Nigake muri ubu buzima uzasanga abantu badakangwa nibyo batari bamenyereye. Ubusanzwe iyo umuntu abonye ikintu kidasanzwe atari amenyereye kiramutangaza kandi akenshi ashobora kugira amarangamutima yamutera kwizera uwomuntu, kumutinya cyangwa se kumwubaha kuko amubonyemo izindi mbaraga zidasanzwe.
Ese utekereza iki iyo ubonye abantu bakora maji (magic)? Akenshi biragutangaza ukumva ntibibaho nyine ukabyemera kuko birenze ubushobozi bwawe.
Muburyo abantu duteye dukururwa n’ibintu tudafitiye ubushobozi bwo kubona cg bishobora kuzana impinduka mu buzima bwacu. Reka ntange urugero: iyo udafite amafaranga wemera kuba umugaragu wuyafite kugirango nawe uyabone. 2. iyo uri umuswa wemera kwigishwa n’umuntu ukurusha ubumenyi kabone nubwo waba umuruta mu myaka umwubahira ibyo akora kandi nibwo ubona umumaro we kuri wowe ( imigani 20:11).
Ntamuntu waba Umuyobozi wabandi ngo bamukurikire adafite icyo abarusha cyangwa se abe afite ikibateye kumukurikira. Kugirango wigarurire imitima y’abantu, nuko ukora ibintu bitakozwe kenshi n’abandi bantu. Kubakunzi b’umupira w’amaguru bazi uwitwa lionel messi cg christino Ronald, impamvu yo kubamenya nuko bakoze ibintu bitakozwe n’abandi benshi mu kinyejana turimo. Nguko uko Yesu Kristo yaje mu isi aciye bugufi cyane kuburyo byari kugora buriwese kumwemezwa n’amagambo gusa hatabayeho kwitegereza no kumva amagambo ye yari yuzuyemo ubwenge bwinshi. Yaje mube ariko bo ntibamwemera gusa hariho abumvise neza baramwera kandi baramwizera (yohana 1:12)
Ibitangaza bitagize icyo bifasha ababibonye. Niki gitera abantu benshi kutizera?
Mu gace kitwa sidoni na kaperinwumu kavugwa muri bibiliya, nubwo babonye ibitangaza byinshi Yesu yakoze ntacyo byabafashije mu ku mwizera, bagumye uko yabasanze (mariko 6:1)
Yesu yakoresheje ibitangaza kugirango nabyo bitere bamwe kumwizera nyuma yo kumva ijambo rye (yohana 14:11)
Umwanditsi w’ibitabo w’umunyamerika wabayeho mu mwaka wa “1835” witwa Mark Twain yaravuzengo” ibikorwa bivuga cyane kuruta amagambo”
Yesu Kristo, azwi nk’uwakoze ibintu bihambaye (ibitangaza) cyane bitakorwa n’umuntu ubonetse wese hano ku isi. Yazuye bapfuye, yahumuye impumyi, yagendeye jehuru y’amazi, yatubuye imigati, yahinduye amazi divayi ariko kandi yatanze ubugingo buhoraho. none niki cyatumye abantu babonye ibyo yakoze byose batamwizera? Ko amagambo yavuze yose yari ukuri kandi ko yagaragaje ko ari Imana niki cyakomeje kandi gikomeje gutera bamwe kutamwizera?
Maze atangiriraho gucyaha imidugudu, iyo yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko batihannye. (matayo 11:20)
Nibyo, amagambo yababwiye ntacyo yabunguye ndetse n’ibitangazo yakoze ntibyatumye bizera. Hariho impamvu ntekerezako arizo zitera abantu kutizera. Muri izo navugamo
Kwiyumva (self-pride), kurebera Yesu mu mateka kuruta kumurebera mubu Mana, kugendera mukigare cyabandi babyumva nabi (mariko 6:1-6)
Bibeshya ko bizeye ariko aba bo ntibarizera.
Gukora imirimo y’impuhwe iyo twita iy’urukundo nko gusura abababaye, gufasha abatishoboye nindi mirimo yose myiza umuntu yakora ihesha umugisha uyikoze akenshi abantu babyitiranya no kuba ibyo byatera umuntu kuzabana n’Imana cg kujya mu ijuru ariko ntaho bihuriye kuko Imana ntabwo ishingira ku mirimo dukora hanyuma ngo iyo mirimo mirimo izatujyane mu ijuru (abagalatiya 2:16). Kuko ubugingo buhoraho ni impano.( abaroma 6:23)
Ikindi kibatera kwibeshyako bakijijwe ni ingeso nziza bashobora kugira mubandi ( kwitwara neza). Ibi nabyo ntacyo bivuze imbereye y’Imana kuko nibyo umuntu agerageza gukiranukamo imbere y’Imana bimeze nk’ubushwambagara (yesaya 64:5).
Hariho n’ikindi kibatera kwibeshyako bazajya mu Ijuru: gukurikiza amategeko y’idini neza (abakolosayi 2:8).
Tugana kumusozo reka mbabwire ikiza n’abonye muri iyi isi kinezeza kuruta ibindi byose bibaho: ni ukubaho muri ubu buzima uzi neza uko ubuzima bwawe buzagenda na nyuma yo gupfa, kuko nicyo kibazo gikomeye isi itaragiraho ubutware. Ibyo bizwi n’Imana yonyine kuko ariko yabishatse (gutegeka kwa kabiri 29:28)
Nubwo gikomeye ariko hariho igisubizo kibisubiza, nuko uwizera Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza azabana n’Imana na nyuma yurupfu. (yohana 11:25)
Shalom.
Amena