Mu isi dutuye hari abanditsi benshi batandukanye kandi
bandika ibitabo bitandukanye ibijyanye n’ubumenyi bu isi n ibijyanye n’
ubumenyi bwa muntu ariko muri iyi nkuru turagaruka ku gitabo abakristo
bakoresha cyane kuko ibyiringiro byabo ariho biri bakita”BIBILIYA” turavuga uko
cyanditswe, ibice bikigize n’ibindi.
Ijambo BIBILIYA rikomoka mu rurimi rw’igiriki rigira riti
BIBLOS bivuga inzu y’ibitabo (library) akaba ari ijambo ryakoreshejwe bwa mbere
n umugabo witwa John Chrysostom akaba yaravutse muri 349,aza kupfa muri 407
mbere yuko yesu kristo aza ku isi iri jambo yarikoresheje ubwo yashakaga
kwerekana ko Bibiliya ari igitabo cyera.
BIBILIYA ikaba iciyemo ibice bibiri aribyo bita amasezerano(
irya kera n’irishya).abahanga muri theology bavuga ko isezerano rya kera
ryanditswe mu rurimi ry igiheburayo uretse imwe mu mirongo yanditswe mu rurimi
gikoreshwa muri arumeniya urugero iyo usomye igitabo cyanditswe na DANIYELI
ibice bibiri,umurongo wa kane bigararaga hari abantu bavugaga ururimi cyo muri
arumeniya. Naho isezerano rishya ryo ryanditswe mu rurimi rw’igiriki.
Isezerano rya kera twavuze hejuru rigizwe n’ibitabo mirongo
itatu n’icyenda(39) naho irishya rigizwe n’ ibitabo makumyabiri n’abirindwi
bivuze ko bibiliya ifite ibitabo 66
byose hamwe kandi Bibiliya ikaba igizwe n’ibice bigera 1189 aho isezerano rya
kera usangamo nibura ibice 929 ,irishya ikaba rifite ibice 260, ubushakashatsi
bwerekanye ko igice kirekire kiboneka muri zaburi 119 kandi ni kigufi kikaba
kiboneka muri muri zaburi nacyo 117 ,ikindi bibiliya ifite nibura imirongo
igera ku 31102 aho umuremure uboneka mu gitabo cya esteri ibice
umunani,umurongo wa cyenda,umugufi ukoneka mu gitabo muri Yohana 11:35 aha ni
muri Bibiliya yanditswe mu rurimi rw’icyongereza naho Bibiliya yanditswe mu
Kinyarwanda umurongo mugufi uboneka mu gitabo cyo Kuva 20:13,15 , iyi bibiliya
igizwe n’ ibitabo 66 ifite amagambo agera 775693.
Bibiliya ikaba nibura yaranditswe mu gihe kijya kugera ku myaka 1600, ikaba yaranditse n’abantu
bagera kuri mirongo ine(40) harimo abahanuzi,abami nka dawidi,abasizi n’abandi.
Muri iyi nkuru turibanda ku isezerano rya kera nkuko twabibonye hejuru ko iri
sezerano rigizwe n’ibitabo 39 arimo bigabanyijemo ibice bine aribyo ibitabo by’
amategeko,ibitabo by’inkuru,ibitabo by’ubusizi
n’ubuhanga cyangwa ubwenge,ibitabo birangiza iri sezerano babyita
ibitabo by’abahanuzi.
- Ibitabo by’amategeko abenshi bakunda kubyita
Torah nibi itangiriro,kuva,abalewi,kubara no gutegeka kwa kabiri - Naho ibitabo by’inkuru(historical books) nibi
Yosuwa,Abacamanza,Rusi,ibitabo byombi bya Samuel,ibitabo byombi
by’abami,ibitabo byombi byo ku ngoma,Ezira,Nehemiya,Esteri. - Ibitabo by’ubwenge nibi
Yobu,zaburi,Imigani,Umubwiriza n’indirimbo za salomo - Naho ibitabo by’ubuhanuzi nibi
Yesaya,Yeremiya,Amaganya ya
Yeremiya,Ezekiyeli,Daniyeli,Hoseya,Yoweli,Amosi,Obadiya,Yona,Mika,Nahumu,Habakuki,Hagayi,Zekariya,Malaki.
Naho isezerano rishya Ikaba rigabanyijwemo ibice bine aribyo ibitabo by’ubutumwa
bwiza,ibitabo by’inzandiko za pawulo,ibitabo by’inzandiko rusange naho igitabo
cy’ibyakozwe n’intumwa kikaba gifatwa nk’igitabo cy’amateka. - Ibitabo by’ubutumwa byiza aribyo
Matayo,Mariko,Luka,Yohana - Ibitabo by’Inzandiko za Pawulo aribyo Abaroma,urwandiko
rya mbere n’urwakabiri
rw’abakorinto,Abakolosayi,Abagalatiya,Abefeso,Abafilipi,Urwandiko rwa mbere
n’urwa kabiri rwa Timoteyo,urwandiko rwa mbere n’urwakabiri
rw’Abatesalonike,Tito na filimoni. - Naho ibitabo by’inzandiko rusange aribyo Abaheburayo,Urwandiko
rwa mbere n’urwakabiri rya Petero,Yakobo,Inzandiko eshatu za Yohana,Urwandiko
rwa Yuda n’ibyahishuwe.
Hari ibitabo bigera kuri cumi n’abitanu batigeze bashyira
muri bibiliya kuko batigeze bamenya inkomoko yabyo kandi bavugako byanditswe mu
kajagari cyangwa akavuyo ikindi ntibemera byahumutse n’Imana nkuko ku bindi
bimeze ibyo bitabo akaba ari bikurikira : mwene siraki, EZIRA 3 na
4,Tobiya,Yudita,inkuru ya Suzana,baruki,Urwandiko rwa Yeremiya,Isengesho rya
Manase,Makabe1 na 2 n’indirimbo y’abasore batatu. Mu gutegura iyi nkuru
twifashishije ibitabo bitandukanye harimo icyanditswe n’umunyarwanda witwa
MPIMUYE Juvenal.
Mu gice cya biri kiyi nkuru tuzagaruka ku ibitabo
by’amategeko byanditswe na Mose.
Imana ibahe umugisha
God Bless you Rukundo Janvier
Muri gukora umurimo ukomeye cyane
Mukomereze Aho,ibi nibyiza bizafasha benshi,Imana ibahe umugisha,gusa mwagiye mwandikamo udukosa duke,Aho mutarangizaga ijambo cg mugasimuka inyuguti,mugerageze gusubiramo neza inkuru mutarayohereza bigere kubanti bimeze neza,murakoze
Let me study bible