Amakuru Ibyigisho

No mubigoranye byinshi haracyariho ubuhungiro bwizewe

0Shares

Mu gihe cy’ibibazo n’amatage nk’intambara, inzara, amapfa, n’ibyorezo, ndetse n’ibindi bitandukanye, umuntu ahatirwa guhunga ibyo bibazo aho ashobora kwimuka mu gace kamwe akajya mu kandi, igihugu cyimwe akajya mu kindi gushaka ubuturo bwizewe cyangwa igihugu cyaruta ikindi.

Hari naho usanga ibihugu byinshi bishora amafaranga menshi mu gukomeza igisirikare cyabo ariko nubundi bikanga bikaba ibyubusa. ndetse hari n’abubaka amazu yabo bagashyiramo ubwihisho bwo mu buvumo (tunnel), nk’aho ibyo bidahagije bakanashaka ababacungira umutekano (abazamu) ndetse n’amatungo yokubafasha mu by’umutekano (imbwa).
Bigaragareko umuntu , mu minsi ya none atazingo nihe yahungura hizewe?, n’iki yakora ngo byibuze yumve atuje kandi atekanye?, cyangwa se nihe yajya ngo ahabonere umutuzo n’amahoro yuzuye.
Ubundi umuryango w’umuntu wahoze ar’ubungiro bwa benshi aho wasangaga umuntu ahindukira agataha yizeye kongera kubona ibyishimo, inseko nziza, ndetse n’ibiganiro byiza kandi biruhura nyuma y’umunsi ugoye w’akazi, amasomo, ingendo, n’ibindi ,ibyo bigatuma umuryango uba ubuhungiro ndetse n’ubwihisho bw’ibibazo umuntu yabagayiriwe ahurana byo cyangwa aba amazemo iminsi, ariko uko iminsi igenda ishira n’indi ikaza birikugaragarako na wamuryango utakiri gufasha benshi muri bwa buryo.

Ese hari amahirwe akiri muri nosi yuzuye ingorane, intambara, n’ibindi byinshi bibi ko haraho umuntu yabihungira akanahabonera umutuzo wo mu mutima ndetse n’amahoro y’iteka kandi yuzuye??
Igisubizo ni YEGO harahari kandi harafunguye dore ko kujyayo bitanagombera visa kuko ntahandi ari muri KRISTO YESU umwana w’Imana watubambiwe kumusaraba kugirango aducungure kandi adukize maze atubera ubuhungiro bwa byose ,anatubera isooko y’ibyishimo, amahoro n’umutuzo by’iteka. (2samweli 22:2-3, imigani14:26-27).

Imana irema ingobyi ya Edeni yayiremye ubwiza buhebuje, iyishyiramo ibiremwa by’ubwoko bwose maze iritegereza isanga byose aribyiza ihitamo kurema umuntu ngo ase nayo kandi byabiremwa byose abigireho ubutware n’ububasha. (itangiriro1.26)
Ubwo umwanzi (satan) yashukaga Eva ibyo byahise biba itangiriro ry’ibibazo ,imihangayiko ,intambara, indwara,urwango, gupfa, ndetse n’ibindi bibi cyane bitari muri gahunda y’Imana ubwo yaremaga edeni. (itangiriro3.6). ingorane zatangiriye aho zakomeje zihererekanywa uko imyaka isimburana kugera ku munsi wa none aho byafashe indintera byabaye agatereranzamba.

Gusa nubwo bimeze bityo, isi yamaze kwanduzwa na sekibi, ibyaha byamaze kuba umuco w’abantu, uwamenye ubwenge bwo kubaha uwiteka, akanamenyako kujijuka arukuva mu byaha, uwo aratekanye kandi ararinzwe doreko umwanzuro yafashe ari mwiza kuruta undi uw’ariwe wese kandi ubugingo bwe bufite ubuhungiro bwuzuye kandi bunizewe. (yobu28.28)

Ni mureke twese tureke kwizera abadufasha gukemura ibibazo duhuranabyo kandi twanahungiragaho mu gihe kidukomereye nk’imiryango, incuti n’abavandimwe kuko nabo ari abana b’abantu bananirwa ahubwo duhungire kuri Yesu kuko ahora yiteguriye kutwakira kandi ahorana umutima w’imbabazi kubamucumuyeho (ibyahishuwe3:20). icyodusabwa n’ugutera intambwe tumugana kuko ariwe byiringiro bidakoza isoni dore ko arinawe ukwiye kwikomezwaho kandi agaturwa amaganya yacu yose, intimba zacu zose, n’ibitugoye byose.( yesaya 53:4)

#Yesu Aragukunda

Umwanditsi: RUKUNDO Thierry

Uwakosoye: TURATSINZE Rodrigue.

 190 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: