THEME: “Umumaro w’ Umwuka wera“(Yohana 16:13)
Kuri uyu wa Kane tariki 21 ni umunsi wa gatandatu w’Igiterane cya Evangelical Campaign, aho benshi bakomeje kubohokera kubwo kumva ijambo ry’ Imana riherekejwe n’ indirimbo nziza z’ amakorari.
Uyu munsi turi kumwe n’umwigisha Madame Anne Marie Mukeshimana. Intego y’Igiterane: “Umumaro w’ Umwuka wera”. (Yohana 16:13)
Kuri uyu munsi wa 6 wa Evangerical campaign, twatangiye turirimba indirmbo yo mugitabo ya 107 mu ndirimbo z’ agakiza “Twemezwa niki ko tuzagera mu Ijuru”. Indirimbo igakomeza ivuga ko umwuka wera ariwo utwemezako tuzajyayo kandi ko turi abana b’Imana.
Umwuka wera ni Imana ariko mu bikorwa. Umwuka wera afite umurimo ukomeye cyane kuberako iyo atugezemo tubasha kugendera mu butsinzi. Umwuka wera iyo aje aduha imbaraga.
Mu mwanya mwiza w’Ijambo ry’ Imana twagejejweho na Madame Anne Marie Mukeshimana, aho yifashishije ibyanditswe byera harimo igitabo cya Luka 11:9-13 “Nanjye ndababwira nti ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa, kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.Mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka? Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo? None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?”. Imana ikintu ishaka ni ukubana natwe, kandi ikaba muri twe. Kugira umwuka wera si ukuvuga indimi gusa ahubwo umurimo ukomeye wa mwuka wera ni ukugira kamere y’ Imana. “Kamere y’ Imana ni urukundo”. Umwuka wera aradukuza tukagwiza imbuto z’ Umwuka (Abagalatiya 5:22-23), aradutinyura kandi akatumara ubwoba bw’ urupfu. ubwoba ni umuzi w’ ibyaha ariko Mwuka wera atuma tubaho nta bwoba kuko abana natwe no murupfu. Umwigisha w’ijambo ry’Imana yakomejue agira ati: ” umwuka wera yamaze kutugeramo uhereye umunsi twakira Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwacu kuberako ari isezerano Yesu yaduhaye umunsi asubira mw’ijuru. Mwuka wera ni mwiza kuko ni umufasha ajya afasha abamwizera bose kugendera mu butsinzi ndetse akatumenyesha igikwiye n’ikinyabupfura gikwiye abana b’Imana.
Yesu ubwo yari mw’isi yabayeho ubuzima bukurikira: Kujyanwa mu butayu kugeragezwa na sekibi kuberako yari yambaye n’ishusho y’umwana w’intama. Ikindi kandi Yesu ubwo yari mu butumwa mu masinagogi ajya kwigisha ijambo ry’Imana. Yesu mw’Ishyamba rya Getseman arira ataka(Ubuzima bwose bwa YESU n’ibikorwa bye byakorwaga na mwuka wera muri we. Yesu akibatwizwa na mwuka wera yahamije ko Ari umwana w’Imana. Kandi mwuka wera iyo atwinjiyemo ni igikorwa akora ahamanya natwe ko turi abana b’Imana Kandi bitumara ubwoba. Abana b’Imana babaho badafite ubwoba kuberako bafite umwuka wera ubayobira buri munsi.
Umwuka wera aradutunganya akoresheje bibiliya, ibigeragezo n’ibindi.
Mu gusoza Umwuka wera afite umumaro ukomeye kuberako aduha imbaraga mu bihe bitugoye. na Yesu ari I Getsemani afite ubwoba n’ umubabaro Umwuka wera yamwongereye imbaraga. “Igihe itorero ry’ Imana rikiri mwisi, Umwuka w’ Imana arahari”. Ntabwo twahawe agakiza gusa, ahubwo Imana ishaka kubana natwe kuko mumaso y’ Imana umuntu afite agaciro gakomeye. Imana mububiko bwayo yagennye ibintu byinshi ishaka kuduha ariko ishaka ko tubisaba ( Matayo 7:7). Dusabe Umwuka wera kuko ni uwacu abana b’ Imana twaramugenewe, iyo wizeye Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwawe, uhinduka umwana w’ Imana.Umwuka w’ Imana iyo aje sinshobora gusigara uko ndi.
Umwigisha w’ijambo ry’Imana: Madame Anne Marie MUKESHIMANA
Uwayoboye gahunda: Esther Princesse
Inkuru ya INGABIRE Elvine
Itangajwe na IDC CEP UR HUYE