Amateraniro ya CEP ku wagatanu ku wa 13 nzeri 2019
Umwigisha w’ijambo ry’Imana: Theonest BAJENEZA
Intego y’ijambo ry’Imana” Kurwanira iby’agakiza”
Yuda
1:3-4” Bakundwa, ubwo nagiraga
umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no
kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe
rimwe, bakazageza iteka
ryose. 4Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho
iteka: ni”
Zaburi
84” 1Zaburi iyi yahimbiwe umutware
w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya bene Kōra.
2Uwiteka
Nyiringabo, Erega
amahema yawe ni ay’igikundiro! 3Umutima wanjye urifuza ibikari byawe,
Ndetse biwutera
kugwa isari. Umutima
wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu. 4Igishwi cyiboneye
inzu, Intashya
yiboneye icyari, Aho
ishyira ibyana byayo.
Ni ku bicaniro
byawe Uwiteka Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye. 5Hahirwa ababa mu
nzu yawe, Babasha
kugushima ubudasiba.
Sela.
6Hahirwa umuntu
ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i
Siyoni.
7Iyo banyuze mu
gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasōko, Imvura y’umuhindo
icyambika imigisha. 8Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo
muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni. 9Uwiteka Mana
Nyiringabo, umva gusenga kwanjye, Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi.
Sela.
10Mana, ngabo
idukingira reba, Witegereze
mu maso h’uwo wasīze. 11Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta
iyindi igihumbi ahandi, Nakunda guhagarara ku muryango w’inzu
y’Imana yanjye, Bindutira kuba mu
mahema y’abanyabyaha. 12Kuko Uwiteka Imana ari izuba n’ingabo
ikingira, Uwiteka
azatanga ubuntu n’icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda
batunganye. 13Uwiteka
Nyiringabo, Hahirwa
umuntu ukwiringira.”
Benedata ndangirango
mbibutse ko Imana ikidukura munzira z’uruzerero, ikaduha agakiza, nibwo intambara yatangiye. Iyi ntambara turwana Pawulo
yarayisobanuye mu Befeso
6:13, hakiyongeraho isi n’umubiri. Iyi ntmbara turwana dusaba kuyirwana buri munsi
kandi dusabwa kuyitsinda. Iyi ntambara uburyo tuyirwanamo ni ukurwana ureba
hejuru utumbiriye ibyo abera bahahawe. Mu byakozwe n’intumwa bavuga Sitefano
warwanye iyi ntambara bamutera amabuye ariko kuko yararamye akareba hejuru
yabonye Imana n’umwana n’umwuka Wera. Kuko iyo urebye hasi wibuka icyubahiro,
amafaranga, imiryango cyangwa ubutunzi bigatuma utsindwa. Iyi ntambara dufite
kuyirwana kandi tukayitsinda imvura yagwa itagwa, izuba riva cyanngwa ritava,
dufite kuyirwana kandi tukayitsinda.
Muri uru rwandiko dusomye, bavuze kandi ko
hari n’ababandi baseseye bakaza muri twe ariko icyibagaragaza nuko bahindura
Ubuntu bw’Imana yacu gupfga ubusa,
Iyi zaburi ya 84 ni iyabene Kora, aba bene
kora nibo bitandukanyije na Se ubwo Kora, Datani na Biramu bigumuraga kuri Mose,
bagashaka gusubira mu Egbiputa, ariko barebye kubitaboneka, batekereje imirimo
y’Imana bituma bitandukanya na Se.
Mu gitabo cy’Abami
batubwira inkuru y’umwami Dawidi agiye pupfa uburyo yahamagaye umwana we
Salomo, aramuraga amutegeka kubaha uwiteka kugirango abe umugabo abashishwe
byose, kugirango azabashe kuyobora ubwami bwa Isilayeli. Salomo mu itangira rye
yarakoze ibyo Se Dawidi yamubwiye gukora, yubaka inzu y’Uwiteka, yubaka iye
yihorera no kubanzi base Dawidi bose. Ariko Salomo arangije byose arajyenda
akuzanira abagore igihumbi numwe, umutimaa we urajyenda ujya kure y’Imana kuko
yatangiye kujya aramya ibigirwamana byabo. Uwiteka amwihanangiriza gatatu kose
ariko Salomo ntiyumvira uwiteka, Uwiteka aramubwira ati” ubwami bwawe
buranyazwe kandi buhawe umugaragu wawe.
Nuko salomo amaze gupfa hima umwana we Rehobowamu ariko ageze kungoma
agisha inama abasaza n’abasore, ariko ahinyura inama zabasaza yumvira izabasore
bamubwira ga kuzajya akoresha abisilayeli bose uburetwa bituma imiryango icumi
yose yiyomora iragenda yiyimikira umwami wundi ariwe Rehobowamu umugaragu wa
Salomo nkuko uwiteka yabivuze.
Rehobowamu ageze ku ngoma
akora amakosa aribwira ati” aba Bisilayeli nibasubira i Yelusaremu gusenga,
bazongera basubirane nuko arajyenda i Beteli ni Dani ahashyira
ibigirwamana arangije arajyemda abwira iteraniro
ryose ati nukuri ntimuzongere kuvunika amujya i Yelusalemu ahubwo izi mana nabashyiriyeho nizo zabakuye muri
Egiputa.
Abakorera Satani bazi
ubwenge nkuko na satani aba azi hahandi ugera ugafashwa. Niko kukurwanya
agushyiriraho inyoroshyo nkuko Rehobowamu yababwiraga ngo ntibakongere kuvunika
bajya i Yelusalemu. Ariko ibi ni ibishuko kandi ni umutego, kujya mwijuru
cyangwa kwegera Imana birarwanirwa, nta koroshya bihari. Iyo bavuze gusenga
wumva amajwi ya Satani akubwirango Imana ntacyo ipfa n’ibiryo, waba ufite
amateraniro wabona imvura iguye, ukumva amajwi akubwira ngo no kuburiri Imana
ya kumva. Ariko bene Kora bo babisuzumye, bakibuka Imana yabakuye muri Egiputa
, imwe yasamuye ubutaka bukamira ba sekuruza, nimirimo yose yakoreye mu butayu
barangije baravuga bati “ Uwiteka we arega amahema yawe ni ayigikundiro, aribwo
bamanukaga abakajya bajya i yerusalemu gusenga. Ariko igikombe bacagamo bita
Baka, bagishyiragamo ibibembe nintumbi kugirango bibabuze, kandi Umwisikayeli
iyo yabonaga intumbi ntabwo yabaga akemerewe gusenga. Ariko batakira Imana
barayinginga maze irajyenda igwisha imvura y’umuhindo iraza ikuraho za ntumbi
nibibembe irajyenda ibitaba mu kibaya ibirenza ho umusenyi. nuko bajya gusenga
bashima Imana nkuko twabisomye muri iyi zaburi.
Rero iyi nzira tunyuramo
buri munsi harimo ibibembe byinshi cyane, mu ishuri biba birimo, mukazi
ibibibembe biba bihitambitse ariko Imana ishiwe ko izajya itugwishiriza imvura
y’umuhindo ikatwambiga umugisha. Iyi ntambara tuzayitsinda kuko dufite Umwuka
wera utuyobora muri iyi nzira, ikibazo nuko utamwumvira, ariko numwumvira
ntuzigera uneshwa.
Ibi abera bahawe rero
birarwanirwa, ntakoroshya uvugango nzakizwa ariko sinzabigira intambara, uri
kwibeshya. kuko Ijambo ry’Imana mu bya hishuwe 3:15” haravuga ngo kuko udakonje kandi ntubire ngiye
kukuruka, rero reka kuba akazuyazi, iyi ni intambara tugomba kurwana kandi
tuzahembwa ari uko turushanyijwe neza, ariko kurwanira iby’agakiza. Kuko abo
twagiye tubona babitakaje bagiye bareka kurwana na Satani arabiba.
Niba nawe kandi utari wakizwa uri umwanzi wububuzima bwawe, shaka uburyo wakizwa ahasigaye urwane intambara nziza. Hahirwa abafite inzira zijya I Siyoni mu mitima yabo.