Ubwashize nibwo twari twabagejejeho ko ko korari Elayo ikorera umurimo w'Imana muri CEP UR HUYE CAMPUS yari ifite igiterane yagombaga kugaragaramo i Nyabihu. icyo giterane kikaba ari igiterane kiba buri mwaka kigategurwa n'rumuryango w'abanyeshuri b'abapantekote ukorera muri kaminuza y'Urwanda ishami rya Huye.icyo giterane kikaba ari igiterane gitegurwa hagamije kwongera kwomora ibikomere no gusana imitima y';abanyarwanda bitewe nibihe bibi igihugu cyacu cyanyuzemo kugirango hakomeze gushimangira ubumwe n'ubwiyunge no kugarura abantu ku mwami wacu Yesu kristu. icyo giterane rero icy 'uyu mwaka kikaba cyarakorewe i nyabihu, kikaba cyarabanjirijwe n'aamahugurwa y'amaze icyumweru aho abantu bingeri zitandukanye munzego zitndukanye bakaba barahawe ayo mahugurwa y'isana mitima. cyari gifite intego igira iti" GUHINDUKA GUKIRA IBIKOMERE INKINGI Y'URWANDA TWIFUZA" .ikaba yari ishingiye ku ijambomriboneka mu BEFESO 2:14
iki giterane muri rusange cyaranzwe n'amahugurwa y'isana mitima aho haguwe abantu bo mu muri paruwasi eshatu paruwasi ya Jenda, Paruwasi ya Kora, na paruwasi ya Bigogwe ndetse nabayobozi bo mu nzego z'ibanze bo mu mirenge ya Jenda na Bigogwe. Nyuma yo guhugurwa habaye igiterane cy'iminsi ibiri ku wa 22-23 kamena cyo gusoza. aha niho korari Elayo yagiye gusoza. mbere yicyo giterane habanjwe gukorwa umuganda wakorewe kuri paruwasi ya Jenda, kuufatanye n'ubuyozi bwa paruwasi ya Jenda ndetse ninzego z'ibanze aho zari zihagarariwe, na Agronome ndetse n'uhagarariye u urubyirukomu karere ka Nyabihu.
nyuma yuwo muganda korari Elayo yakoreye igiterane muri paruwasi ya Kora bafatanije n'amakorari yaho nka korari Agape, korari Baraka.kumunsi ukurikiyeho, mu gitondo korari yateraniye muri paruwasi ya Jenda nyuma yaho ikomereza ku kibuga cy'umupira cya Bigogwe. muri ayo materaniro yose hari mo umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Rev.Past. Ephrem KARURANGA. nabayobozi bindembo,urwa amajyarugura n'uburengera zuba. igiterane cyaranzwe no kuririmba , ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, no kubwiriza ijambo ry'Imana ryakoze ku mitima ya benshi. habonetse umubare wabantu benshi bakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza.