Mbega agakiza! Mbega umunezero ubonewe mu kumenya umukiza Yesu Kristo (Umunsi wo gusoza igiterane cy’ivugabutumwa( Evangelical Campaign) muri CEP UR HUYE

Muri Kaminuza y'U Rwanda, ishami rya Huye kuwa 24 Ugushyingo 2024, hasojwe igiterane cy'ivugabutumwa cy'abanyeshuri b'abapentecote cyari gifite insanganyamatsiko iboneka mu gitabo cy'Abefeso 5:8'' . Kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk'abana b'umucyo. Iyi ikaba ari insanganyamatsiko yakomeje gufasha benshi guhembuka no guhishukirwa n'ijambo ry'Imana mu buryo butandukanye cyane ko benshi bakiriye Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza w'ubugingo bwabo ari nayo ntego y'igiterane, akaba n'inyungu kubizera bose. Muri iki giterane kidasanzwe hari Korali Rehoboth ikorera umurimo w'Imana mw'itorero rya Rehoboth

hakaba n'umwigisha w'ijambo ry'Imana Rev.pst. RURANGWA Valentin

Insanyamatsiko y'umunsi: '' GUKORERA IMANA".

Mu gutangira. El-Elyon worship team yatangiye ihimbaza Imana mu ndirimbo y' 115 mu gushimisha Imana ivuga iti: Nabonye umukunzi mwiza yarankunze ntamuzi, yamfatishije umugozi ari rwo rukundo rwe. Benshi bafashijwe n'indirimbo kuko iributsa umurimo wa Kristo.

Korali Alliance nayo yungamo iti:" Who is calling my name" Ni nde uri guhamagara izina ryange, bati ni Yesu kandi nzahora mwitaba buri uko ampamagaye.

Ntibyarangiriye aho Enihakole nk'intare z'umwami iti : Mana ugira neza ndetse ntaw'undi uhwanye nawe, abatuye isi bavuge imirimo yawe, bityo hashimwe wowe nyir'ingoma y'amahoro.

Ibintu ni ukuva mu bwiza ujya mu bundi, Korali Elayo nayo ikagira iti:" Nimukorere Imana data, kuko izabahemba. Mu gihe cy'isarura aho abakozi bose bazataha maze umwami wabo akabakira ababwira ati mwakoze neza bana bange bityo bagororerwe.

Mu mwanya mwiza udasanzwe wo kwakira Korali Rehoboth, yatangije indirimbo ivuga ngo hazabaho umunsi w'ishimwe mw'ijuru. Yibutsa abasiganirwa kujya mw'ijuru ko hari umunsi uzabaho w'ibyishimo bityo abakiranutse bazagubwa neza, Imana izabaheka k'umugongo wayo.

Rehoboth ikomeza igira iti: '' Sinzibagirwa igihe nakizwaga, hashimwe Yesu wemeye gupfa kugirango mbone ubugingo, yabashije gusiga icyubahiro cye kugirango nkizwe." Umusaraba mwiza wa Kristo ushimwe cyane, ya mva nziza yavuyemo umucunguzi.

Mu mwanya mwiza w'ijambo ry'Imana, Rev.Pst. RURANGWA Valentin, yatangiye yifashisha indirimbo ivuga ngo: " Kandi ukwikunda umwana wayo,nange niko inkunda ntakwiriye, nari umugome n'uko impa Yesu ngo ambabirwe k'umusaraba. Mu bo yacunguje ayo maraso nziko nange ndimo bityo nzajya ndirimbo urwo rukundo ndukwize isi yose.

Gukorera Imana ni byiza kubera ko umuntu wese umaze kwakira Yesu nk'umwami n'umukiza asabwe guhita atangira umurimo nk'uko awuhamagariwe. Buri wese afite impamvu nyinshi zo gukorera Imana nk'uko tubisanga mu gitabo cya Efeso 2:10 ''Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.

Mu by'ukuri, Imana yaremye umuntu irema n'imirimo kuko imaze kurema Eden na Adam basabwe kurinda no gukorera Eden. Imana yaturemanye kamere yo gukora, ikiremwa cyose gifite inshingano zo gushaka icyo akora mu murimo w'Imana. Iyo usanzwe ukora neza umurimo w'Imana bituma Imana nayo ishishikarira kuguha umugisha kandi ikakuragiza izindi nshingano kugirango nazo uzikore neza.

Mu gitabo cya 1 cy'Abakorinto 15: 58 " Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami." Yeremia 1:4" Ijambo ry’Uwiteka rinzaho, rirambwira riti: “Ntarakurema mu nda ya nyoko nakumenye, utaravuka nakwejeje, nagushyiriyeho kuba umuhanuzi w’amahanga.” ati: '' Tugira Imana itugiraho imigambi kandi myiza." Hariho imirimo mibi kandi sebuja wayo ni sekibi gusa ikiza n'uko ku bizera bose hariho n'imirimo myiza sebuja wayo akaba Umwami Imana umucunguzi iyo yaremye ngo tuyigenderemo buri munsi.

Satani nk'umukoresha mubi yoshya abantu abakubise umutego utuma umuntu atsikira ariko ku bizera Imana kandi bakurikiza ugushaka kwayo, Imana iba ihari kugirango ibakize uwo mubi. Uko ubona Imana yakuremye nibyo yakugize byo bisobanuye ibikoresho Imana yaguhaye kugira ngo uyikorere neza ngo icyubahiro cyayo gihimbazwe mu batuye isi. Guhitamo wowe si uko Imana yabuze uko ibigenza ahubwo ni umwenda uba ufitiye Imana bitewe n'ibyo yakoze. Buri wese agendana umwenda w'Imana bityo ni mucyo dukore umurimo w'uwaduhamagaye.

Ibintu 3 Imana ikorera mu muntu akiri urusoro: Imenya umuntu ntaw'undi uramumenya, irobanura umuntu abandi bataramurobanura, Imana ibasha guhamagara umuntu ntawe urakamumenya ikareba mu nda ikabona ishyanga rikomeye kugeza umunsi imuhagurukirije gukora umuhamagaro.

Paul yari yaratandukiriye umugambi w'Imana akajya atota itorero r'Imana ariko umunsi ahura na Kristo yabashije kubwiriza ubutumwa bwiza impande nyinshi ndetse benshi barakizwa abasha no kuzizwa ubutumwa bwiza. Paul ni urugero rwiza rw'umuntu wari umugome akaza guhinduka mwiza cyane nyuma yo guhura na Kristo yabashije kuvamo umuvugabutumwa mwiza n'uyu munsi twibuka. Twaremwe mu buryo bujyanye n'cyo Imana ishaka ko tuyikoreramo bityo bikabyara umusaruro bijyanye n'urwego uriho.

Mu by'ukuri, gukorera Imana ntibivuze ko buri muntu azajya aba umu Pasiteri, umuvugabutumwa, umuririmbyi n'ibindi ahubwo bisobanuye ko buri kintu ukora ugikorane umwete kandi ukinoze neza , wera imbuto, ugaragaza Imana muri rubanda utuye. Uzaba ukoreye Imana neza.

Loading

1 thought on “Mbega agakiza! Mbega umunezero ubonewe mu kumenya umukiza Yesu Kristo (Umunsi wo gusoza igiterane cy’ivugabutumwa( Evangelical Campaign) muri CEP UR HUYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *