TUMENYE BIBILIYA IGICE CYA KARINDWI: Umwami n’ abantu be Inkoni ya Aroni irabya III

Ibyiringiro by’ inkoni yumye…..

Ni iki cyatuma inkoni yumagaye izana uburabyo?

Ni iki cyatuma ubutayu buvamo imigezi?

Ni iki cyatuma uwari upfuye azuka?

Ni iki cyatuma unyotewe ashira inyota iteka ryose?

“.….Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe. Unyizera imigezi y’ amazi y’ ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’ uko ibyanditswe bivuga.” Yohana:7:37.

Ibinyoma bibiri

Nta kinyoma kiruta kuvuga ko uwapfuye atazuka, ariko ikindi kinyoma bihwanije  gukomera, kivuga ko hari icyo upfuye yakora ngo azuke!

 Hari abantu bamaze gufata umwanzuro ko ibyaha barimo batashobora kubireka. Bityo babayeho ubuzima bwo gukora nabi bakavuga ngo “IMANA NIBISHAKA NZAKIZWA”! ndetse bavuga ko ukijijwe yakomeza agakora ibyaha kuko umuntu adashobora kubireka! Ariko burya gukizwa ni ukureka ibyaha. (1 Petero:1:18)

 

 Aba ngabo bavuga ko Imana ari yo yikiriza abantu ko twebwe nta ruhare tugira rwo kwakira agakiza k’ Imana. Ijambo ry’ Imana muri Yohana:3:16 ritangira rivuga ko Imana yadukunze twese ariko ishaka umuntu umwe wizera (ntibikiri muri rusange) maze agahabwa ubugingo buhoraho.

Imana yakunze abantu bose ariko abazajya mu ijuru si bose! Ahubwo ni umuntu wemera kwakira iyi mpano! Agakiza si igikorwa Imana ikora gusa, ahubwo ni igikorwa Imana ikorana n’ umuntu!

Abandi bigishijwe, ndetse banasabwa n’ amadini babarizwamo gukora imirimo myiza nko gufasha abakene, kwiyiriza, gusenga inshuro ku munsi, gutura amaturo menshi, kuririmba no kubyina. Bazi ko imirimo umuntu yakora ariyo imukiza. Baravuga ngo “IMANA IFASHA UWIFASHIJE” ubu buzima rero bubatera kubaho bashaka kwemeza Imana ngo ibahe agakiza, ariko bagakomeza kugira umutima wicira urubanza, bakumva batarababariwe ndetse bakibaza ikindi bakongeraho ku mirimo myiza bakoze ngo bahabwe amahoro mu mutima. Yesaya yavuze ko imirimo yose bageraje gukora itabakijije ahubwo yari imeze nk’ umwambaro ucitse imbere y’ Imana.(Yesaya:64:5).

Imirimo yose umuntu akora ngo yikize ni icyaha gikomeye, kuko ituma umuntu yiyita umukire ikamubuza kumenya ko ari umukene wo kubabarirwa. (Ibyahishuwe:3:17) iyi mirimo ibuza nyirayo kwakira agakiza k’ Imana. Agakiza si igikorwa umuntu yigezaho keretse abihawe n’ Imana.(Yohana:3:27)

Ukuri

Ubu buzima bwose ni ikinyoma, kuko agakiza si umuntu ukihereza, kandi Imana ntabwo igahereza umuntu udashaka kwakira iyi mpano! ibi byiciro byombi byizera ko agakiza ari impano ariko ntabwo basobanukiwe icyo agakiza aricyo!

Ese agakiza ni iki?

Agakiza ni imbaraga zirinda umuntu/ ikintu kwangirika: ni ubuzima burinda umuntu ibintu byose byatuma atagera ku cyiza Imana yamuteguriye aricyo kubana n’ IMANA. Kandi kubana n’ Imana si ubuzima dutegereje ahubwo ni ubuzima dufite niba koko twarakiriye iyi mpano y’ agakiza, kuko dutuye mu ijuru mu buryo bw’ umwuka! (Abefeso:2:6)

Agakiza kacu gahera mu bitekerezo dusoma mu ijambo ry’ Imana, bikatunezeza! Kuko burya ijambo ritagukoze ku marangamutima ngo unezerwe, birakugora kuryibuka no kuryumvira! Kandi burya ijambo utumviye ntabwo uryizera, kuko kwizera kutagira imirimo ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.( Yakobo:2:26)

Agakiza kacu rero ni Yesu Kristo! Kuko wa mukiranutsi witwa Simiyoni amaze guterura umucunguzi wacu yavuze ko amaso ye abonye agakiza K’ Imana! (Luka:2:28) ndetse na Kristo ageze kwa Zakayo, yavuze ko agakiza kageze muri iyo nzu!

Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe…..

Abantu benshi bafite inyota, ibatera guhora basura imbuga za interineti, bareba indirimbo, bumva amakuru atandukanye, bagura ifatabuguzi ngo barebe imikino, bagura amafilime, banywa ibiyobyabwenge, bashaka inshuti……

Ariko aho kugira ngo inyota ishire irushaho kwiyongera, kuko birushaho gushyira umuntu kure y’ isoko imara inyota by’ ukuri (Yohana:4:13-14), ibi bituma bamwe biyanga iyo badafite ibyo bakunda, abandi bakumva ko ubuzima butuzuye batarebye umupira, batambaye ibigezweho, cyangwa bataguze filime igezweho!

Ariko ibi byose ni ugucurika ijambo ry’ Imana, kuko umuntu ugize inyota akwiriye gusenga, agasoma ijambo ry’ Imana, akaririmba, akiyiriza, akarushaho kwibuka Yesu Kristo, kuko ubuzima bwe twahawe ni bwo gakiza kacu; iyo turi kubwigana tugakora ibyo yakoze.

Mwemere kuba abagaragu bange

Munyigireho

Kuko ndi umugwaneza kandi

Noroheje mu mutima

Namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu

(muzashira amarangamutima yo kutanyurwa: inyota)

Matayo:11:29.

AGAKIZA NI UKWIGANA YESU!

Loading

2 thoughts on “TUMENYE BIBILIYA IGICE CYA KARINDWI: Umwami n’ abantu be Inkoni ya Aroni irabya III

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *