Musabe muzahabwa

Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa. Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.”
(Matayo 7:7 )

Iri ni isezerano twahawe na Yesu ko nidusaba tuzahabwa. Yongeye kurishimangira kandi ubwo yabwiraga abigishwa be ati, “Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye.” (Yh 16:23-24).

Gusaba akenshi biterwa n’ubukene cg n’intege nke z’usaba ariko kandi bikajyana n’imbaraga n’ubushobozi by’usabwa. Bitewe nicyo ukennye, wasaba ukikurusha akakiguha.

Nubwo hariho abatunzi benshi hakabaho n’abanyembaraga benshi bafite byinshi dukennye baturusha, siko tubasaba, niyo tubasabye ntibaduha bose. Abatanga ibyabo mu bantu tubita abanyabuntu kandi bagira urukundo.

Ndagaruka ku isezerano Yesu yaduhaye ngo DUSABE TUZAHABWA, kandi ngo ICYO TUZASABA DATA MU IZINA RYA YESU cyose TUZAGIHABWA. Hariho ibintu 3 by’ingenzi ugomba kumenya kuri Data wa twese mbere yo kumusaba. Ibi biragufasha kuzamura urwego rwo kwizera kwawe.

1. IMANA DATA IMENYA BYOSE

Ntaho Imana yahishwa. Yesu yarabiduhishuriye ubwo yavugaga ngo “Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba.” (Mt 6:8). Data azi ibyo tunyuramo byose. Azi ibyo twibwira byose. Ntacyo ahishwa mu buzima tunyuramo. Ibyo nawe unyuramo uyu munsi, arabizi. Dawidi yabivuze neza ngo “Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye,Umenyera kure ibyo nibwira.” (Zab 139:2).

Ushobora kugira ikibazo ukagihisha umuntu mugenzi wawe ntabimenye ariko Imana ntacyo wayibeshya. Niyo mpamvu tugomba kuvugisha ukuri igihe cyose ariko cyane iyo dusenga dusaba Imana.

2. IMANA DATA ISHOBORA BYOSE

Imana ishobora byose, ntakiyinanira. Mu gihe yagennye, ibibazo n’intambara irabihagarika. Ingorane n’amakuba irabirangiza. Imana iri hejuru ya byose, Ishobora byose. Ibyo watekereza mu biguhangayitsa no mu bikugora bikakurushya cyane ntacyo idashoboye. Ibyo ubona bitarakunda n’igihe cyayo kitaragera. Ukeneye kwisuzuma ukareba niba amasomo bikwigisha warayarangije waba warayarangije, wasanga hari abandi bakwigiraho batararangiza. Wihangane utegereze Uwiteka, azabikora neza mu gihe Cye.

3. IMANA DATA NI UMUBYEYI W’URUKUNDO N’IMBABAZI N’UBUNTU

Mu buzima bwa buri munsi tubayemo, birashimisha cyane kubona umuntu w’umukire wita ku bantu kandi akagira ubuntu. Umuntu utanga agira n’inshuti nyinshi ziza zimusanga kubw’ibyo.

Nyamara uwo ni umuntu kandi imbaraga ze zigira aho zidashoboye. Hari ibyo yatanga n’ibyo atatanga.

Imana ifite urukundo rukomeye cyane rwatumye itanga Umwana Wayo Yesu ngo apfire abanyabyaha. Abatari abo kubabarirwa turababarirwa. Pahulo yabivuze neza ngo “Birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka ko umuntu yatinyuka gupfira umunyangeso nziza, ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.” (Rom 5:7-8).

Imana Data mbabwira dusaba ni iyo itagira icyiza cyose yatwima mu gihe tuyisabye mu izina rya Yesu.

Hariho ibintu byinshi wasaba ariko ndashaka kuvuga gato ku GUSABA IMANA NGO IGUKIZE UMUBI/SATANI. Satani ni umwanzi w’ibyiza byose kandi ntimugire ngo aroroshye nawe afite imbaraga. Abatarahawe imbaraga na Yesu ntibahangana na we. Ikindi ntawe atinya, na Yesu, Umwana w’Imana, warumaze iminsi 40 asenga yageragejwe na Satani. Gusenga cyane ntibizamubuza kugusanga, kuririmba cg kubwiriza cyane ntibyamukanga… Icyakora abizeye Yesu Kristo bose twahawe imbaraga zo kumutsinda.

Satani iteka aba ashaka abo yakoshya akabakura mu nzira z’Imana, akabakoresha ibibi bye. Ariko mu isengesho Yesu yatwigishije yatubwiye ko dusaba tuvuga ngo “…Ntuduhāne mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi,…” (Matayo 6:9- 13)

Uyu munsi ndasaba Imana Data ngo igukize umubi: Mu bitekerezo byawe, Mu byemezo ufata bya buri munsi; muri gahunda zose ufite, mu rugo rwanyu, mu kazi kawe, mu rugendo rwawe… Aho Umwanzi yagutegera hose asange urinzwe n’Umwami wamunesheje.

ICYITONDERWA: Nubwo hariho uburinzi, Satani akomeza kugenda hafi ngo ashake aho yamenera. Akoresha amayeri menshi ngo yoshye kandi ayobye intore z’Imana. Nta kizamubuza kuza ariko mu gihe tugumye mu Mana neza, dufite ibyiringiro bidakoza isoni ko tuzamutsinda kuko Uwamutsinze ari muzima. Yesu ni muzima.

ICYO DUSABWA NGO TUGUME MU MANA NEZA, TUGUME MU BURINZI BWIZEWE AHO UMWANZI/UMUBI ATAZATUYOBYA

1. KUDAHA SATANI URWAHO

“kandi ntimubererekere Satani.” (Abefeso 4:27). Imiryango yose Satani yanyuramo uyifunge. Ubunebwe bwo kudasenga, ubuvemo; amagambo yo kunegura abandi uyavemo; inama mbi uzireke; kwanga abandi ubireke ubakunde kuko nawe warakunzwe; kutababarira ibireke ubabarire kuko nawe warababariwe… Ureke n’ibindi bisa nabyo byose. Uyoborwe n’Ijambo ry’Imana. Akaryango gato gusa wafungurira Satani yagakoresha akagukura mu cyerekezo cy’ukuri.

2. TURWANYE SATANI AZADUHUNGA

“Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.” (Yakobo 4:7).

Nukomeza kubona Umwanzi Satani akomeza kugusatira, murwanye. Twahawe Ijambo ry’Imana nk’inkota iturwanirira. Usome Ijambo ry’Imana rigwire muri wowe, nibwo buryo bwo kwigizaho intwaro zo kurwanya Satani akaguhunga. Iyo aguhunze ajya gushaka izindi nzira agasanga wamaze kwegera imbere, ufite intwaro nshya n’imbaraga nshya ukongera ukamutsinda, agasubirayo amara masa.

Wimwemerera gukoreshwa ibibi byose; wikwemera inama mbi ze;  wimwemerera ibyo agushukisha by’igihe gito. 

Ndasoreza kuri izi nama Pahulo yahaye Abakolosayi mu gihe cyabo natwe mu gihe cyacu ngo “Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima. Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu. Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo.”
(Kol 3:15-17)

Kubuzwa amahoro nuko udafite nk’iby’abandi bafite, byaba umuryango Umwanzi yanyuramo akakoshya ngo wicire inzira; kubuzwa amahoro no kutabona amanota menshi byaba umuryango Satani yakinjiriramo akakuvana ku Mana… Reka Ijambo rya Kristo rigwire muri wowe rikubere imiryango ifunga inzira zose Satani yakinjiriramo. Ijambo ry’Imana rikubere intwaro yo kunesha. Rikubere ibihumuriza mu magorwa yose unyuramo.

Dufatikanye gusenga, Dusabe Imana iturinde UMUBI.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *