Amakuru

Yesu yaje gukosora amakosa yakozwe n’abana b’abantu kandi yayakosoreraga aho yakorewe

0Shares

 

Taliki 24 kamena 2023, muri kaminuza y’urwanda ishami ryahuye habaye igiterane mpuza matorero yose akorera muri kaminuza(FAE) ,kubufatanye na AEER(Africa Evangelistic Enterprise Rwanda). Muricyo giterane kandi harimo abakozi b’Imana benshi, cyari igiterane cyagutse ubona ko abantu mumatorero yose yari yitabiriye.

 

Photo: MABASI Albert

Uwitwa” MABASI“umaze imyaka isanga makumyabiri nine(24years) Avuye muri kaminuza asoje amasomo ye , yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakirijwe muri KAMINUZA Y’URWANDA ISHAMI RYA HUYE.yavuze ko yajyaga aterana bisanzwe ariko kumpamvu zo kureba abasengaga muri GBU adafite gahunda yo gukizwa ahubwo kugira ngo arebe abo yabonaga nkabasazi gusa uko yakomeje guterana mwubwo buryo umunsi umwe yaje kumva indirimbo maze yumva ni nziza arayandika ataha ayisubiramo  nyuma yaje kumva ijambo ry’Imana rimutera guhinduka abona ko ibyo yakoraga bitaribyo ahubwo nawe yakira yesu mumutima we. ubu avuga ko hashize imyaka makumyabiri nitanu (25years)yakiriye kristo Ati “kandi yesu aracyari umwami mubuzima bwe “,  ko ubuzima ari yesu kandi abasaba kwita kubyo bakora byose ngo batunge Yesu mubuzima bwabo.

 

IJAMBO RY’IMANA

Apostle SERUKIZA Sosthene

                                                  Abaroma 5:8-9

“Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n’amaraso ye,ntituzarushaho gukizwa umujinya w’Imana na we ?”

URUKUNDO RW’IMANA

Urukundo rw’Imana nirwo rwayiteye kuturema ,kandi nirwo rwayiteye kuduha yesu ngo adupfire urupfu rwo kumusaraba.

Umuntu  afite isano mubutaka ndetse akanayigirana ni Imana kuberako umubiri nigitaka naho umwuka ahumeka wavuye ku mana nyirijuru nisi.

Iyo umuntu ashaka umugisha abana neza n’Imana ariko iyo ashaka kubana nubutaka akora ibyo isi ishaka.

Gahunda y’Imana kwarukurema umuntu akajya ayiramya anayihimbaza iteka ryose nkuko abamarayika babikora mwijuru. Ariko umuntu we ntiyabikunze ahubwo yahisemo icyaha,ariko noneho Imana yongeye kwerekana urukundo rwayo ikunda umuntu ubwo yaduhaga kristo ngo apfire twebwe twese ubwo twari tukiri abanyabyaha.

Imana yabwiye yeremiya iti “nakumenye ntarakurema munda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka,nkushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga(yeremiya 1:5).”

Isi n’iyacu ntabwo turi abayo kandi turayitwara ntago idutwara,ndetse ntidutegeka ahubwo turayitegeka,kuko twahawe ubutware.

Imana yagerageje ubwoko bwayo muburyo bwinshi kugira ngo abantu bayihindukirire ariko birabananira.

 

Dore imitwe 4 Imana yashyizeho ngo igarure umuntu kumana:

1.Abatambyi.

2.Abacamanza.

3.Abami.

4.Abahanuzi.

Ariko bose ntago babishoboye Imana irituriza nuko yesu mwene dawidi akaba umwana w’Imana arabireba biramubabaza cyane yiyemeza kuza mwisi ari umuntu kugira ngo agarure abantu kumana binyuze murupfu Imana irabyemera nuko iramutanga aza kubera ibyaha byabantu ,aje kuducungura.ibyo byatwaye imyaka maga ane(400years) Imana yongera gutuma malayika gaburiyeli abonekera Mariya.

Yesu yaje gukosora amakosa yakozwe nabana babantu kandi yayakosoreraga aho yakorewe:

1.icyaha cyanyuze kumugore ninako Kristo yesu yanyuze mumugore.

2.Umugore yariye imbuto z’igiti kubwo kutumvira Imana ariko yesu we yapfiriye kugiti kubwo kumvira Imana.

Bakundwa ubu turabana b’Imana kubwo kwizera yesu kristo watumwe n’imana.

Umuntu wese winjiranye nayesu Imbere y’Imana imana iramwemera kuko ari kumwe na yesu.nkuko inka irekura amata aruko ireba inyana yayo.

Rero umuntu uzarimbuka nuzanga kwinjirana na Yesu mwirembo ntago aruko irembo rigifunze.

Kristo yadukijije urupfu nabadayimoni bose .ubudufite ububasha bwo gutsinda satani.

Dore uko abanyembaraga bakurikirana :

1.IMANA

2.YESU

3.UMWUKA WERA.

4.ABAMARALIYIKA BOSE.

5.UMUNTU WIZEYE YESU.

6.SATANI.

Satani tumurusha Imbaraga ntacyo abasha kudutwara kuko ntaturusha imbaraga .

Ikindi , yesu yadukijije urupfu rw’iteka ryose ubu turiho kubwa yesu.

                                                                                                                     

                                                                                                                    

 800 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: