Korali Enihakore mu myiteguro myishi yo kwakira korali Muhima izabasura kuri iki cyumweru 27 ugushyingo 2022, Turi mucyumweru cyahariwe Korali ENIHAKORE (special week) muri CEP UR HUYE aho bari kwigisha bana kangurira ab’Itorero uburyo imbaraga z’abera ziri kurushaho kumenagurwa nk’uko intego yabo ibivuga iboneka muri (Daniel 12:7), bagaragaje bimwe bishobra kumenagura imbaraga zab’itorero;
Kudashikama mu kwizera, gutera Yesu ikizere, kudasengerana, kutagira urukundo, kwirengagiza guteranira hamwe, kudahugurana, gukora ibyahankana n’ibindi (Abaheburayo 10:23-39)…bati ese niki wakora igihe umaze kumenyako hari imbaraga yameneguwe muri wowe?
Mugusoza iki cyumweru Korali Enihakore izakira korali Muhima izaba ije gusura korali ENIHAKORE, Mu kiganiro Perezida wa Korali Enihakore AHISHAKIYE Eustache yagiranye na IDC (Information Display Commission), yatubwiye ko Imyiteguro Irimbanyije kandi ko biteguye cyane. Yavuzeko Korali Muhima izaba ije mu ivugabutumwa ndetse bazanywe cyane gutsura no gushimangira umubano bafitanye na Korali Enihakore.
Ibi bizatuma ivugabutumwa, umubano n’imikoranire myiza byaguka kandi bikomeza gukomera no kwaguka kuburyo burambye, turashishikariza abantu kuzaza kubana natwe no kumva ijambo ry’Imana kuri iki cyumweru taliki 27 ugushyingo 2022 muri CEP UR HUYE CAMPUS.
Hashimwe yesu Amen 🙏