakira Yesu.
By Baraka Samuel