Benshi mubakristo usanga batanywa inzoga ariko wamubaza impamvu rimwe na rimwe kubisobanura bikamubera ihurizo rikomeye,imbere yabatizera cyangwa abo badahuje kwemera. Reka twibaze ibi bibazo:
Ese koko INZOGA n’icyaha? Bibiliya ibivugaho iki?
Twifashishije bibiliya yera reka tubashe gusubiza biriya bibazo twibajije ubwacu, kugira ngo turusheho kungukirwa.
Abalewi 10:9 “Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n’abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry’ibonaniro mudapfa. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose,”
Kubara 6:3 “yitandukanye na vino n’ibisindisha bindi. Ntakanywe umushari wa vino cyangwa w’igishindisha kindi. Ntakanywe ibyokunywa by’uburyo bwose byaturutse mu nzabibu. Ntakarye inzabibu mbisi cyangwa zumye.”
Abacamanza 13:4 “Nuko ndakwinginze wirinde kunywa vino cyangwa igisindisha kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya,”
Gutegeka 28:39 “Uzatera inzabibu uzihingire ariko ntuzanywa vino yazo, ntuzasoroma imbuto zazo kuko inanda zizazirya.”
Gutegeka 29:5 “Ntimurye umutsima, ntimunywe vino cyangwa igisindisha, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.”
Gutegeka 32:33 “Vino yabo ni ubusagwe bw’ibiyoka, Ni ubusagwe bukaze bw’impiri.”
Abacamanza 13:4 “Nuko ndakwinginze wirinde kunywa vino cyangwa igisindisha kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya,”
Abacamanza 13:7 “Ariko arambwira ati ‘Dore uzasama inda ubyare umuhungu.’ Kandi ati ‘Uhereye none ntukanywe vino cyangwa igisindisha, ntukarye ikintu cyose gihumanya kuko uwo mwana azaba Umunaziri, ahereye akiva mu nda ya nyina ukageza aho azapfira.’ ”
1 Samweli 1:14 Nuko Eli aramubaza ati”Uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe?”
1 Samweli 1:14 “Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.”
Imigani 21:17 “Ukunda kuba inkorabishungo azaba umukene, Ukunda vino n’amavuta ya elayo ntabwo azaba umutunzi.”
Imigani 31:4 “Ntibikwiriye aAbami, Lemuweli we, Abami ntibakwiriye kunywa vino, Cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri.”
Imigani 31:6 “Ibisindisha ubihe ugiye gupfa, Na vino uyihe ufite intimba mu mutima.”
Luka 10:34 “aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry’abashyitsi aramurwaza.”
Abaroma 14:21 “Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege.”
Imigani 23:20 “Ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga, No mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama.”
Yesaya 5:22 “Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibisindisha,”
Ezekiyeli 44:21 “Ntihakagire uwo mu batambyi unywa inzoga igihe bagiye kwinjira mu rugo rw’imbere.”
Tito 1:7 “Kuko umwepisikopi akwiriye kutabaho umugayo nk’uko bikwiriye igisonga cy’Imana, kandi ntakwiriye kuba icyigenge cyangwa ikirara, cyangwa umunywi w’inzoga cyangwa umunyarukoni cyangwa uwifuza indamu mbi”
Dukurikije uko ijambo ry’Imana ribitweretse dukwiye kwirinda ibisindisha Inzoga cyangwa vino, tugakorera Imana yacu dufite gushira amanga imbere yabanyamahanga batizera batubaza impamvu tutanywa cyangwa ntitwemere Inzoga tubonye icyo twabasha kubasubiza dukoresheje ijambo ry’Imana.
Shalom shalom
Nibyo rwose, Murakoze, Imana ibahe umugisha.
Nuhabwe umugisha kubwo gusobanurira benshi muritwe, abizera dukwiriye kujya dusoma ijambo ry’Imana kugirango turusheho kunguka kumenya inzira z’Imana numurongo yaduhaye, tukarenga imbibi zamatorero namadini biboshye benshi,,