Korali Vumiliya ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’U Rwanda,Ishami rya Huye iri kwitegura kujya mu rugendo rw’Ivugabutumwa I Musanze, uru rugendo ruzamara Iminsi ibiri.
CEP-UR HUYE ni Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote ukorera umurimo w’Imana,kaminuza y’u Rwanda,Ishami rya Huye.Uyu muryango ugira korari enye arizo Vumiliya,Elayo,Alliance na Enihakole hamwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza.Imwe muri izi korali ari Vumiliya ifite urugendo rw’ivugabutumwa mu rurembo rwa muhoza,Paruwasi ya Rushubi,Itorero rya Musanze.
Uru rugendo rw’ivugabutumwa ruteganyijwe ko ruzaba kuva itariki 12-13 Werurwe 2022 kuko tuzamara Iminsi ibiri.Mu kiganiro Perezida wa Korali Vumiliya ,NIYOMUHOZA ELYSE yagiranye na IDC(Information Display Commission),yatubwiye ko Imyiteguro Irimbanyije kandi ko biteguye kujya kuvuga Imana neza kuko Aricyo yabahamagariye,Yakomeje asaba abacepien bose hamwe n’abandi bari ahantu hatandukanye bashyigikiye Umurimo w’Imana ko bazabasengera Imana ikazabana nabo.
Wifuza kuzajyana na Korali Vumiliya ntabwo ubujijwe kuko uru rugendo nirwegereza muzamenyeshwa icyo bizaba ngo muzajyanye na Korali Vumiliya.
Shalom!
Imana izabane na Chorale Vumiliya n’abazayiherekeza kandi ivugabutumwa bazakora rizagire uruhare mu kwagura ubwami bw’Imana. Shalom!
Imana izashyigikire Chorale Vumilia kdi umuhate wacu si uwubusa
Uwiteka azabane nabo kdi azabakoreshe iby’ubutwari
Iyabahamagaye niyo kwizerwa no kubikora izabikora