Amateraniro ya CEP ku cyumweru ku wea 15 nzeri 2019
Intego y’Ijambo ry’Imana” Dukomeze kuzirikana guhamagarwa
kwacu”
Umwigisha: Alphonse MUNEZA
2petero
2:6” kandi ubwo yaciriye ho
iteka imidugudu y’i Sodomu n’iGomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho
kuba akabarore k’abazagenda batubaha Imana, 7ikarokora Loti umukiranutsi,
wagiriraga agahinda kenshi ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha, 8(kuko uwo
mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose,
imirimo yabo
y’ubugome yarebaga akumva.)
1abakorinto
1:26”Muzirikane guhamagarwa
kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe Atari benshi,
n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi.
Itangiriro
19:15-16” 15Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati
“Haguruka ujyane n’umugore wawe n’aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo
utarimburirwa mu gihano cy’umudugudu.” 16 Maze azaririye, abo bagabo bafata
ukuboko kwe n’uk’ umugore we n’ay’abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora,
bamushyira inyuma y’uwo mudugudu.”
Pawulo yandikira ab’i Korinto
atangira avuga ko we na Sositene babandikiye. Komanteri (commentaries) zivuga
ko Sositene yari nk’umwanditsi we. Gusa yandikira iri torero, bigaragaza ko
ryari ryaracitsemo ibice, bamwe biyitaga aba Pawulo abandi aba Polo, abandi aba
Kefa abandi aba Yesu. Pawulo niwe wari warabwirije itorero ry’Ikorinto,
ababyaza ubutumwa bwiza, bashoboraga kumwiyitirira, ariko ari kubandikira nta
tsinda narimwe yashimye. Nuko rero ageze aha dusomye arababwira ati” abubwenge
barihe, abahanga barihe? Arababwira ati rero muzirikane guhamagarwa kwanyu.
Mubuzima bwaburi munsi bw’itorero aya matsinda ajya abonekamo, abantu
bakiyitirira umupastori umwe abandi undi ariko, ibi bigaragaza kudakura mu
mutwe, no mu mwuka.
Dusomye inkuru za Loti.
Bibiliya itubwiyeko Loti yari umukiranutsi wajyaga yibabariza umunsi wose
aririra abanyabyaha b’i Sodomu. Gusa Loti ntiyigeraga yimuka ngo ave muri abo
banyabyaha amahitamo ye yaje kurangira atumugendekeye neza.
Dusomye mu itangiriro
Imana ihamagara Aburahamu, ariko na Loti mwishywa we aramukurikira. Bageze
mugihugu Imana yamuhaye bose baza kuba abatunzi bituma abashumba babo batongana
kubera amashyo bari bafite. Nuko Aburahamu abibonye abwira Loti ati twere
gutongana hitamo aho ujya, nuhitamo kujya ibumoso ndajya i buryo kandi nujya iburyo
ndajya i bumoso. Loti ahitamo ikibaya k’Isodomu ni Gomora cyari kiza cyane
bibiliya itubwira ko hari hameze nk’ingobyi ya Edeni Imana ikiyirema. Gusa ikibazo k’Isodomu nuko abantu baho bari
barangiritse bakora ibitanezeza Imana, kandi bayigomera. Kuko guhera kumuto
kugera ku mukuru bose bakoraga ibiteye Isoni, niko twasomye babwira Loti ati
nazane abo bagabo bari iwe ngo ababahe
baryamane. Rero Loti yarebye ku biboneka aho niho yagiye kurerera umuryango we,
ntiyigeze abavamo ahubwo yakomezaga kwita kuri icyo kibaya gitoye ntahave.
Yahanze umutima ku butunzi bw’isi.
Loti yakomezaga
kwibabariza ab’isodomu ariko ntahimuke, kuko yagumaga kureba kubyisi, ibi bintu
aba ikrisitu ba none babigwamo kuko abenshi bahanze amaso kubyisi. Yakiriye abo
bamarayika bamukomangiye ngo ababahe babasambanye arababwira ari” mfite
abakobwa batigeze baryamana nabagaabo ndababaha ariko mureke abashyitsi banjye
barare amahoro. Loti ntiyigeze yita kubyo abamalayika bamubwiye kuko yakomezaga
guhanga amaso kumashyo ye n’ubutunzi bwe bwari Isodomu, kugeza naho Abamalayika
bamushikuje bamusohora mu mudugudu bamusohoramo bwangu. Uku niko abakirisitu ba
none baba bari ahantu babizi ko badakora ibinejeje Imana ariko ntibahave kuko
baba bita kumunezero wakanyaa gato, babakaba bari mu bigare by’abantu babi
ariko ntibemere kuhava, ariko ntakindi kuko birangira barimbutse.
Loti rero ishyano
yahuriyemo naryo ni uko yaburiyemo umugore we, kuko yahindutse inkingi yumunyu.
Nuko bituma ajya kwihisha mu buvumo, nuko abakobwa be baravuga bati” ntamugabo
tuzabona ngo aturongore none bigira inama yo gusindisha se babyarana abana umwe
babyara Mori undi abyara Mowabu. Mori yakomotseho Abamori naho Mowabu akomokwa
ho n’Abamowabu babereye Abisillayeri igihaanda gikomeye. Ibi bivuze ko ibyo
umuntu ari gukora bibi nuko nawe icyo azabyara kizakoza isoni itorero,
umuryango we nabandi. Nuko nitutava mu bibi bizatuma ibizavamo ejo bizadukoza
isoni.
Muri iyi minsi abantu
bihutira kujyana n’ibijyezweho. Ariko Pawulo yandikira Timoteyo yaramubwiyengo
yitoze kubaha Imana. Kandi yandikira Abakorinto,yarababwiyengo ibyo mukora
mujye mubikora mubanje kureba ko binezeza Imana. Kuko ntacyo dukora kugirango
abantu badushime, ahubwo tugomba kubikora tunezeza Imana.
None mukirisitu, uhagaze hehe? Nibiki ushaka kugundira? Amahitamo yawe ameze gute kuko ibyo wabona bifite agaciro mu maso yawe hari igihe Imbere y’Imana byaba bidafite agaciro. Wimera nka Loti wibabarizaga umutima ariko ntasohoke mu bimubabaza umutima. Fata umwanzuro w’imuke kandi usige ibyo bintu biri gutuma Imana itakubona neza, wireba kubyisi ahubwo reba kubyo Imana ishaka nibwo uzakiza ubugingo bwawe.