Muri rusange iki gitabo cya Yosuwa kigaruka kuri ibi bintu bikurikira: kwinjira muri kanani, Intambara y’I kanani, kugabana igihugu, iminsi ya nyuma ya Yosuwa. Muri iyi nkuru, turagaruka cyane ku gice cya mbere cy’igitabo cya Yosuwa kivuga uko Imana yahamagaye Yosuwa ikamuha ubutware bwo kuyobora Abisirayeli, nibyo yamusabye kugira ngo akore Umurimo w’Imana neza.
Igice cya mbere cy’igitabo cya Yosuwa ni igice kigizwe n’Imirongo cumi n’umunani kibonekamo ibintu bine by’ingenzi turagenda tugarukaho muri iyi nkuru aribyo: Imana ihitamo Yosuwa gusimbura Mose(1:1-4), Imana isezeranya Yosuwa kuzabana nawe (1:10:15), Yosuwa ategura ukuntu bazambuka Uruzi rwa Yorodani n’ abantu bemerako bazubaha Yosuwa(1:16-18).
Ese Imana ko ntakintu ivuga kidafite Ubusobanuro, muri aya magambo agaragara muri iki gice Imana yabwiye Yosuwa avuze iki?, kuki yayamumbwiye? Byose urabimenyera muri iyi nkuru. turibanda kuri imwe mu mirongo y’iki gice. ” Umugaragu wanjye Mose Yarapfuye,none ,ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli” (Yosuwa 1:2). Uyu murongo ugaragaza ko Imana yari ihamagaye Yosuwa kandi imuhaye ubushobozi bwo gusimbura Mose mu murimo wayo. Kandi iyo usomye neza uyu murongo harimo ijambo”Umugaragu wanjye yarapfuye” bishatse kuvuga ko Imana niyo ishyiraho (ihamagara) Abakozi bayo ku gihe yagennye ,Imana yasimbuje Mose Yosuwa kugira ngo yerekane ko ifite ubushobozi bwo guhindura Umugaragu ku murimo wayo ariko icyo yagambiriye cyo ntigihinduke nubwo abo bagaragu baba bafite Ubushobozi butandukanye.
Mu isezerano rya cyera Yosuwa yashushanyaga Yesu kristo, naho Mose ahagarariye Amategeko. Nkuko Mose atagejeje abisirayeli mu gihugu cy’isezerano (Kanani) ariko Yosuwa akabagezayo, ninako amategeko ya Mose atatugejeje ku Mana ariko Yesu akaduhuza ndetse akanatugeza kumana, iyo dusomye mub’ Abagalatiya 3:24 haranditswe ngo: ” ubwo nibwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsinsishirizwe no kwizera
Muri iki gice niho Imana yasezeranyije Yosuwa ko izabana nawe muri uru rugendo ariko ikintu gikomeye amusabye kugirango azabashishwe byose ní ugukomera agashikama akitondera kandi ntateshuke amategeko y’Imana kandi akajya ayibwira kumanywa na nijoro kandi agakurikiza ibyayo (Yosuwa 1:6-8). Bitwigisha nk’Itorero ko kugira ngo tuzabane n’Imana mu murimo yaduhaye gukora (Umuvugabutumwa, Umwigisha, Umuririmbyi, Ubuyobozi n’indi itandukanye) icyo Imana idusaba ni ukumvira ibyo itubwira (Ijambo ryayo), tukongeraho kujya turyibwira ku manywa na ninjoro ndetse tugakora nibyaryo nibwo Imana izabana natwe kandi ikaguha Umugisha nkuko yabanye na Yosuwa.
Tugana ku musozo w’iyi nkuru, nubwo Yosuwa yarafite ubushobozi bwo kurwana nk’umusirikare yategereje umuhamagaro w’Imana ndetse no gushobozwa nayo mukuyobora ab’Isirayeli. Ese wowe ukora umurimo w’Imana mubushobozi wiyumvamo (Ibyo wigishijwe, ibyo ufite) cyangwa utegereza umuhamagaro w’Imana no gushobozwa nayo? Mwibuke ababayoboraga kera bakababwira ijambo ry’Imana. muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane Kwizera kwabo (Abaheburayo 13:7) .
Mu gice cya gatatu tuzagaruka byimbitse ku gice cya kabiri cy’igitabo cya Yosuwa.
Shalom!!!!
Imana ibahe umugisha. Gukorera Imana kwacu gukwiye gushingira ku kwitondera ibyo itubwira binyuze mu ijambo ryayo. Niba Uwiteka atariwe wubatse inzu abayubaka baba baruhira ubusa, kandi iyo atariwe urinze umudugudu abarinzi babereye maso ubusa.
Nanone kandi Imana ishimwe ko kubwa Yesu Kristo twabaye abaragwa b’ibyasezeranijwe n’Imana.