Ntabwo nabihamya neza ijana kw’ijana ariko nshobora kwibwira ko wowe uri gusoma iyi nkuru ushobora kuba uzi uruyuki cyangwa ubuki. Ntabwo nshaka kuvuga ibijyanye n’ubworozi bw’inzuki ahubwo ndashaka kuvuga gato ku gace gato cyane kaba mu ruyuki kitwa “urubori”.
Muburyo busanzwe twese tuzi uburyohe bw’ubuki, hari nabagereranya ikintu kiryoha kurusha ibindi bakifashisha ijambo ubuki. Gusa uruyuki rutanga ubuki ninarwo rurya umuntu rukamusigamo urubori. Ndashaka ko tubyumva neza dukoresheje ibyanditswe byera.
Nubwo uruyuki ari agasimba gato ariko gashobora kugira uruhare runini mu guhuza abantu cyangwa kubatandukanya. Iyo inzuki ziteye ahantu runaka, abantu bashobora guhunga bagatatana rwose nubwo baba ari abanyembaraga nyinshi. Ijambo ry’Imana rihamyako inzuki zishobora kwirukana abantu. (gutegeka kwa kabiri 1:44 )
Ese umuntu yashobora kumva uburyohe bw’ibiryo atararyaho narimwe? Byashoboka se ko akumbura ibyo atarabona na rimwe? Uko niko n’umuntu wese adashobora kumenya imbaraga ziri mu kwemera no kwizera Kristo atarabwira ijambo ry’Imana ngo aryumvishwe n’umwuka wera. (yohana 1:12) uwo Yesu wabambwe, agapfa hanyuma y’iminsi itatu akazuka ni we winjiye mu bamwizera baba umubiri umwe. Ni ukuvugako abizera Kristo bose baba babonye ubuturo butandukanye n’ubusanzwe. (yohana 14:20).
Binjiwemo n’urubori rw’ubutumwa bwiza.
Nibyo wabyumvise neza uburyo uruyuki iyo ruriye umuntu rumusigamo ubumara atewe n’urubori rwinjiye mu mubiri we. ubu bumara bw’injiye mu muntu wariwe n’uruyiki hari ingaruka bugira haba ku muburi we inyuma nko kubabara, kubyimbirwa ndetse hari nabagira ibyo bahurwa (allergic reaction) cyangwa mu bice bitagaragara haba igice cy’amarangamutima cyangwa ibyiyumviro. Ibi mvuze byose biba gusa ku muntu wandwinzwe n’uruyuki.
Ubutumwa bwiza ni ijambo ry’Imana rivuga inkuru nziza ya Kristo Yesu no gucungurwa kw’abanyabyaha. Nashatse kubigereranya n’imbaraga z’urubori nubwo tutabigereranya nicyo kigereranyo ngo tubyumve neza.
Ubutumwa bwiza ubwabwo ni imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa (abaroma 1:16).
Ijambo ry’Imana ubwaryo hatagize ikindi kiyongeramo ririhagije kuko rishobora gutandukanya umucyo n’umwijima, ni ukuvuga gukiranuka ndetse n’ibyaha. (abaheburayo 4:12). Iri jambo ry’Imana uwo rigezemo aryakiranye kwizera riramukiza kandi rikanamuhindura kuko rimeze nk’urubori. (2 korinto 5:17)
Gusa mfitiye ubwoba abandi binjiwemo n’urundi rubori rwo kwanga kwizera Kristo Yesu bakaba bagikunze iyi si izashirana no kwifuza kwayo(1yohana 2:17). Nugira umugisha wo gusoma cyangwa kumva ibi niba utarizera, ntuzatinde kwakira impano y’Imana yatangiwe muri Kristo Yesu aribwo bugingo buhoraho.
Ese iyi nkuru iratwigisha iki?
Umuntu navugako yizera ariko ntibigaragarire bagenzi be ahubwo akera imbuto mbi,akagendera mu mwijima uwo aba abeshya ukuri kuba kutari muri we.( 1yohana 1:6).
Nyuma yo kwizera Umwami Yesu Kristo ko ariwe Mana ibabarira ibyaha by’abantu, uwizeye wese ahabwa umwuka wera ukomeza kumuyobora no kumufasha kugendera mu mucyo ndetse no kwera imbuto z’uwo mwuka. (yohana 14:16-17) umaze guhabwa uyu mufasha ariwe mwuka wera atangira kwera imbuto z’uwo mwuka (abagalatiya 5:22-23).
Ntabwo ushobora kumva uburyohe bwo kwizera Kristo Yesu utaramwizera ariko kandi ntabwo abantu bizeye Kristo Yesu bashobora kuzumva uburibwe bw’urupfu rwa kabiri (gupfa by’iteka) kuko bakuwemo urubori rw’icyaha kubwa Kristo Yesu. (ibyahishuwe 20:6).
Umuntu wese ni umwihariko ku Mana kandi Imana igufitiye imigambi myiza muri Kristo Yesu irashaka kuzabana nawe nuhindukira ukizera kristo Yesu niba utaramwizera. Niba waramwizeye ukomeze wumvire umwuka wera ntumubabaze ngo umuteze agahinda. (abefeso 4:30).
Ujye uhora uzirikana urukundo Imana yagukunze/igukunda rwatumye itanga umwana wayo kugirango utazarimbuka ahubwo ngo ubane nayo mu bwiza bwayo bw’iteka ryose. (yohana 3:16)
Shalom.
Ese yesu niwe winjiye mubantu none bikaba bitagaragara? [ Nubwo tubamugereranya n urubori cg uruyuki].
Twagakwiye gutandukana nuko twari tumez mbere niba yesu yaratwinjiyemo Koko.
Tito 2:11-12
[11]Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,
[12]butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none.
Mukomeze mwaguke president