Igiterane cy’ivugabutumwa cya teguwe na CEP UR Huye
campus.
Umwigisha w’ijambo ry’Imana: Rev. Past. Viateur
RUZIZBIZA
Intego y’ijambo: “guhindura abantu bombi”
Abakorinto
5:17
“Umuntu wese
iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore
byose biba bihindutse bishya”
2Abami
7:3 “3Kandi
ubwo hariho abagabo bane b’ababembe bari ku irembo baravugana bati “Ikitwicaza
aha kugeza
aho tuzapfira ni iki? 4Ariko twavuga tuti ‘Twinjire mu murwa’ kandi inzara
iwurimo, twawugwamo. Kandi nidukomeza
kwicara hano gusa, na bwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukeze ingabo
z’Abasiriya, nibadukiza tuzabaho, nibatwica hose ni ugupfa.” 5Mu kabwibwi
barahaguruka bajya mu rugerero
rw’Abasiriya. Bageze aho urugerero rw’Abasiriya rutangirira basanga nta muntu
ururimo, 6kuko Uwiteka yari yumvishije
ingabo z’Abasiriya ikiriri cy’amagare n’icy’amafarashi
n’icy’ingabo nyinshi, bituma bavuga bati
“Yemwe, umwami w’Abisirayeli yaguriye Abami b’Abaheti
n’Abami ba Egiputa ngo badutere.”
7Baherako barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata
amahema yabo n’amafarashi yabo n’indogobe
zabo uko urugerero rwakabaye, barahunga ngo
badashira. 8Nuko
abo babembe bageze aho urugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya
baranywa, bakuramo ifeza n’izahabu
n’imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema
bakuramo ibindi, baragenda barabihisha.
9Hanyuma baravugana bati “Ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu
munsi ari umunsi w’inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho
n’urubanza.
Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo
rw’umwami.” 10Nuko baragenda, bageze ku murwa
bahamagara umurinzi w’irembo, baramubwira
bati “Twageze mu rugerero rw’Abasiriya, nuko
dusanga nta muntu ururimo, nta wuhakomera,
keretse amafarashi n’indogobe biziritse, kandi
amahema ari uko yakabaye.”
11Maze uwo murinzi ahamagara abandi
babibwira ab’ikambere i bwami. 12Nuko umwami yibambura muri
iryo joro abwira abagaragu be ati “Reka mbabwire inama Abasiriya batugiriye:
bamenye ko ari inzara itwishe, ni cyo
gitumye bava mu rugerero bakihisha mu gasozi. Bibwiye bati ‘Nibasohoka mu
murwa turabafata mpiri, twinjire mu
murwa.’ 13Nuko umwe mu bagaragu be aramusubiza ati “Ndakwinginze reka njyane
amafarashi atanu mu yasigaye
mu murwa. Mbega noneho ntarembye nk’Abisirayeli bose bakiriho basigaye mu
murwa, barokotse muri abo bamaze
gupfa! Tuyohereze turebe.” 14Nuko benda amagare abiri n’amafarashi,
umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo
z’Abasiriya ati “Nimugende murebe.” 15Nuko barazikurikira
barinda bagera kuri Yorodani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n’ibintu
Abasiriya bagiye bateshwa n’ihubi. Intumwa
ziragaruka zibibwira umwami. 16Nuko abantu barasohoka
banyaga ibyo mu rugerero rw’Abasiriya, bituma bagurisha indengo y’ifu y’ingezi shekel
imwe, n’indengo ebyiri za sayiri zigurwa
shekeli imwe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryavuze.
Dufite amagambo avuga ko
umuntu agomba guhinduka. bamwe mu bahanga bavuga ko umuntu agizwe n’abantu ba
babiri, abandi ngo ni 3. Reka natwe tubyoroshye tuvuge ko umuntu agizwe
n’abantu 2, ugaragarira amaso ariwe muntu w’inyuma, ndetse n’umuntu w’imbere.
None hano turifuza ko umuntu wese ari uw’imbere n’inyuma bahinduka. Ariko aba
bantu bose ntabwo
bakundana, ntibasangira ntibajyana, kandi buri wese akenera ibihabanye
n’ibyundi.kuko Pawulo
yaranditse aravuga ati “n’ubwo umuntu w’inyuma asaza ariko umuntu wacu w’imbere
arushaho guhinduka mushya. Uyu muntu winyuma dukorera ibintu byinshi, arasaza.
Ndetse ikindi ni uko ababa bantu bombi babisikana. Iyo umwe asaza undi aba
ahinduka mushya.
Iyo umuntu w’inyuma
tumushyize mu gitaka, umuntu w’imbere we aba atangiye ubuzima bwe ntawumubangamira.
Iyo ugaburira umuntu w’inyuma uw’imbere aba ari gusonza cyane. Iyo uw’inyuma
tumugaburira dukenera kurya buri munsi, amafilime, amagambo n’ibindi umuntu
wacu w’imbere atangira kwivovota. Kandi iyo ugarutse ukavuga uti “reka
ngaburire umuntu wacu w’imbere, uw’inyuama atangira kurakara, urugero iyo
ufashe nk’amasengesho y’iminsi 2 uw’imbere atangira kumera nabi, ndetse washaka
kugira icyo ukora akanga. Rero kugira ngo aba bantu bose bahinduke bisaba umubare
kandi bisaba kubishyira kumunzani. Niba ibyo kurya by’umuntu wacu w’inyuma
bisaza bivuze ko nawe asaza kandi niba umuntu wacu w’imbere ibyo kurya bye
bidasaza, nawe ntabwo ajya asaza.
Kandi impamvu umuntu
w’inyuma arwana nuko ibyo kurya bye bitarama. Ibintu bye biroroshye cyane,
ntibirama kandi ntakintu wakora ariko ibyo kurya by’umuntu wacu w’imbere
ntibisaza. Dukwiye kumenya ko hari intambara hagati yaba bantu. Inkuru nziza
ihari ni uko Imana iha agaciro umuntu w’inyuma nkuko igaha umuntu w’imbere.
Ntiwababaza umuntu w’inyuma, cyangwa ngo umusonjeshe Imana ngo mwumvikana. Itangiriro
2:5 “5Kandi akatsi kose ko mu
gasozi kari kataraba ku isi, n’ikimera cyose cyo mu gasozi cyari kitarāruka,
kuko Uwiteka Imana yari itaravuba imvura ku isi kandi nta muntu wariho wo
guhinga ubutaka,” ibi bishatse
kuvuga ko nta mpamvu y’ubuzima umuntu ataraza, kandi ako kazi kose Imana yakoze
kari kunyungu z’umuntu w’imbere n’uwinyuma. Urugero iyo umuntu agiye gushima
Imana, n’ubwo umuntu avuga ngo Imana ishimwe ko yampaye agakiza ariko impamvu
ahanini ibimutera ni umuntu w’inyuma
Niba ushaka intambara
yaburi munsi uzite kuri umwe uzabona intambara ku wundi, kandi n’Imana izakwita
ko uri umunyamumaro muke. Dore uburyo bwo kubikora.
- Gutekereza
no gukemura ibibazo mu buryo bwose. Kuko umuntu udatekereza akaba abayeho akora
ikije cyose, nta murongo muzima ntaho atandukaniye n’inyamanswa. Hano tubonye
amateka y’abantu bamwe barwaye ibibembe, nkuko amategeko y’Abisirayeli bari
bafite babashyira hanze. Mu isirayeli hateye inzara nyuma y’inzara Abasiliya
barabagota. Nyuma baza kwicara baratekereza bati “igituma twicara tukarinda
dupfa ni iki?” none wowe, n’amateka yawe utitaye kubyo wanyuzemo byose, wicare
aho urinde uhapfira? None dukore iki? Kuko niba hari inzara ababembe bo
bagombaga gupfa mbere. Barongera bati “none tuge hehe?” - noneho baravuga bati aho kugira ngo tujye mu murwa reka tujye aho
ibiryo biri, nubundi baratwanga kandi
baratugose ntibadukunda ariko reka tujye kubahakwaho. Umusaruro wo gutekereza
bivamo gufata umwanzuro ndetse ukemera ingaruka.
Ikintu twese duhuriyeho mu matorero ni
ugusenga cyane. Ariko ahanini tujya twica amasengesho twasenze. Hari igihe tuvuga
ngo abishe amasengesho ni abanyweye amazi cyangwa bariye turi mu masengesho
ariko ukwica amasengesho kwa mbere ni ukutagira uruhare mu masengesho wakoze.
Ibyo uzasengera byose nutagiramo uruhare rwawe, ntabwo ayo mesengesho azagira
umumaro. Niba usengera akazi, gasengere, ariko nibucya ugende ufate amadosiye
ujye kugashaka. Niba ukeneye umufasha musengere nurangiza ujye kumushaka, ku
kintu cyose wasengeye haguruka ukore. Kandi niyo byanze rimwe, kugeza kuri
gatandatu, karindwi kaba kagihari, n’icumi kaba kagihari.
- Kwizera Imana: Mu baheburayo batubwira kubijyanye no kwizera. Abo bose ibyo
bagezeho babibashishijwe no kwizera. Kurekera Imana umwanya wayo igakora ibyo
utabasha gukora. Ubundi iyi ndwara bari barwaye, ibibembe ni indwara yica
ibyiyumviro by’umubiri kuburyo niyo hagize urugingo rutakara ntiwabyumva.
Bahagurutse n’Imana ibibonye irihagurukira. Rero iyo ibonye ufite igitekerezo,
ugahaguruka kandi ufite kwizera, irihagurukira igakora umurimo. Kora ibyo
ubasha naho Imana izakora ibyo tutabasha. Uko bagendaga niko Imana yateye
ubwoba Abasiliya, batera intambwe Abasiliya bakumvamo imirindi myishi
barahunga. - Jya witegura intambara. Abantu benshi ntibaba bakunda impinduka kandi ntibaba bashak ko
ibintu binyeganyezwa, rero iyo uzanye igishya kirarwanywa. Nuko rero niba
uzanye impinduka, mbere ko urwana niyo ntambara yizo mpinduka banza urwanye
iy’abazaba badashaka ko bihinduka. No muteka abagerageje kuzana impinduka,
bagiye babanza kurwanywa. - Dukwiriye gusaba Imana amakuru yizewe. Aba bembe bahageze basanga
Abasiliya bagiye, bararya barangije bajyana inkuru nziza. Barabakingurira
barinjira bavuga inkuru.Iyo ujyanye
inkuru nziza uremerwa. - Kugira inshuti z’umumaro. Nubona inshuti yawe Atari iy’umumaro ntukayitakazeho igihe kuko
aba ari ikintu gifite agaciro gake kandi nibibi gutakaza igihe cyawe kubintu
by’agaciro gake. Ahubwo jya ugira inshuti z’umumaro uzigire akaboko kawe
kiburyo. Mugihe inkuru yari impamu, umwami azana ibiryo ariko hariho umuntu
wahinyuye ibyo Elisa yahanuye aravuga ngo nubwo amarembo y’ijuru yafunguka ati “ibyo
uvuze byashoboka gute?” Uwo rero yarwanyije iby’Imana bene nkabo nibo uba
ukwiriye kwirinda. Niba ugize igitekerezo kugirango abantu bose bakire bakeneye
ibi bintu byose. Emerera Imana kugira ngo ikugire icyaremwe gishya wese wese.