Nsubize amaso inyuma: Vision 2020 mu mwuka igeze hehe? (I)

Umwaka mushya muhire!

Abantu benshi bifurizanya umwaka mushya kandi urimo amahirwe; ariko se muri 2020 ni ko bizagenda?

Umwaka wa 2020 ni umwaka wari utegerejwe kubera intumbero ya 2020 igihugu cy' u Rwanda cyari gifite.

Abantu babiri  bashobora kubyukira isaha imwe saa 6:00 A.M. ariko umwe akaramukana akanyamuneza; kuko yari yararanye gahunda yo kubyuka saa 6:30 A.M. ariko akaba abyutse mbere y’ igihe, undi nawe akaramukana akababaro kuko yari yagambiriye kubyuka 5:30 A.M. ariko akaba abyutse nyuma y’ igihe!

Ni ikintu gikomeye rero kwiha intego ukayigeraho cyangwa ukayirenza! Ubu abantu bo mu bindi bihugu batazi ko twari dufite intumbero 2020, ntibashobora kugira ibyishimo bimeze nk’ iby ' umuntu yagira wari ufite intumbero kandi umwaka wayo ukaba usohoye!

 Mu Rwanda; hahindutse ibintu byinshi ku buryo n’ umuntu udafite murandasi(interineti) ngo arebe imibare (statistics) itangwa n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ibarurishamibare, ashobora kubona ko; nta nzu za nyakatsi, abaturage hafi ya bose bambara inkweto, umujyi wa Kigali urimo isuku, hubatswe inzu imeze nk' ingofero (convention centre); abanyeshuri biga bafite imashini za mudasobwa, kandi na murandasi yageze ahantu henshi mu gihugu.

Hari umuntu waduhaye ubuhamya ko mu myaka ya za 2000; ubwo icyo gihe telefoni igendanwa(mobile) yari itunzwe n’ abantu bakeya, icyo gihe Imana yabasezeranije ko bazatunga za telephone ndetse bakambara n’ inkweto ariko we yumvise ko iri isezerano ryari kure (yizereraga IMANA mu bigaragara!) ariko ubu muri 2020 n’ abatari bafite iryo sezerano ubu bafite telefoni zitagira amatushe (touch screen).

Ibi byose byafashije umuntu w’ inyuma kwihuta mu iterambere; ndetse n’ amadini amwe ashobora ubu kwerekana amateraniro kuri murandasi cyangwa kuri televiziyo!

Iri terambere natwe ryatugezeho, ndetse ikimenyetso ni uko iyi nkuru uri kuyisoma ku rubuga rw’ ihuriro ry’ abakristo baturutse muri ADEPR zitandukanye mu gihugu, biga muri kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye.

Ariko se vision 2020 mu buryo bw’ umwuka igeze hehe?

Mbere yo gusubiza aho igeze; ndabanza mbaze niba ihari?

Ese vision 2020 mu mwuka irahari?

Vision yo mu mwuka ntishobora kuboneka keretse abantu bayobowe n’ umwuka! Umwuka ntiyahishura aho ashaka kugeza amakoraniro ya gikristo; keretse ayo makoraniro ayobowe mu buryo Umwuka wera yashyizeho kandi yishimiye!

Nawe n’ ubwo waba uzi gutwara igare, moto, cyangwa imodoka ntabwo watwara ikinyabiziga cyose unyuzeho; kuko ufite ubushobozi bwo kugitwara, ahubwo utwara ikinyabiziga ufitiye urufunguzo!

Amakoraniro menshi ya gikristo rero ntabwo yahaye umwuka wera urufunguzo; n’ aho yaririmba ngo ni “Yesu ufite urufunguzo rw’ ibizaba……

Ni yo mpamvu Yesu afite umubabaro w’ uko abantu benshi bitwa ko ari intama ze ariko atabayobora, kandi impamvu atabayobora ni uko batumva ijwi rye “Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye. Undi ntizimukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y’ abandi.” (Yohana:10:4-5)

Twibaze!

Ese wowe uri gukurikira (uri kwigana nde?)

Ese uri gusoma ijambo ry’ Imana buri munsi ugasenga ngo wumve ijwi ry’ umwungeri?

Niba utari kuryumva ahubwo ukumva amajwi y’ ibindi: nta vision 2020 ufite mu mwuka!

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *