Matayo 2: 5-6
Nkuko byanditswe n’umuhanuzi ngo, “nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda, kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware uzaragira ubwoko bwanjye bwa Israel” {Mu bihe bya mbere ya Yesu, uyu murwa wafatwaga nk’umurwa woroheje kandi udahabwa agaciro cyane!}
Kristo nk’uwavutse ari umwami ntibigoye kwibwira ko yari kuvukira mu murwa ukomeye kandi no mu muryango ukomeye muri kiriya gihe! Ariko biratangaje ko yemeye kuvukira muri uyu murwa no mu muryango byoroheje kuko avuka yaryamishijwe mu muvure inka ziriramo!
Imitekerereze n’imikorere by’Imana biradutangaza kuko twebwe kenshi turebera uko umuntu cg ikintu kigaragara inyuma ariko Imana yo irebera buri muntu mu mugambi yamuremeye gusohoza. Bitekerezeho nawe… Dawidi yari umuhererezi kwa se Yesaya, mu muryango yari afite agaciro gacye kuko niwe woherejwe mu mukumbi wa se kuwuragira ariko bakuru be bari mu ngabo z’I Bwami kwa Sawuli {1 Samuel 17: 20-22}
Reka tugire icyo twigira kuri Mariya nyina wa Yesu!
Matayo 1: 20-21
Umurongo wa 21 {…Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.”}
Uyu mwari Mariya yagiriwe umugisha wo kubyara umwana uzahesha abatuye isi yose agakiza, igihe Kristo yavutse abanyabwenge baje kumuramya, bamusanze mu kiraro cy’inka aryamishijwe mu muvure. Byoroshye ko Mariya yari kwitotomba cyane cyangwa se agashidikanya ku isezerano yari ahawe na malayika kubera ubuzima uyu mwana yari avukiyemo budashimishije…
Ngombwa ni kimwe! Ikiruta ibindi ni uko isezerano ryari risohoye havutse umwana uzazanira isi yose agakiza. Ese wowe ntujya ugushwa n’ibyo Imana itarakora mu buzima bwawe bigatuma utabona umugisha waherewe muri kristo Yesu? Dufite ubutunzi bukomeye tutagereranya n’amakuba duhura nayo [Abaroma 8:18]
Mariya na Marita nabo hari isomo Bātwigisha…
Luka 10: 38-41
Marita na Mariya ni bashiki ba Lazaro uwo Yesu yazuye mu gituro amaze iminsi 4 apfuye. Yesu ageze mu kirorero yakiriwe na Marita amujyana iwe, Mariya yahisemo kwicara bugufi bw’ibirenge bya Yesu yumva ijambo yigishaga ariko Marita we yari ahugiye mu mirimo yo kwakira Yesu. Ibi Marita byaramubabaje asaba Yesu ko abwira Mariya nawe akaza kumufasha iyo mirimo! Ariko Yesu yamusubije igisubizo cyiza, amubwira ko yirushya yiganyiira muri byinshi ariko icyangombwa cyari uguhitamo umugabane atazakwa!
Isomo Mariya atwigisha ni uko abizera tudakwiriye kugarukira ku kwakira Kristo gusa, dukwiriye kumuha umwanya tukiga, tukamenya, tugahishurirwa ijambo rye. Iki ni ikibazo cyakumvikana kurushaho twifashishije umugabane wacu, Africa. Uretse ibihugu bigenda byihishurirwa, hari ubwo usanga igihugu gikungahaye k’umutungo kamere ariko uwo mutungo utababyarira umusaruro bagakwiriye kuba bawubonamo.
Abakristo benshi usanga tubayeho nka Marita. Nibyo twishimira ko twakiriye Kristo kandi adutuyemo, ariko nta mwanya tumufitiye, duhugiye muri byinshi bishira kandi bikena umumaro mu isi y’umwuka. Iyi ni intwaro ya Satan ko dukena kandi dufite!
MBERE YO GUSOZA REKA NKUBAZE…
- Ese wakiriye Kristo muri wowe? Cyangwa uri umunyamahanga ku masezerano? Hari uburuhukiro Imana yakugeneye muri Kristo Yesu [Abeheburayo 4:1 Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira.]
- Niba warakiriye Kristo, ufata umwanya wo kwiga ijambo ry’Imana? Umu Pasitori Dr. Myles Munroe yavuzeko ntakintu kiba icyawe mu gihe utaragisobanukirwa [Nothing is yours until you discover it!]
Uwiteka abahe umugisha…
Ukeneye isengesho cyangwa kwakira Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubuzima bwawe duhamagare kuri +250789557843 | +250729979792 tugufashe gusenga.
Soma n’iyi nkuru!
Ubuzima tubamo: Nubwo yabishyizemwo umuhate n’imbaraga kandi agashimwa, ariko sibyo byari kubanza. Icyo atakoze nicyo cyari ingenzi.