Kuri iki cyumweru ku tariki 05/05/2019, nibwo habaye igiterane cyo gushyira ahagaragara umuzingo w’ amashusho y’indirimbo za enihakole witwa IJAMBO RY’IMANA , iki giterane cyari gifite intego igira iti “ntakindi twirata keretse umusaraba wa Yesu”iboneka mu bagalatiya 6:14 Enihakore ni imwe mu makorari ikorera umurimo w’Imana muri kaminuza ishami rya Huye gufata amashusho yizi indirimbo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu 30/03 rishyira kuwa 31/03.
Muri iki giterane cyo gushyira ahagaragara uyu muzingo cyari cyatumiwemo korali zose zikorera umurimo w’Imana muri CEP UR HUYE arizo ELAYO , VUMILIA, ALLIANCE hamwe na WORSHIP TEAM CEP UR HUYE. Akaba hari hatumiwemo na korali YEBOKI kuva muri ADEPR MATYAZO kandi muri giterane ,umwigisha yari ZIGIRINSHUTI Michel.
Uyu muzingo wasohotse warugizwe n’indirimbo icumi arizo
1. KUKO IMANA
2. IJAMBO RY’IMANA
3. SINZASUBIRA INYUMA
4. AKIRA AMASHIMWE
5. TURASHIMA INEZA
6. HARIHO ABAKOZI
7. GARUKA
8.NTACYIZA BAZAKENA
9. UWITEKA NI WOWE
10. MWUKA WERA
Izi ndirimbo zose zifite amashusho ntanimwe ivuyemo, iki giterane Imana yabashyigikiye kuko Imana nta jambo ivuga ngo rihere kuko abaririmbyi bashimye Imana uko yabanye nabo muri uru rugendo rwabo ryo kugira basohore uyu muzingo
Byari byiza Imana ishimwe ko yibereye ku murimo.
Turashimira Imana yabanye na chorale Enihakole !
President damour nukuri ntajambo Imana ijya ivuga ngo rihere nshimiye Imana yabanye namwe amen!!!