Amakuru Ibyigisho

wowe wasize iki ? ese ufite ingwate?

0Shares

Umuntu wese wasize ibye byose kubw’izina  ryanjye azahabwa ibiruta ishuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho ( matayo 19:28-29).

Inyungunu zo gukorera Imana, igisubizo yesu yatanze ,ibihembo bizahabwa abakurikiye yesu

Inyungu zo gukorera Imana:

Hari igihe umuntu yibaza ibibazo byinshi akabura ibisubizo ariko mukuri si uko ibisubizo biba bidahari ahubwo nuko ushobora gusanga uri kubyibaza nabi  ese mukuri ni ubuhe buryo wakibazamo ibibazo ? dore uko isi yacu  yuzuye ibibazo gusa, ntitwabirondora ngo tubivemwo doreko bitagira n’umubare gusa nawe  ushobora kwibaza ikibazo nk’icyuyu mugabo.

Iyo wibajije ibibazo nabi ntabwo ubona ibisubizo bihwanye n’ibibabazo wibaza, ese ugize amatsiko yukuntu turikuvuga kukwibaza ibazo cyane ?  Petero nawe yabajije ikibazo icyo twakwibaza natwe. ikigenzi nukumenya niba yarabajije ikibazo neza, Kubaza kwa petero bitwigisha neza kandi cyane kureba ibitagenda neza tukabishakira ibisubizo ntabwo ikingenzi arukugaragaza ibibazo.(petero 19:27)

Petero yaba urugero rwiza rw’inkuru yucu, mugihe yabaza yesu ati ‘’ ese ko twasize ibyacu byose tukagukurikira tuzabaho dute,tuzabona izihe nyungu’’ ? ariko ikibazo nkiki kigomba kwibazwa n’umuntu wavuye mubyaha ushaka kumaramariza gukorera Imana kuko igisubizo kizahabwa umuntu wamaramaje wavuye mubyaha wahishuriwe ko hari ubugingo buhoraho.   ( abaheburayo 4: 9)

Igisubizo yesu yatanze:

Yesu aramusubiza ati ‘’ ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mugihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo umwana w’umuntu azicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucire imiryango y’abisilayeli imanza. Umuntu wese wasize ibye byose kubw’izina  ryanjye azahabwa ibiruta ishuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho ( matayo 19:28-29)

Imana idutegereje kugira ngo idukoreshe kuko haribyo yaduhayeho nk’ingwate ariyo umwuka wayo wera, yaduhaye umwuka wayo wera nk’ikimenyetso cyuko izaduha n’ubugingo buhoraho , nonese ko Imana hari icyo yaduhaye nk’inyishyu ubwo twe dusabwa iki ? twahawe umwuka wera kandi  umwuka wera akaba ari umuremyi mureke rero dushake umwuka wera nk’umuremyi aho gushaka ijuru kuko ijuru ari ikiremwa cy’umwuka. Nuko rero ubwo Imana yaduhaye umwuka wera  nk’ikimenyetso cyuko tuzahabwa n’ijuru nuko mureke dusige byose dukurikire yesu kugirango tuzahabwe ubugingo buhoraho kuko tuzabuhererwa mu ijuru nyuma yo kumenya neza ko twahawe umwuka wera nk’ingwate ntagushidikanya ko ibi bitazaba.

Nk’abakristo rero dukwiye gusiga byose tugakurikira kristo  kuko ubugingo buhoraho ari ubwacu nitubikurikiza kandi nibyo kuko turi abakozi b’Imana : turaririmba, twigisha ijambo ry’Imana, dusura abarwayi, dufasha abakene n’ibindi byiza byinshi, arikose ibi nibyo twita gukorera Imana?

Igisubizo Yesu yatanze kumurimo w’ogukorera Imana atubwira neza ko icyambere ari ukwizera. Muri iyisi umuntu wese akora kugirango azahembwe nibyo rwose kuko umuntu akwiye kwishyurirwa ibyo yakoze, ubwose urumva abakorera Imana aribo babura guhembwa mukuri twabonye neza ko usiga byose agakurikira kristo azahabwa ubugingo buhoraho ariko icyo tuzaherwa ubugingo buhoraho si ukuririmba , kwigisha ijambo nibindi kuko ibyo ni ubuzima bw’aburimunsi bw’umuntu wakurikiye kristo. Ikiruta byose mugukorera Imana ni ukwizera kuko Imana ubwoyo yavuze neza ko uzizera umwana wayo Yesu kristo ariwo murimo tuzahemberwa ubugingo buhorara ( yohana 3:16)

Nuko kuko Imana yadukunze ikaduha yesu kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho ibi biduhamiriza neza ko kwizera ariwo murimo wambere tuzahererwa ubugingo buhoraho.

Nk’abakristo dukwiye kuba mubuzima bw’imirimo myiza ariko ibi bibaye ubusa mu gihe habuze kwizera kandi ijambo ry’Imana ritubwiye neza ko uwizera umwana wayo Yesu kristo ariwe uzahabwa ubugingo buhoraho mureka kwizera kuzatugeze kubugingo buhoraho binyuze mu mirimo myiza dukora mubuzima bwacu bwaburi munsi nk’abantu bakurikiye kristo Umurimo w’Imana ntabwo ari ishingano ahubwo umurimo w’Imana urarinda ugire umwete wo gukurikira kristo binyuze mu kwizera bizaguhesha gukora nindi mirimo myiza ishimwa n’Imana.

Yesu aragutegereje….

 390 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: