Simoni ubusanzwe bisobanura kumva, naho petero bikavuga (urutare/ibuye), yose ni amazina y’umuntu umwe tugiye kuvugaho. Uyu petero turimo kuvuga yari umugabo wubatse urugo kuko bibiliya ivugako Yesu yakijije nyirabukwe indwara y’ubuganga nk’iyo twakita malaria yubu (luka 4:38). ariko kandi na pawulo nawe yabigarutseho avuga ko petero yajyanaga n’umugore we mu ngendo yagiraga ( 1korinto 9:5).
Simoni petero uzwi nanone nka kefa (yohana 1:42), yari umwe mu bigishwa ba Yesu Kristo. Niwe wari umuvugizi(umuyobozi) w’abigishwa, yari inshuti ya Yesu, yabaye intumwa, kandi niwe wagizwe inkingi y’itorero (bagalatiya 2:9). Petero yabaga ashishikaye, afite ubushake kandi rimwe na rimwe yarahubukaga ariko kandi akamenya kubana n’abantu. Ibyo twavugako ari ubushobozi bwe ariko kandi yanagiraga intege nke(failure), gusa muri izo ntege nke ze niho Imana yamutoranirije kandi ikomeza kumuyobora kuba uwo yagombaga kuba we.
Simoni yavukiye mu gace kitwa Betsayida, atura muri kaperinawumu kandi yari umurobyi kimwe ya yakobo na yohana.
Bivugwako andereya ariwe wamenyesheje petero Yesu nyuma yuko andereya yumvise ko Yesu ariwe ntama w’Imana (yohana 1:35-36). nyuma yuko Yesu ahuye na simoni yahise umuha izina rishya “kefa”(mu rurimi rw’icyiromani) cyangwa se petero (mu kigiriki) bisobanura ngo “urutare”.
Hanyuma yibyo Yesu yahamagaye petero ngo amukurikire amubwirako azaba umurobyi w’abantu.
Mu myaka itatu gusa petero wari wabaye umwigishwa waYesu, kubera impano yavukanye ya kiyobozi yahise aba umuyobozi w’abandi bigishwa. (matayo 19:27). Nk’icyimenyetso gikuru nuko petero ariwe wahishuriweko Yesu ko ari Kristo abihawe n’Imana.(matayo16:16-17)
Petero yari mu bigishwa batatu Yesu yakundaga kugendana ahantu atajyanaga abandi bose kimwe ya yakobo na yohana. Aha twavuga nk’igihe yazuraga umwana wa yayiro, igihe Yesu yahindurwaga ari ku musozi, n’igihe Yesu yabatumaga gutunganya ibya pasika. Aha yatumye petero na yohana (luka 22:8).
Mu bintu byinshi, petero yagaragaraga nk’umuyobozi kandi agakorana ishyaka yihuta, urugero twavuga ni igihe yavuye mu bwato agasanga Yesu mu Nyanja yamukuraho amaso agatangira kurengerwa (matayo 14:28-30).
Petero kandi niwe wabwiye Yesu ko adakwiye gupfa urupfu nkuko yabivugaga, gusa Yesu yahise acyaha umwuka wari umuteye kuvuga ibyo niko kuvugango “mva inyuma satani”. Petero kandi niwe wavuzengo: reka nubake amahema atatu iya Mose, Eliya na Yesu amaze guhindurwa ku musozi. Ibyo kwari ukubaha icyubahiro(matayo 17:4).
kubw’ishyaka ryeba kandi yaciye umwama w’umutabyi ugutwi. Yewe twavuze ibye byafata igihe ariko reka mvuge n’uburyo ariwe wihakanye Yesu inshuro 3 zose nubwo yaramuzi.
Mu byo petero yanyuzemo byose (ups and down) yakomeza gukunda no kwizera Yesu. Kunshuro ya kabiri Yesu yongeye gusubiramo ko petero ariwe itorero rizubakwaho.
Yesu amaze kuzuka yatumye kuri petero ngo bamubwireko umwami Yesu yazutse(mariko 16:17).
Ku munsi wa pantekote petero wihakanye Yesu yabwirije abantu ijambo ry’Imana hihana abarenga ibihumbi bitatu (3000) {(ibyakozwe n’intumwa 2:41)} nk’isezerano yahawe ryuko ahawe ifunguzo z’ubwami bwo mu ijuru ko icyo azabohora mu isi kizaba kibohowe no mu ijuru, aha naho yari akinguriye (abohoreye) abantu kwizera Umwami Yesu (matayo 16:19).
Twanavugako petero yakinguye ubwami bw’ijuru mu buryo butatu: yabwirije ijambo ry’Imana mu bayuda, abasamariya ndetse n’abanyamahanga.(ibyakozwe n’intumwa 10:34)
Ese petero yaba yaranditse ibindi ibitabo bitari inzandiko ze?
Petero ntabwo yanditse ubutumwa bwiza ariko yagize uruhare rukomeye mu iyandikwa ryabwo .urugero twavuga nka yohana wahimbwe Mariko wanditse ubutumwa bwiza bwa Mariko, ntabwo yari intumwa ya Yesu ariko ibyo yanditse yabibwiye na petero kuko yari inshuti ye ariko akaba n’umwana we mu buryo bw’umwuka(1 petero 5:13) Icyakora Petero yanditse inzandiko ebyeri nkuko bigaragara muri bibiliya mu mwaka wa 60 na 68 AD. Nta bindi bitabo tubona yaba yaranditse bigize bibiliya.
Urupfu rw’intumwa Petero.
Mbere yuko petero apfa, Yesu yabanje kuvuga iby’urupfu rwe ko azapfa azira guhamya Imana kugirango yubahishe izana ry’Uwiteka. yagize ati “ Ni ukuri ni ukuri ndakubwira yuko ukiri umusore wicyenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akajyane aho udashaka” (yohana 21:18-19). Ibyo yabivuze ubwo yamuhamagaraga nk’umwigishwa. Iri jambo ngo “uzarambura amaboko” ryahishuraga kumanikwa kumusaraba arambuye amaboko.
Bibiliya ntabwo yerekana neza urupfu petero yapfuye ariko inyandiko za kera (traditiona rwittings) zivugako petero yishwe abambwe kumusaraba acuritse. Uku kubambwa acuritse byavuye kucyifuzo cye ko adakwiye gupfa nk’umwami we (Yesu kritso) kuko yamukundaga akanamwubaha kandi yari yarigeze ku mwihakana yumvaga adakwiriye kubambwa mu cyubahiro nkicyo Yesu yabambwemo.
Uyu petero yishwe mu gihe cy’umwami Nero wameyekanye nk’uwarwanyaga abavugaga ubutumwa bwiza. Icyo gihe benshi bizeraga banavuga ubutumwa bwiza, bamwe bishwe batwitswe, barabambwa abandi bagaburirwa inyamaswa. Ibi byose nubwo bishobora kuba aribyo ariko ntacyo bibiliya yavuze kurupfu rwa petero bivugwa mu mateka gusa.
Inyandiko z’amateka zivugako petero yaguye i roma mu butaliyani mu mwaka wa 67 nyuma ya Kristo.AD
Niki twakigira kuri petero intumwa
✓Kwemera umuhamagaro ugasiga byose ugakurikira umwami Yesu ukemera kuba imbata ye.
✓Yesu amara ubwoba iyo muri kumwe: igihe petero yavaga mu bwato agakandagira hejuru y’amazi asanga Yesu, byateye petero gushira ubwoba bw’ibyo yarebaga.
✓Yesu ababarira n’abanyantegenke mu kumwizera. Petero yihakanye Yesu gatatu ariko aramubabarira.
✓Biragaragarako petero yari yasenye ikiraro cyamuhuzaga na kristo ariko Yesu yasanishije icyo kiraro urukundo rwe. (Yesu ntabwo ahemukira abamwizeye kandi bamukunda).
“kandi nubwo tutizera we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza” 2timoteyo 2:13
✓Yesu yihanganira amakosa yacu: nubwo petero rimwe na rimwe yabazaga Yesu ibitajyanye, ariko Yesu ntabwo yigeze amucyaha ahubwo yamwigishije mu rukundo.
“nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho” zaburi 32:8
✓Imana ntihamagara abakomeye ahubwo ikomeza abo yahamagaye. Petero yamuhamagawe na Yesu ari umurobyi w’amafi ariko Yesu we siko yamubonaga, ahubwo yamubonagamo umurobyi w’abantu. Luka 5:10
Shalom.
Mu urukundo rwinshi yesu adukunda yihanganira intege nke zacu agakomeza kuduha gukora ibikomeye.
Imana ishimwe ubuzima bwa Petero butwigisha kugumana n umwami mubikomeye/ ubuzima bubi n ibyoroheje/ ubuzima bwiza. Kdi tukamuha intege nke zacu kugira imbaraga ze nyinshi zuzure aho izacu zabuze.
Muhabwe umugisha muyobozi wacu.
Izo nyigisho no nziza pee 😘
Nkeneye andi mateka ayo ariyo yose ndabasabye
Ukeneye ayahe? Specify nibyo bitworohera