Ibyigisho

“Twe kuba abakristu gito muri iki gihe dusohoyemo”Ndindiriyimana Abel

0Shares

Umwigisha kuri uyu wa gatanu mu materaniro tariki ya 20/09/2019 yari Ndindiriyimana  Abel,  yatangiye ashima Imana ko yabanye nawe. Anavuga impamvu twateranye  ko ari igikorwa gikomeye cyabereye I karuvari yakomeje asoma Yohana 3:16 ,abefeso 2:8  iyi nimwe mu mirongo igaragara muri bibiliya igaragaza ukuntu twacunguwe kandi ko ari ubuntu Imana yatugiriye. Yongereho irindi jambo riboneka muri  luka 22:21, luka ni kimwe mu bitabo by’ ubutumwa bwiza ariko mu gice cya 22 ,ubwo yesu yarari gusangira n ‘abigishwa be yavuze ko uzamugambanira ukuboko kwe ko kuri kumwe n’ukwe ku meza ,ari we Yuda muri iki gihe, abantu bavuga Yuda bamuseka ariko batatekereje niba  baba barusha Yuda gukiranuka  kandi ibi bintu byabaye kuri Yuda  byabaye kugira ngo bitubere akabarore( 1 abakorinto 10: 6,11)

Mbese niki Yuda yabuze  muri we?

  1. Yabuze gutegeka umutima we bituma Satani awutegeka  nuko bibiliya ibigaragaza ko tugomba gutegeka imitima yacu( ibitekerezo byacu) kugira Satani atatunyaga ( imigani 16:32) bizadufasha kwerekeza imitima yacu kuri Yesu kristo.  Kandi mu itangiriro 4:7 Imana yabajije Gahini ngo mbese nukora neza ntuzemerwa dore ibyaha byitugatugiye ku rugi. Uru rugi bavuga ni urw’ibitekerezo.
  • Ikindi Yuda yabuze ni ukudafata umwanzuro uhamye ufite ibice bitatu  aribyo gusezera ku by’isi ,guhamya mu bandi ko wahindutse ,kugambirira  kuguma ku Mana no gukora ibyiza .kandi benedata ukawufata  udasubira inyuma  kureba ibyo wasezeye. Abantu benshi bajya bibaza kuki nsenga ariko nkaba nyikora ibibi ikibura nuko nta mwanzuro uba warafashe kugira bikuvemo urugero: ushobora kuba  ubiterwa n’inshuti mbi rero ugomba gufata umwanzuro ugakuraho ibintu bituma uzijyamo.

Ibyaranze Yuda natwe byatubaho tutabaye maso

  1. Kugira imitima ibiri, tureke gukorera satani tunabeshya ko turi gukorera Imana)  mureke twerure  dukorere Imana gusa   (Yaboko 1:8,4:8)
  • Kutarwanya satani  wari wamuteye, mwenedata kugira ngo tutamere nka Yuda tugatukisha izina ry’Imana mureke tujye turwanya Satani nibwo nawe azaduhunga.
  • Kwita ku ubuhanuzi , ubuhanuzi bukuru ni Ijambo ry’Imana,  benedata mureke dukunda gusoma ibyanditse kandi tubyiteho kugira tubashe kunesha Satani kuko nibwo uzajya ukora ikintu cyose tuyobowe n’Ijambo ry’Imana( ibyahishuwe 22:7)

Mbese niki cyo kwitonderwa?

(Luka 10:20)  benedata mu nzu y’Imana nta burambe buhaba ngo kuko nsigaye nirukana abadayimoni niko bizahora ariko Yesu yatubujije kubyirata,yavuze ko bagomba kwirata ko amazina yabo yanditse mu gitabo cy’ubugingo. Umwigisha yavuze ko gukizwa atari ibintu by’uburambe cyangwa ngo uri inararibonyentabwo ari ibyo kwirata. Uwo turwana nawe ari we Satani akomeje kuturwanya mureke twambare intwaro zose z’Imana.

Umwigisha yashoje avuga niba hari aho twaba twarakoze nabi Imana yacu iracyatubabarira ihane, usubire mu murongo.

 1,621 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: