Iyo uri mu ikoraniro uteraniramo ukumva umwigisha avuze izina Zakayo ni iki kiza mubitekerezo byawe bwambere? Ntekerezako uhita ubona umugabo mugufi, ndetse hari nabahita bumva umukire wisuzuguje akurira igiti ashaka kureba Yesu. Ndetse harinirindi tsinda ry’abantu bavuga ko yari umujura, usoresha amafaranga y’umurenga kugirango agire inyungu nyinshi. Ntibyaba aramagambo kuko na Bibiliya irabigaragaza ko ari uko yagaragaraga mubandi (Luka 19:7).
Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati: “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese ndabimuriha kane” (Luka 19:8).
Zakayo yururutse vuba amwakira anezerewe, nyamara abantu bose babibonye barabyivovoteye nkuko Ijambo ry’Imana ribivuga (Luka19:8), kuko batamenye igikorwa Yesu yakoze mumutima we. Ubuzima abantu benshi babayemo barebera abantu mubyo bakoze kuruta ibyiza bagezeho. Icyo gitera abenshi koroherwa no kugenzura ibyo abandi babakorera kuruta ibyo bo bakorera abandi. Ibyo byabaye kuri Zakayo agawa n’abantu benshi kubw’ubujura yakoraga. Nyamara Umwami Yesu yatwihanangirije kugaya abandi agira ati: “Iyaba mwari muzi uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Nkunda imbabazi kuruta ibitambo’ ntimwagaya abatariho urubanza” (Matayo12:7), Kuko Zakayo yaramazwe kubabarirwa.
Reka uyu munsi dusubize amaso mu isi dutuye. Ku Isi, ahantu hatandukanye abantu bararira amarira menshi yuko bibwa amafaranga, imitungo, abana, urukundo, umutekano, amahirwe nibindi watekereza. Icyibabaje kurutaho, nuko mubabiba abenshi bagira amakoraniro (Insengero) babarizwamo, abantu barakomeretse. Ariko Uwiteka arabaza ati “Mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba? Kuki uruguma rw’ubwoko bwanjye rutakize?” (Yeremiya 8:22). Ese ko hari inzira yabantu ku Mana(idini) ndetse niya Imana kubantu(Itorero), kuki abantu badakira ibikomere byatewe nibyo bibwe cg banyazwe?, haracyigishwa kubabarira, nibindi ariko kuki abantu batarababarira?
Dusubiye haruguru gato tubona ko “Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.” ( Yeremiya 6:14; 8:11).
Mwene data ntugakerense icyarengera umukene (mu mutima, mu bigaragara, nibindi), niba haricyo wambuye, niba ndetse haribyo washyigikiye kugirango usenye imfatiro zamugenzi wawe, Ihane, usengere ndetse ufate intambwe yo kumusubize umugabane we mubushobozi ufite. Harubwo wahura nawe mu ikoraniro mukaba munahanana amahoro ya kristo binyuze muguhoberana kwera ndetse nizindi mpamvu zabahuza. Ariko rero umenye ko nta mahoro ariho kuko avirirana mumutima kuko kubitwikira sicyo cyamukiza, kumusuhuza cg kumusekera sicyo cyamucyiza. Ashobora kuba akuzi cyangwa se atakuzi ariko ukureho ikibazo uhereye mu mizi kugirango nawe akire, kuko ntacyihishe munsi y’Ijuru Imana ireba byose nkibyambaye ubusa. Nanone kandi usigeho kuuhira ubusharire no kwishyira imbere ahubwo ugire wa mutima wari muri Kristo Yesu, ushyire mugenzi wawe imbere.
Bityo Zakayo nubwo yari mugufi akaba n’igisambo ariko akimara kwakira Yesu kristo iwe, yateye intambwe yo gusubiza ibyo yibye (kuko yarabifitiye ubushobozi) niba nawe wizeye cyangwa ukaba usanzwe wizera tera intambwe nkiya Zakayo usubize ibyo wibye.Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana.
Icyifuzo: Byashoboka ko utatwaye ibyabandi, ariko ukaba uzi abatwaye ibyabandi badafite umutima wo kubisubiza wandikiwe uru rwandiko kugirango mwifurize ineza ababavuma, musabire ababangiriza (Luka 6:28). Kandi niba waratwaye ibyabandi ukaba ufite ubushobozi hoza amarira abo wabitwaye bizatera umwami kuvuga aya magambo ati: uyumunsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we uri umwana wa Aburahamu (Luka 19:9).
Nkunda izi baruwa, umugisha kubagira uruhari mu kuzitegura no kuzitugezaho
Amen
Amena! Mwuka wera akomeze atsinde imitima yacu, tubabarirane ndetse tunasabe imbabazi
Dufitiye Imana umwenda wo gutangaza ubwobutumwa bwo gusaba no gutanga imbabazi
Murakoze cyane kudusangiza iyi nkuru.
Nagirango muzakosore mumyandikire ibi:
Ndakoresha ikinyarwanda ntange ubusobanuro mu gifaransa (français)
Nawe: TU
Na we: IL / ELLE
Murakoze, Yesu Kristo akomeze ababere itabaza
Urakoze Fiacre