Nitwa NYIRABAGENZI Alice, mvuka I butare mu ntara y’amajyepfo, nakijijwe mu mwaka w’1992, nkurira mu gakiza gutyo, mu mwaka w’1995 narambagijwe n’umusore tumara imyaka itanu dukundana, ankwa mu mwaka w’2000, ubukwe busohora mu mwaka w’2006
NYIRABAGENZI Alice ( Mama Lionel)
Bishatse kuvuga ko nakundanye n’umusore imyaka 11, ubukwe bubona kuba, muri iyo myaka 11 rero nahuye n’intambara zitandukanye z’uburyo bwose, aho nkorera, aho nsengera, mu rugo iwacu n’ahandi bavuga ko ntazashaka nzahera iwacu kuko umusore akimara kunkwa yahise ajya hanze y’igihugu
Kuva icyo gihe abantu batangiye kuntura indirimbo kuri radio Rwanda, ivuga ko nabenzwe bantura indirimbo ivuga ngo urabeho mwana nakunze, icyo gihe baravuganga ngo iyo ndirimbo inshimishe, imiryango yarampagurukiye banca mu muryango bagera aho bambwira ko nasaze yewe nza kubona n’abandi basore bandambagiza umuryango ugashaka gusubiza inkwano umusore yatanze nkabyanga ngira urugamba rukomeye ariko ndashima Imana ko yajyaga ihita impumuriza ikambwira ko inshyigikiye
Ndibuka igihe kimwe abayobozi b’umudugudu bigaga ku kibazo cyanjye bakibaza niba uwo musore azanjyana nanjye nkabasubiza nti yego, nti kandi Imana yavuganye nanjye cyane, Imana iza kumbwira ngo nsenge Iminsi icumi imenyekanishe,ndasenga ndangije gusenga Imana impa impano nyishi ntangira gusengera abarwayi bagakira, ngira ibitaro kurusengero, nazuye umwana wari wapfuye
Igihe kimwe nagiye gusenga Imana irambwira ngo izangurutsa, nibaza uko bizagenda biranshobera ariko nibuka ko na eliya yigeze kuguruka, isezerano ryasohoye ndi mu rusengero ari ku wa gatanu ndi kubyinira Imana, nkimara kubyina numva umwuka w’Imana anjeho ibirenge byanjye biva hasi mpagarara ku mutambiko w’intebe ya chaise ndahanura, ngiye kumva numva ndongeye ndazamutse gacye gacye mpagarara kuri aritari ndongera ndahanura mbikora mbahamagara mu mazina
Cyane ko biri mu byo Imana yari yarampaye,icyo gihe n’inyoni zajyaga zindirimbira tukavugana imbonankubone
Ikindi gikomeye nakoze nkoreshejwe n’Imana ni ukumanura inkuba mu rusengero aho abarozi bari baje gukubitisha inkuba abantu bari mu rusengero, abandi bakazana ibirozi byabo, abantu batangira kuza gusengera ahongaho bakurikiye ibitangaza Imana inkoresha kandi na nubu uwiteka aracyankoresha
Nyuma gato maze kumenyekana nibwo Imana yambwiye ko yamenyekanishije mu rwego rwo kugirango izankoreshereze ubukwe kuko n’inkwano bari barankoye njye na mama twari twarayimaze, Imana irambwira ngo nintangire ntumire abantu kandi nitegure ubukwe
Ikintu cyatumye ubukwe butinda gutyo rero ni uko bari baranzinze bavuga ko ntazashaka ndagirango mbwire abantu ko abarozi babaho bashobora kukuzinga ntuzashake, icyo gihe rero Imana yambwiye ukuntu banzinze inyereka n’urugo banzingiyemo ndagenda mu mwuka nimanura muri plafon aho bari baranshyize ndangije nsohokana ibyo birozi ndabijyana ngeze mu marembo y’uwo murozi ndaririmba cyane ndangije nditahira hashize iminsi umusore araza ati dukore ubukwe, mu minsi mike ubukwe bwari bubaye
Icyo gihe abantu Babura aho bakwirwa baje kureba ubukwe bwanjye, Imana inkorera ubukwe bwiza cyane, ivugabutumwa rirakorwa ngeze mu rugo ndabyara ubu mfite abana batatu Lionel, Lioner na Lionson
Ikindi kandi Imana yangiriye neza, nyuma y’umurimo w’Imana mfite akazi kandi nkunda
Iyi n’ imirimo y’Imana!!. Mama lionel Imana yamukoreye ibikomeye nukuri ishimwe