Umuhanga mubijyanye nogutanga imbwirwa ruhame akaba n’umunyapolutike w’umunyamelika “leslie calivin” uzwi nka les brown (usome lezi burawuni) yagize ati” ugomba kongera ubumenyi mugutanga no kwakira amakuru kuko iyo ubumbuye umumwa uba ubwiye isi uwuriwe”
Si igitangaza ko umuntu ashobora kwicuza ibintu yakoze ndetse akagira agahinda k’impamvu yabikoze, ese nawe byakubayeho?
Ibi tuvuga, byabaye ku mwami Hezekiya ariko bimutera ingaruka yicujije igihe kirekire, binatera abandi ingaruka zibyo yakoze.
Maze Hezekiya yakira intumwa ze, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, Ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha n’ibyubutunzi bibonetse mu nzu ye byose. Nta kintu cyo munzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose Hezekiya atazeretse. (2 abami 20:13)
Umugabo witwa WILLIAMS SPEARS nawe yagize ati” ukunde bose, wizere bake, ubane na bose amahoro”.
Hezekiya mubigaragara aba Bantu ntabwo bari abanzi be, bivuzeko yabakundaga ariko ikibazo cyabayeho nuko yabizeye abereka ibyo atunze byose ari nabyo byamuteye gusahurwa.
Nukunda bose nibyiza ni nacyo Yesu Kristo adusaba (yohana 13:34) ariko kwizera bose byo sibyiza (1 yohana 4:1) hanyuma nibyiza ko tubana n’abantu bose amahoro (abaheburayo12:14a)
Yabimenye nyuma
Nibyo ntiyitaye kubyo agiye gukora nabo agiye kubikorera, yizeye imvugo nziza n’imyitwarire bamweretse abimenya nyuma ko badasa nibyo bavuga.
Salomo mu magambo yavuze yagize ati” umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura” (imigani 14:15)
Biragoye kumenya icyo umuntu atekereza, kuko ashobora kukubwira neza kandi agambiriye ikibi. (imigani 23:7), nibyiza kugira amakenga ku bintu byose ukabyibazaho kuko bikubera uburinzi (imigani 2:11).
Iyi nkuru iratwigisha iki?
ni inshuro nkeya ushobora gusanga umubare munini w’abantu benshi bataricuza kukintu runaka bakoze nyuma bakiburanya impamvu yabateye gukora icyo kintu.
Abantu akenshi ntabwo dukunda gutekereza ingaruka ziri inyuma yigikorwa runaka. Aha nashatse kuvuga ku bijyanye no kugira amakenga ku bintu bishobora gutuma umuntu abura ibyo yari afite byagaciro mu buzima bwe bwa none cyangwa ahazaza.
Wahawe impano ikomeye ukwiye kurindisha umwuka wera uba mu bizera (2timoteyo 1:14)
Ukwiye kwirinda gufungura ibyumba byose birimo ubutunzi bwawe kuko niho hari imbaraga zigutera gutinywa n’abamwe mugendana, mukorana ndetse n’abandi kandi niho umwanzi ashobora ku nyura mu gihe warangaje imiryango irimo ubutunzi bwawe, wirinde kumuha akanya kaho yanyura (abefeso 4:27)
Nubwo umwanzi (satani) aza avuga neza ariko aba afite gahunda yo kureba ibyo utunze ngo azagaruke nyuma azanye abandi bakomeye ngo agusahure (akwibe) ibyo utunze byose ( yohana 10:10)
Umwanzuro n’umusozo
Tugana ku musozo w’iyinkuru reka mbabwire amahame atatu (3 principles) yadufasha kutazicuza ku munsi mubi.
- Kwirinda (2 petero 3:17): dukwiye kwirinda kugirango tutayobywa, tukareka gushikama kwacu.
- Kuba maso (1 abakorinto 16:13): bidufasha gukomerera mu byo twizeye, tukaba abagabo nyabagabo.
- Gusenga (luka 18:1): musenge ubutarambirwa. Wibutse wa mugani w’umupfakazi n’umucamanza? Gusenga nabyo bidufasha kugenda dufite amakuru ariko kandi bidutera imbaraga mu rugendo.
4 thoughts on “Menya nibi igice cya karindwi: Yabimenye nyuma yicuza impamvu yabikoze. ”
Muhabwe umugisha rwose
“Umuswa yemera ikivuzwe cyose ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura!”
Ijambo ry’Imana ni inkota ityae koko🙏🙏
Muhabwe umugisha mushumba nukuri Uhoraho akomeze abungure ubwenge ndetse ni mbaraga kuruhande rwange binyunguye byinshi
Yesu abahe imigisha!