Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/06/2019,
nibw’umuhango wo gusezerera abarangije amasomo yabo muri kaminuza kandi
baririmbye muri chorale Enihakore wabaye, ni umuhango watangiye saa munani
z’igicamunsi kugeza saa moya z’umugoroba ukaba wayobowe na Nizeyimana Jean Marie
Vianney nawe uririmba muri ino chorale kandi muri uyu muhango CEP yari hagarariwe
na vice Presidente Maombi Claudette ,
iki igikorwa kiba buri mwaka chorale Enihakore,igikorwa kuri ubu abarangije
baririmbye muri iyi chorale ni makumyabiri na batanu biga ibihembwe bibiri
hakaba hari na bandi babiri bazashimirwa na chorale nyuma kuko bo biga
ibihembwe bitatu kugira ngo umwaka urangire , abo makumyabiri na batanu bakaba
bashimiwe na chorale uko bakoze umurimo w’Imana kandi banabasabira ko Imana
izagumana na nabo aho bazajya hose ariko nabo ntibagendeye aho ntacyo batanzwe kuko basingiye chorale impano y’imuzankano (uniforme)
za baririmbyi bazajya bakoreshe umurimo w’Imana basa neza.
President wa chorale Ntigirumujinya Jean d’amour
yashimiye aba banyeshuri barangije uko bakoze,anabasaba ko bazagumana urukundo
bakunze chorale ntibazajye hanze ngo bayiterenane kandi yanababwiye ko Imana
izakomeze kubana nabo ninako vice-Presidente Maombi Claudette yibukije aba
banyeshuri indahiro bahize yuko batazatererana Imana yabo ubwo bazaba bari ahantu
hatandukanye hanze ya kaminuza(hanze y’ubuzima bwa kaminuza) abasaba ko
bazarinda ibyo barahiye nyuma yaho (Presidente) yafashije President wa chorale
gushyikiriza aba bashoje amasomo yabo muri kaminuza ishimwe chorale yabageneye.
Imana ishimwe kd aho bagiye bazakomeze gukorerera Imana yacu.
Kd tubifurije guhirwa mu nzira zabo.
Mwabaye intwali rwose gusa muzagaruke mudusure