Amakuru

Muri fête isoza umwaka Chorale Enihakore yasezereye abarangiza amasomo(Amafoto)

0Shares

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/06/2019, nibw’umuhango wo gusezerera abarangije amasomo yabo muri kaminuza kandi baririmbye muri chorale Enihakore wabaye, ni umuhango watangiye saa munani z’igicamunsi kugeza saa moya z’umugoroba  ukaba wayobowe na Nizeyimana Jean Marie Vianney nawe uririmba muri ino chorale kandi muri uyu muhango CEP yari hagarariwe na vice Presidente Maombi Claudette  , iki igikorwa kiba buri mwaka chorale Enihakore,igikorwa kuri ubu abarangije baririmbye muri iyi chorale ni makumyabiri na batanu biga ibihembwe bibiri hakaba hari na bandi babiri bazashimirwa na chorale nyuma kuko bo biga ibihembwe bitatu kugira ngo umwaka urangire , abo makumyabiri na batanu bakaba bashimiwe na chorale uko bakoze umurimo w’Imana kandi banabasabira ko Imana izagumana na nabo aho bazajya hose ariko nabo ntibagendeye aho ntacyo batanzwe   kuko basingiye chorale impano y’imuzankano (uniforme) za baririmbyi bazajya bakoreshe umurimo w’Imana basa neza.

President wa chorale Ntigirumujinya Jean d’amour yashimiye aba banyeshuri barangije uko bakoze,anabasaba ko bazagumana urukundo bakunze chorale ntibazajye hanze ngo bayiterenane kandi yanababwiye ko Imana izakomeze kubana nabo ninako vice-Presidente Maombi Claudette yibukije aba banyeshuri indahiro bahize yuko batazatererana Imana yabo ubwo bazaba bari ahantu hatandukanye hanze ya kaminuza(hanze y’ubuzima bwa kaminuza) abasaba ko bazarinda ibyo barahiye nyuma yaho (Presidente) yafashije President wa chorale gushyikiriza aba bashoje amasomo yabo muri kaminuza ishimwe chorale yabageneye.

Mc Nizeyimana Jean Marie Vianney
umucuranzi wa chorale Enihakole Jonathan nawe yarahari
aba abana b’Imana bari barigurangira ibyabo
President ucyuye igihe Murwanashyaka Emmanuel nawe yasezerewe
abafinaliste ba chorale Enihakole hamwe na ex-president wa CEP Maombi Barnabe na president Ntigirumujinya
aha abafinaliste bari barimo gushimira

 1,144 total views,  2 views today

0Shares

2 COMMENTS

  1. Imana ishimwe kd aho bagiye bazakomeze gukorerera Imana yacu.

    Kd tubifurije guhirwa mu nzira zabo.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: