RECAP OF THE EVENING FELLOWSHIP
Muri Special week ya Executive Committee ya CEP UR Huye ndetse akaba ari no ku mugoroba wo gusengera amatora y’abayobozi ba CEP n’abayobozi b’amakorari na za Commission azaba tariki 16 -18 Ukuboza 2023.
Mu iteraniro ryo ku mugoroba wo ku wa gatanu; abakristo ba CEP barishimye cyane banashimira Imana yabanye na Komite icyuye igihe yari imaze umwaka iyobora CEP.
Korari Alliance iririmbye indirimbo igira iti Imana y’inyembabazi iradukunda. Korari Enihakore ikurikiraho iririmba iti: Nibutse ibyo Imanma yankoreye ndayishima sinakwiyumanganya. Korari Vumiliya nayo ikomeza iti: Amaraso ya Yesu ni meza ni ay’igiciro cyinshi. Korari Elayo iza igora iti:Amasezerano ye arahamye ibyo yavuze byose azabikora.
Ijambo ry’Imana
Umwigisha: UFITEYESU Etienne
1 Ngoma 28:9 “Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguza iteka ryose.“
Mu masaziro y’umwami Dawidi yageze igihe cyo gutanga umurage kuko yabonaga ko agiye gutanga. Agiye guha umurage Salomo wari ugiye kwima ingoma ya se Dawidi, yabanje kumubwira uburyo ubuzima bwe bwagenze arangije amuraga kumenya Imana se Dawidi yakoreraga kuko yabonye ko itigeze imutererana.
Umwigisha yabwiye abari mu materaniro ko Imana yabanye na Executive Committee niyo mpamvu bifuje kubabwira ngo bashake Imana.
Ese gushaka Imana ni ngombwa? Bikumariye iki?
Hari inyungu mugushakana Uwiteka umwete.
Uwiteka atura umutwaro w’ibyaha n’imbaraga mbi zabyo uwamushakanye umwete (Luka 7:36-39,47-50)
Abantu baheza abakora ibyaha ndetse bakabanena cyane, gusa Yesu Kristo we abo nibo yaje gushaka, we abakirana urukundo. Iyo ugize umwete wo kumushaka ntiyita ku bibi ukora ahubwo arakwakira akakubabarira ndetse akaguhindurira ubuzima.
Uwiteka yuzuza Umwuka Wera kubamushakanye umwete. Umwuka Wera ni umufasha wasigiwe itorero, yenda kuby’Imana akabisangiza itorero, ndetse abamenyesha ibiri hafi kuba. Sibyo gusa kuko niwe mujyanama w’abanyetorero ni ingwate bahawe yo kuzabana n’Imana mu ijuru.
Hari imigisha Imana yashyize muri Kristo Yesu ihabwa uwashatse Uwiteka (Zaburi 2-7)
Hari ubwo usangana umuntu amateka mabi ndetse n’ubuzima bubi, gusa bene uwo iyo ashatse Uwiteka Imana iramunezeza. Muri Yesu harimo ubutunzi, icyubahiro, uburame ndetse n’ubugingo buhoraho.
Abashakana Imana umwete bazabana nayo mu bwami bwo mu ijuru iteka. Ubuzima bwo mu isi burarangira ndetse abantu batandukanywa n’ibintu bitandukanye, gusa kubashaka Uwiteka bazakoranirizwa mu ijuru babane n’Imana mu mahoro iteka ryose.
Mu buzima bwawe birakwiriye ko ubanza Imana muri byose, ndetse no kuyishakana umwete kuko iraboneka rwose.