Mubigaragarira amaso, yari umuntu mwiza ariko akibyumva agira agahinda kenshi amarira atemba kumaso yuzura umubabaro mumutima aribwira ati iyonza kubimenya nibyo narikubanza kandi ntayandi mahirwe yari afite ya muhoza ayo marira.
Yaramamaye kwisi hose, ibinyamakuru bimuvugaho abanditsi bamwandikaho yahawe ibihembo bitandukanye nkumuntu wafashije abantu benshi.Abashonje yarabagaburiye,Ipfubyi arazambika, acumbikira abashyitsi, asura abarwayi n’abari munzu zimbohe,afasha impfubyi n’abapfakazi nibyo kuko twaremewe imirimo myiza ndetse no kugirira abandi neza (Abefeso 2:10) ariko yisanga ari mumubabaro nagahinda kuko byose byari bipfuye ubusa.
Umwana umwe yagize umubyeyi mwiza rwose amutoza imico myiza amwigisha gukunda abandi bana,kubafasha igihe bamukeneyeho ubufasha (Abagalatiya6:10) gusangira nabo byaba byinshi cyangwa bike sibyo gusa kuko yamwigishije kubana nabandi mumahoro. uyu mwana akurira muri uyu murongo kuko twabonye ko yakurikije inama yabwiwe n`umubyeyi we. Nonese ubu ntibihagije? Inama yabwiwe zose ko yazikurikije! ubwo umubabaro nagahinda biturutse he? Nikibazo nawe wakibaza.
Ashobora kuba yaranze gutanga amaturo cyangwa akanga guterana n’abandi. kandi yaramamaye kwisi hose ariko abura kubanza kumwemera no kumwizera. Ndavuga Kristo Yesu (yohana 1:12). Bihise byumvikana ko uy’umuntu yabuzwe mu bana b’Imana kandi bikamutera umubabaro n’agahinda mumutima we nubwo yari yarampamaye isi yose imuzi.
Ibi byumvikanisha neza ko dukwiye kubanza kwakira Yesu no kumwizera nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwacu kuko bitabaye ibi twatanga amaturo, tugafasha ipfubyi n’abapfakazi, tukagaburira abashonje n’ibindi byiza rwose ariko dukwiye kubanza kwakira Umwami wacu Yesu kristo kuko ariwe uduha kuba abana b’Imana.
Murugo haba abantu benshi batandukanye harimo: ababyeyi, abana, abakozi n’abacumbitse ariko murabo harimwo abahabwa umugabane kandi twese dukeneye kuzahabwa umugabane mu bwami bwo mw`ijuru kwa data watwese kandi sibanga turabizi neza ko abana aribo bahabwa umugabane.None urumva hakorwa iki ngo twese tuzahabwe umugabane mu bwami bw’ijuru nk’abana mu bwami? Ntakindi uretse ko twabwiwe n’Imana neza ko abizera izina rya Yesu kristo bibahesha kuba abana kandi bibashoboza gukora n’indi mirimo myiza yose kuko umwuka wera aduha kwera umuto ze (abagalatiya 5:22).
Kuko twakunzwe n`Imana ikaduha Yesu ngo umwizera atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho nicyo gituma tugomba kumubanza mubuzima bwacu (yohana 3:16).Nitumwihakana nawe azatwihakana (2timoteyo 2:12) . Nuko rero amarira na gahinda ntibizabura kubanze kwakira Yesu kuko kutamwakira ni ukumwihakana kumugaragaro kandi nubwo tutamwizera we ahora ari uwo kwizerwa kuko atabasha kwivuguruza.Ibi bikaduhamiriza neza ko abizeye izina rye yabahaye ubushobozi kuba abana b’Imana (yohana 1:12) . kandi kuko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye kumuzabibu niko natwe tutabasha kuzaba mu bwami bw’Imana ni twihakana Yesu cyangwa tukanga kuguma muriwe.( yohana 15:4).
Nuko rero twe kwibeshya ko bihagije gutanga amaturo, kugaburira abashonje, kurera ipfubyi, gusura abarwayi, kwakira abashyitsi n’ibindi byinshi kuko byose biba ubusa iyo bibuze kwakira no kwizera umwami yesu ngo atugire abana mu bwami bw’’Imana nuko rero uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa (1abakorinto 10:12).
Umwanditsi: NIYONGIRA Jean Paul
Uwakosoye: TURATSINZE Rodrigue
Niko kuri! Yesu cristo niwe nzira n’ukuri n’ubugingo, ntaw’uzajya Kwa data atariwe umujyanye (Yohana 14:6)
Imana iduhe imbaraga zo kumwikomezaho.