Amakuru Menya nibi

Menya nibi igice cya munani: Binyura mu byo yaremye

0Shares

Ntabwo ushobora kubaho neza ngo wuzuze ubusahake bw’Imana muri iy’isi utabifashijwemo na mwuka wera, abantu ndetse nibyo Imana yaremye. Ese utekeza ute iyo umuntu avugako yihagije we ubwe ko adakeneye ubundi bufasha bw’abantu?

Uyu munsi ndashakako tuganira ku ngingo ijyanye no kubana n’abantu amahoro kuko ariho ubuzima bwamuntu bushingiye ( niko Imana yabishatse), haba mu buryo busanzwe cyangwa mu buryo bwo mu mwuka(spiritually).

Hari ibyo ugeraho ugashaka kumvako ari wowe ukomeye! Yesu yavuzeko ntacyo tubasha gukora tutamufite (yohana15:4).  ujye umenyako hari abandi bafite ibirenze ibyo ufite kandi baba bagishaka iteka kumva ibitekerezo byabandi ngo barusheho gutera imbere.( ibi byavuzwe na GASHUGI Yves mu ikoraniro ryo muri kaminuza I huye 3/3/2023)

Yosuwa nubwo yari umusirikare mwiza uzi kurwana ariko ntabwo yarashoboye gutsinda abamaleki adafite mose, ariko kandi mose nawe ntabwo yari yihagije ngo atera yosuwa kunesha kuko yananiwe, yarakenewe Aroni na Huri kugirango bazamure amaboko ye babone gutsinda (kuva 17:9:12). Mumbaraga nyinshi cyangwa ubutware bwose ufite ukeneye abantu kuko nibo Imana inyuramo ngo ubone ineza yayo. Niyo mpamvu Imana iduhwiturira kubana n’abantu bose mahoro ( abaheburayo 12:14).

Ese cyakirema cyahestwe n’abantu bane cyari gukira vuba iyo kitagira abantu bo kugiheka ngo bakigeze aho Yesu yari ari? (mariko 2:3-4). Ntabwo mbizi neza ariko ndatekerezako tabita atazuwe n’amarira abantu barize, ahubwo yazuwe nuko yabanye n’abantu amahoro bakamuboneraho umugisha. ( ibyakozwe n’intumwa 9:36)

Mu byukuri wowe ubwawe ntabwo wihagije kuko ababiri baruta umwe, iyo umwe aguye undi aramubyutsa (umubwiriza 4:9) kandi si byizako umuntu aba wenyine (itangiriro 2:18)

Icyubahiro cyose wagira, amavuta ayo ariyo yose wasigwa n’Imana, ntushobora kugera ku kintu na kimwe bitanyuze mu bantu ngo Imana ibakore kumitima kugirango cyakintu ukigereho (1 samweli 10:26-27)

Igihe naganiraga n’ishuti yanjye ( NKUNDURWANDA Kareb) yambwiyeko umugisha ukomeye nyuma y’agakiza Imana itanga, ari inshuti cg umuntu ukumva nawe ukamwumva mukabana amahoro.

Tugana kumusozo

Ukwiye kugira umwete ukabana na bose amahoro murwawe Ruhande. (abaroma 12:18) ukirinda gushyushya inkuru  y’umuturanyi wawe( zaburi 15:3).

Nibyizako ukunda abantu bose kuko ari itegeko ry’Imana(yakobo 2:8), ukabana nabose amahoro( abaheburayo 12:14). Utarobanuye ku butoni, baba bakijijwe cg badakijijwe kuko nibareba imirimo yawe myiza bazaherako bahimbaze Imana, bakizwe kubwawe. (matayo 5:16)

 

Mugire amahoro.

Yesu aragukunda, ashakako umumenya hanyuma ukamumenyesha abandi.

 1,162 total views,  2 views today

0Shares

5 COMMENTS

  1. Amen. Birakwiye ko tubana mu mahoro cyane bikaba akarusho kumuntu wizera yesu kristo nkumwami numukiza we kuko we abagomba kuba initiator( intangiriro) yibyiza société ibona.(Mat5:13-16). Tube umunyu nyakuri tube umurunga w ibyiza mubandi kdi tube umucyo abàntu batuboneramo ibyiza bahindurwe ningeso nziza batubonana.

  2. Amahoro amahoro 👋 inshuti yawe Karen yakubwiye ijambo ryiza pe Koko umugisha was mbere uhabwa n’Imana ni agakiza Gusa nanone kubona inshuti nziza nabyo ni umugisha. Ni byiza kubana n’abantu Bose amahoro.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: