Ibyigisho

Dore guhinduka nyakuri icyo ari cyo

0Shares

Igiterane cy’isana mitima, ubumwen’ubwiyunge Nyabihu.gifite intego igira iti”GUHINDUKA, GUKIRA IBIKOMERE, INKINGI Y’URWANDA TWIFUZA”abefeso 2:14

Umwigisha w’Ijambo ry’ Imana: RUZIBIZA Viateur

Intego y’Ijambo ry’Imana” Guhinduka rwose “

Yohana4:1-144 yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya. 5 Nuko agera mu mudugudu w’i Samariya witwa Sukara, bugufi bw’igikingi Yakobo yahaye umwana we Yosefu, 6kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n’uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk’isaha esheshatu.
7Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati “Mpa utuzi two kunywa”, 8(kuko abigishwa be
bari bagiye mu mudugudu kugura ibyo kurya.) 9 Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya. 10Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.” 11Undi ati “Databuja, ko udafite icyo uvomesha n’iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y’ubugingo wayakura he? 12Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n’abana be n’amatungo ye?”
13Yesu aramusubiza ati “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota, 14ariko unywa amazi
nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko
y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” 15Umugore aramubwira ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure.” 16Yesu aramubwira ati “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.” 17Umugore aramusubiza ati “Nta mugabo mfite.”
Yesu aramubwira ati “Uvuze ukuri yuko udafite umugabo, 18kuko wari ufite abagabo batanu, n’uwo ufite ubu si uwawe. Ibyo byo ubivuze ukuri.” 19Umugore aramubwira ati “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi.

20Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.”21Yesu aramusubiza ati“Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyumusozi cyangwa i Yerusalemu. 22Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyotuzi kuko agakiza kava mu Bayuda. 23Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri
basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. 24Imana ni
Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”

Abefeso 2:14” 4Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba
umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya”

Nigute dushobora kumenya uburyo abantu 2 batandukanye, kandi nigute dushnobora kongera kubahuza?

Ibikuta bine byari hagati ya Yesu n’Umusamaliya kazi

  • Imipaka y’igihugu
  • Igikuta cy’umuryango
  • Kamere
  • Idini

Umurimo wa Yesu.

Yesu umurimo we wari ukugirira neza abantu, nibyo byari ibyo kurya bye. Kuko hari igihe bamugaburiye ibyo kurya arababwira ati”ibyo kurya byange, ni ugukora umurimo wa data.”

Mu itangiriro, niho dusanga Yakobo agura ahantu akahacukura iriba akohororera. Nuko rero Yesu ahageze, ashaka kuhaca kugirango, arebe ibyaho, ageze kuri iryo, riba ahasanga Umusamaliya kazi, nuko yesu kuko yashakaga umutima we asa naho amwiyenjejeho kugirango, amukize, ariko amusabye amazi, umusamaliyakazi, aramubwira ati” ko ndi umusamaliyakazi ukaba uri umuyuda unsaba amazi ute?

Umusamaliya kazi, yimenyeho ka ari umusamaliyakazi, anamenyako Yesu ari umuyuda, ariko umwanzura wabaye kudasangira, amazi. Ariko Yesu aramubwira ati” iyaba wari uzi ugusabye amazi ukamenya n’impano atanga, wari kumubwira akaguha kumazi.”  Nubwo Abanyarwanda bigishijwe ibyo byose ariko nyuma yo kubimenya, byakaguteye ko musangira amazi. Ariko kubera uba utamenye impano imurimo, wagakwiye kwegera, ukamenya ikimurimo. Amateka y’igihugu, akubwira kudahuza, ariko Ijambo rya Yesu rikavuga kuba umwe.

Umusamaliya kazi, yaratiye Yesu umuryango, amubwira ati” iri, riba ryafukuwe nayakobo”. Ariko umuryango yarataga wayakobo wari warajemo ibintu bibi byishi kuberako yakobo yabyaye abana acumi na babiri wongeyeho na Dina, mushiki wabo kandi kubagore batandukanye. Baragambaniranye bashaka kwica Yozefu ubwo Imana yamutoranyaga. Iki gkuta nacyo ni igikuta kibibiera mu miryango yasenyutse kandi abantu bakaba babishingiraho.

Igikuta cyakamere (umutima) nuko Yesu yabajije umusamaliyakazi, ubwo wemeye ko nguha amazi y’ubugingo, umugabo wawe ari hehe? Byari biteye isoni ko abyivugira kuko yari afite abagabo 5 badahuje aravuga ati ntawe, Yesu aramusuiza ati”uvuze ukuri.” Kuvugisha ukuri no kwemera bibasha gukiza. Nukuvuga Kugiraango umuntu akire ni uko abanza gukira kamere ye mbi, ariwo mutima ucumbikiye ibibi,aribyo byaha bitandukanye biba biri mu mutima we.

Igikuta cyanyuma rero Umusamaliyakazi, wari umaze kwita Yesu, umuhanuzi yazanye ikibazo cy’uko Abayuda basengera I yelusalemu ariko, Abasamaliya bagasengera kuri uwo musozi. Ariko Yesu aramusubiza ati, dore abo bose basenga ibyo batazi arikko igihe kiragezwe kandi kirasohoye ubwo abasenga Data bamusenga mukuri no mu mwuka kuko abo aribo ashaka ko bamusenga. Nuko Umusamaliayakazi ikibazo kidini kivaho amenya neza ko batazongera gusengera iyelusalemu cg kuri uwo musozi. Hanyuma umusamaliya amaze kubyumva, areka amazi yari yaje asubira mu mudugdu, avuga ati uwo abahanuzi bavuze, yaje. Ninako iyo ibikuta bimaze gusenyuka umuntu ajyenda yamamaza inkuru nziza.

Noneho birakwiriyeko, nawe ushobora, kwemerera yesu akagukiza, ibibazo by’amateka, by’amacakubiri wakacyira Yesu akagukiza. Agasenya ibyo bikuta byubatse bituma utabho mu bwisanzure nabo muabana, munakorana umurimo. Kuko biriya bikuta bine ntibiri hagai ya Yesu ‘Umusamaliya kazi ahubwo byajyiye bibwa mu bantu kufirangp bibatdndukanye.

Past. Viateur RUZIBIZA umuyobozi w’ururembo rw’amajyaruguru w’ungiirije.
Past Viateur RUZIBIZA abwiriza muri paruwasi ya Kora

Umwanditsi: Abel NDINDIRIYIMANA

 1,766 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: