MFITE INYOTA.

Mu busanzwe habaho ubwoko bw’inyota butandukanye; nk’inyota y’amazi,iyo kugera kundoto,iyo kugera kuntsinzi, iy’urukumbuzi ndetse n’izindi zitandukanye ariko n’umwana w’Imana ubwo yarari ku musaraba I gologota nawe yaragize ati “mfite inyota”(yohana19.28)

ese utekerezako yaravuze inyota yihe murizi: -iyo kuducungura? -Iy’icyaka cy’amazi? -iyo gusubira mu ijuru? Cyangwa -iyo gutsinda urupfu?? Mu magambo arindwi cyangwa se interuro zirindwi Kristo yavugiye ku musaraba mbere yuko apfa harimo n’irigira riti “mfite inyota” byarinyuma y’urugendo rw’umusaraba yaramaze kunyuzwamo rwari rwuzuyemo uburibwe bw’indenga kamere aho rwaje gusorezwa ku musaraba i gologota aho yabambiwe akaza no kuhatangira maze mwene muntu akibwirako birangiye nyamara ahubwo nibwo byari bitangiye. Yesu kristo amaze gutanga nk’abandi bami bose iyo batangaga nk’umwihariko we, igihugu cyakwiriye umwijima muri ubwo bwirakabiri nibwo abamwishe ndetse n’abandi batamwemeraga nk’umwami niho amaso yabo yafungutse baherako bamenyako bahemukiye umwami w’abayuda. ariko kuri kristo icyo sicyo cyari cyimuraje inshinga murupfu rwe kuko niho yaragiye gusoreza ubutumwa bwe kw’isi, ubwo umugogo we waruri mu gituro hari harinzwe n’abasirikare, abagore barimo maliya mgadalena baje ku wambere w’iminsi irindwi kumurira banitwaje n’ibihumura neza bari batunganije maze mu kurebamo basangamo abagabo babiri bambaye ibirabagirana bari ahakabaye harimo umugogo wa Yesu. baherako babaza abagore bati “niki gitumye mushakira umuzima mubapfuye ntari hano ahubwo yazutse”.(Luka24.6) Kristo azuka amaze gutsinda urupfu na satani, yazukanye n’intsinzi y’itorero ubwo yaramaze kuducungura no ku twitangira byari ku munsi wa “pasika”. uwo ukaba umunsi wo twibukiraho izuka ry’umwami wacu yesu kristo yatsindiyeho urupfu maze natwe itsinzi yacu iboneka ubwo. Luka24.34   Ubwo yazutse rero akaba yicaye iburyo bwa Se (Imana) yaragize ati “simbasize nk’abana bimfubyi mbasigiye mwuka wera nk’umufasha”. Ibyo yavuze ko azaduha umwuka wera natwe bikwiye kudutera inyota yo kwakira uwo mwuka wera no kumushaka mu buryo bwose nkuko Yesu ubwe yivugiyeko atazabura guha uwo mwuka wera ababamumusabye. (luka 11:13). ariko kandi nubwo dufite uhora atuvugira imbere y’Imana ariwe Kristi wabambwe ni mureke natwe twirebeho dusigeho kumukoza isoni dukora ibyangwa n’amaso ye, kuko byaba arugupfobya ndetse no kwibagirwa vuba ibyo yadukoreye byose ubwo yemeraga kuza kutwitangira. uretseko kandi ko guhindukira kwacu tukihana ibyaha tugafata inzira nziza ariyo kwizera umwami Yesu ari ukwigirira neza. Ni muze rero dushakashake uko twamenya ibyo Umwami ashima ( abefeso 5:10) hanyuma tubwire n’abataramenya iyo nkuru nziza ya Yesu maze twese hamwe tumaranire gukora imirimo myiza ubundi urebeko ubwami bwacu bwera bw’ijuru tutazabutahamo twemye twese maze tumwibonera n’amaso yacu, tunamushimire ko yatwunze n’Imana kandi yanemeye kuza hano ku isi akatwitangira.   Tugana ku musozo ndagirango tuvuge gato ku nyota Yesu Kristo yari afite ubwo yari ku musaraba. Mubyukuri Yesu Kristo yari afite inyota yo kubona itorero acunguye rimuhesha icyubahiro mu isi, yarafite inyota yo kubona abazizera imirimo akoze yuzuyemo uburibwe n'umubabaro Kandi we ntacyaha yakoze. Umuririmbyi yaravuzengo: ndashima umusaraba, ndashima ya mva nziza ariko cyane cyane ndashima Umwami Yesu. Ntabwo yari afite inyota yo gusubira mu Ijuru kuko aribwo buturo bwe, ntiyarafite Kandi iyi Gutsinda urupfu kuko nta Mana ipfa. Muburyo busanzwe bwantu yashakaga amazi kuko yari yanayiwe. Ibi nabyo bijye bihora bitwibutsa imvune Yesu yagize kubwacu Ese nawe ufite inyota yo kwibona uri mu bwami bw’Imana? Ufite inyota yo kubona wavuye mu byaha? Humura Yesu arahari ngo akumare iyo nyota kuko amazi atanga amara inyota burundu( yohana 4:14)   Umwanditsi: Rukundo Thierry Editor: TURATSINZE Rodrigue  

Loading

9 thoughts on “MFITE INYOTA.

  1. Nukuri pe umurimo yesu yakoze kumusara urakomeye nimureke natwe tugirinyota yokumusenga uko bikwiriye

  2. Amazi amara inyota, isoko idakama, Hahirwa umuntu wakumenye Yesu kuko uri iriba ry’amazi mazina, amazi amara inyota y’ibyaha.

    Yohana 4:13
    Yesu aramusubiza ati “ Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota,

    Imana Ishimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *