Mu magambo Yesu yavuze ari kumwe n’abigishwa be mbere yuko asubira mu ijuru yagize ati” kunkurikira ntabwo byoroshye bisaba kunyura mu irembo rifunganye” (Matayo 7:13), Bisaba gusiga ibiri inyuma ugasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Petero yari umwe mu bigishwa be kandi yakundaga Yesu cyane, gusa ntiyamwizeraga kurwego rukomeye kuko yari atarahabwa imbaraga z’Umwuka Wera. (Ibyakozwe n’intumwa 1:8)
Yahinduye icyerekezo cy’ibyo yarebaga.
Umuririmbyi umwe yaravuzengo “ujye umuhanga amaso, ajya arinda umutumbiriye kumanywa na nijoro”. Ntabwo byakorohera kuvugako wasa na Yesu utagirana nawe ubusabane (udasenga) kandi ngo wizere ibyo yavuze. (Luka 17:6).
Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati” Databuja nkiza”(Matayo 14:30). Kimwe mubifasha umuntu kuguma muri Kristo Yesu ni ukwizera ibitagaragara (2Abakorinto 4:18) akenshi Yesu adusaba kudahagarikishwa imitima nibyo tureba cyangwa twumva ahubwo akadusaba kumwizera (Yohana 14:1).
Rimwe na rimwe hariho igihe uhura n’abantu muri iyi nzira bakakwerekako wayobye kuko ari ab’isi bareba kubigaragara gusa kandi bakwereka n’ingero z’ibigaragara kugirango bagukure mu murongo, ariko ijambo ry’Imana ritubwirako hahirwa uwizeye ko ibyo yabwiwe n’umwami Mana bizasohora (Luka 1:45). Yesu aragusaba kutareba inyuma, wihindura icyerekezo cyo gukurikira Kritso Yesu (Luka 9:62).
Nyuma yo guhindukira yatangiye kurengerwa n’amazi.
Ntakindi gikurikiraho iyo umaze kugira kwizera guke, utangira gushidikanya ugaha satani urwaho rwo kukwerekako harindi nzira. Hari umuririmbyi wavuzengo “iyo inzira itagaragara hakaba mu kabwibwi, Yesu aba arimo avugango ndi kumwe nawe”. Komeza inzira yo kwizera watangiye wicika intege, wahisemo neza Kristo Yesu muri kumwe. Ni Data wa twese mwiza azi intege nke zacu, aratuguyaguya kugirango aturinde satani (indirimbo 10 gushimisha). Imana idufitiye urukundo rwinshi.
Iyi nkuru itwigisha iki nk’abakristo ba none?
Umuntu wese umaze kumenya inzira y’agakiza, aba ameze nk’urokotse umuriro, satani umwanzi we atangira kumurwanya ariko cyane cyane anyunze mu bitekerezo bye. Muri kamere y’umuntu mu mutima we niho hava ibibi byose. (Matayo 15:19), inzira nziza yo kubohoka kuri ibyo bitekerezo bibi ni ukwiyanga wowe ubwawe ukabamba kamere ku musaraba (Abagalatiya 6:14).
Gutumbira Yesu Kristo igihe cyose nibyo bifasha uwizera kutarengerwa n’inyanja, kuko nta rugero umuntu yageraho ngo yumve akwiriye imbere y’Imana, ahubwo ahorana inyota yo gusingira icyo Kristo Yesu yamufatiye (Abafilipi 3:12). Ibyo unyuramo byose Imana irabizi kandi irabishoboye, gusa ujye wibukako imikorere y’Imana itandukanye n’iyabantu, igihe cyayo gitandukanye n’icyacu. (Yesaya 55:8)
Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera (1Petero 5:8)
Yesu aragukunda aracyagutegeye amaboko ngo akubohore ingoyi zose kandi aguhe imbaraga kugirango ushobozwe byose nawe (Abafilipi 4:13).
Umwanditsi: TURATSINZE Rodrigue
Amen 🙏 Iyo umuntu afashe umwanzuro akiha Kristo aba ameze ng’ uwambutse ikiraro hanyuma agasiga akirashe kigacika cg, uwambutse inyanja yarangiza agatwika ubwato bwamwambukije. Bisonanura ko ntagusubira inyuma ukundi ahubwo ari kureba Kristo gusa we mbaraga z’abamwizera.
Imana idukomeze.
Nkuyemo amasomo akomeye
Ko dukwiye gukomeza guhanga amaso kuri kristo wenyine ndetse nintekerezo zacu ntizihindukirire ibindi.
Murakoze cyane.
Amena!
So good