Ni iby’ igiciro cyinshi ko natwe Imana idutoranirije kugira ngo tumenye ubwiru bwayo, bwanditse mu Kubara 1: 47-51. Ikizakumenyesha ko watoranijwe n’ Imana ni uko:
- Umenya ubushake bwayo
- Ukagira imirimo igaragaza ubwo bushake
- Ukayikora unezerewe kandi utagononwa.
Ese wamenye icyo Imana igushakaho?
Yesu Kristo icyitegererezo cyacu, yavuze ko gukora ubushake bw’ Uwamutumye ari ibyokurya bye! (Yohana:4:34) yaryoherwaga no kubura umunezero w’ umubiri nko kurya, kugira ngo akore ibyo Imana ishaka (kuvuga Ijambo ry’ Imana).
Umwami wacu kandi yavuze ko abikora ku bushake bwe! Ntabwo yabikoraga nk’ ufite itegeko akurikiza, yatanze ubugingo bwe nta wubumwatse. (Yohana:10:18).
Petero ibi yabihamije ubwo yagendereraga Koruneliyo, maze avuga ko mu mahanga yose Uwubaha Imana, agakora ibyo gukiranuka, Imana imwemera. (Ibyakozwe n’ intumwa 10:35).
Ibi bivuze ko hari igihe umuntu akora ibyo gukiranuka(imirimo igaragara inyuma) ariko atubaha Imana! (Matayo:23:27-28).
Abandi bakora imirimo ariko bakayikora nk’ aho batayitoranirijwe! Nk’ aho ari ugusimbura undi wakayikoze. Nyamara, Imana izi abakora banezerewe n’ abakora ngo buzuze inshingano; aba rero nta ngororano babona kuko bakora bagononwa (1Abakorinto:9:17-18.)
Uri gusoma impamvu umuryango w’ Abalewi watoranijwe, rero banza wibaze uti “Ese nishimira kumenya ubushake bw’ Imana? Ese iyo mbumenye mbikora nezerewe?”
Imana yabujije Mose kubarura umuryango w’ Abalewi nk’ abandi Bisirayeli bandi, kuko bari abarinzi b’ ubuturo bw’ ibihamya n’ ibintu byabwo byose, ndetse bagombaga kubutwara. (Kubara:1:49-51).
Kandi Abalewi bari ingurane z’ imfura z’ Abisirayeli, ndetse Abalewi bari ab’ Imana.
Abaheburayo 8:5, hatumenyesha ko umurimo, Abalewi bakoraga wari igishushanyo n’ igicucu cy’ ibyo mu ijuru.
Kristo ni we mfura yo Kuzuka kandi yadukijije urupfu, nawe atubera ingurane imbere y’ Imana, aradusimbura apfa urupfu twari gupfa. (2 Korinto:5:21.)
Kristo rero ni we wemerewe kuvugira abantu ku Mana mu ijuru wenyine! Natwe abamwizera aratweza akatwegereza Imana mu buturo bwayo,(Abaheburayo:8:6). Nk’ uko Mose yavugiraga Abisirayeli, akabahishurira n’ ibyo Imana ibashakaho, ni ko na Kristo nawe yaduhishuriye Imana (Luka: 10:22 ), yaduhishuriye n’ icyo Imana ishaka (Yohana 4:23), Ko tuyisengera mu Kuri no mu Mwuka.
Umumaro wo gutoranywa n’ Imana;
- Niyo mpano ikomeye iyi Isi ifite ko hari abantu Imana yahamagaye ngo babe abahuza Imana n’ abantu (2 Korinto:5:18),
- Uyu murimo waduhinduye ubwoko bushya imbere y’ Imana, twebwe abatari Ubwoko, ubu turi; abatambyi, abami, ishyanga ryera n’ abantu Imana yaronse. (1Petero:2:8-9). kandi uyu si umutwaro ni UMUGISHA
“Mwemere kuba abagaragu bange munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’ umutwaro wange utaremereye” Matayo: 11:29-30.
Ubushake bw’ Imana n’ umunezero bihishwe mu kwemera kuba Abagaragu ba Yesu( Kumvira icyo Umwuka we adutegeka tutabajije impamvu.) kandi tukamwigira ho ibyo yakoze natwe tukabyigana (ibyanditswe ku buzima bwe muri Bibiliya).
Abakolosayi:2:3
“Muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ ubwenge no kumenya bwahishwe”