CEP UR Huye sermons
Ibyigisho

Abantu babiri baturanye batajyana kandi badakundana, bakwiriye kuba icyaremwe gishya Rev. Past. Viateur RUZIBIZA

0Shares

Igiterane cy’ivugabutumwa cya teguwe na CEP UR Huye campus.

Umwigisha w’ijambo ry’Imana: Rev. Past. Viateur RUZIZBIZA

Intego y’ijambo: “guhindura abantu bombi”

Abakorinto 5:17 “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya”

2Abami 7:3 “3Kandi ubwo hariho abagabo bane b’ababembe bari ku irembo baravugana bati “Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki? 4Ariko twavuga tuti ‘Twinjire mu murwa’ kandi inzara iwurimo, twawugwamo. Kandi nidukomeza kwicara hano gusa, na bwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukeze ingabo z’Abasiriya, nibadukiza tuzabaho, nibatwica hose ni ugupfa.” 5Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw’Abasiriya. Bageze aho urugerero rw’Abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo, 6kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z’Abasiriya ikiriri cy’amagare n’icy’amafarashi
n’icy’ingabo nyinshi, bituma bavuga bati “Yemwe, umwami w’Abisirayeli yaguriye Abami b’Abaheti
n’Abami ba Egiputa ngo badutere.” 7Baherako barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata
amahema yabo n’amafarashi yabo n’indogobe zabo uko urugerero rwakabaye, barahunga ngo
badashira. 8Nuko abo babembe bageze aho urugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramo ifeza n’izahabu n’imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramo ibindi, baragenda barabihisha. 9Hanyuma baravugana bati “Ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi w’inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho n’urubanza.
Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rw’umwami.” 10Nuko baragenda, bageze ku murwa
bahamagara umurinzi w’irembo, baramubwira bati “Twageze mu rugerero rw’Abasiriya, nuko
dusanga nta muntu ururimo, nta wuhakomera, keretse amafarashi n’indogobe biziritse, kandi
amahema ari uko yakabaye.” 11Maze uwo murinzi ahamagara abandi babibwira ab’ikambere i bwami. 12Nuko umwami yibambura muri iryo joro abwira abagaragu be ati “Reka mbabwire inama Abasiriya batugiriye: bamenye ko ari inzara itwishe, ni cyo gitumye bava mu rugerero bakihisha mu gasozi. Bibwiye bati ‘Nibasohoka mu murwa turabafata mpiri, twinjire mu murwa.’ 13Nuko umwe mu bagaragu be aramusubiza ati “Ndakwinginze reka njyane amafarashi atanu mu yasigaye mu murwa. Mbega noneho ntarembye nk’Abisirayeli bose bakiriho basigaye mu murwa, barokotse muri abo bamaze gupfa! Tuyohereze turebe.” 14Nuko benda amagare abiri n’amafarashi, umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo z’Abasiriya ati “Nimugende murebe.” 15Nuko barazikurikira barinda bagera kuri Yorodani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n’ibintu Abasiriya bagiye bateshwa n’ihubi. Intumwa ziragaruka zibibwira umwami. 16Nuko abantu barasohoka banyaga ibyo mu rugerero rw’Abasiriya, bituma bagurisha indengo y’ifu y’ingezi shekel imwe, n’indengo ebyiri za sayiri zigurwa shekeli imwe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryavuze.

Dufite amagambo avuga ko umuntu agomba guhinduka. bamwe mu bahanga bavuga ko umuntu agizwe n’abantu ba babiri, abandi ngo ni 3. Reka natwe tubyoroshye tuvuge ko umuntu agizwe n’abantu 2, ugaragarira amaso ariwe muntu w’inyuma, ndetse n’umuntu w’imbere. None hano turifuza ko umuntu wese ari uw’imbere n’inyuma bahinduka. Ariko aba bantu bose ntabwo bakundana, ntibasangira ntibajyana, kandi buri wese akenera ibihabanye n’ibyundi.kuko Pawulo yaranditse aravuga ati “n’ubwo umuntu w’inyuma asaza ariko umuntu wacu w’imbere arushaho guhinduka mushya. Uyu muntu winyuma dukorera ibintu byinshi, arasaza. Ndetse ikindi ni uko ababa bantu bombi babisikana. Iyo umwe asaza undi aba ahinduka mushya.

Iyo umuntu w’inyuma tumushyize mu gitaka, umuntu w’imbere we aba atangiye ubuzima bwe ntawumubangamira. Iyo ugaburira umuntu w’inyuma uw’imbere aba ari gusonza cyane. Iyo uw’inyuma tumugaburira dukenera kurya buri munsi, amafilime, amagambo n’ibindi umuntu wacu w’imbere atangira kwivovota. Kandi iyo ugarutse ukavuga uti “reka ngaburire umuntu wacu w’imbere, uw’inyuama atangira kurakara, urugero iyo ufashe nk’amasengesho y’iminsi 2 uw’imbere atangira kumera nabi, ndetse washaka kugira icyo ukora akanga. Rero kugira ngo aba bantu bose bahinduke bisaba umubare kandi bisaba kubishyira kumunzani. Niba ibyo kurya by’umuntu wacu w’inyuma bisaza bivuze ko nawe asaza kandi niba umuntu wacu w’imbere ibyo kurya bye bidasaza, nawe ntabwo ajya asaza.

Kandi impamvu umuntu w’inyuma arwana nuko ibyo kurya bye bitarama. Ibintu bye biroroshye cyane, ntibirama kandi ntakintu wakora ariko ibyo kurya by’umuntu wacu w’imbere ntibisaza. Dukwiye kumenya ko hari intambara hagati yaba bantu. Inkuru nziza ihari ni uko Imana iha agaciro umuntu w’inyuma nkuko igaha umuntu w’imbere. Ntiwababaza umuntu w’inyuma, cyangwa ngo umusonjeshe Imana ngo mwumvikana. Itangiriro 2:5 “5Kandi akatsi kose ko mu gasozi kari kataraba ku isi, n’ikimera cyose cyo mu gasozi cyari kitarāruka, kuko Uwiteka Imana yari itaravuba imvura ku isi kandi nta muntu wariho wo guhinga ubutaka,” ibi bishatse kuvuga ko nta mpamvu y’ubuzima umuntu ataraza, kandi ako kazi kose Imana yakoze kari kunyungu z’umuntu w’imbere n’uwinyuma. Urugero iyo umuntu agiye gushima Imana, n’ubwo umuntu avuga ngo Imana ishimwe ko yampaye agakiza ariko impamvu ahanini ibimutera ni umuntu w’inyuma

Niba ushaka intambara yaburi munsi uzite kuri umwe uzabona intambara ku wundi, kandi n’Imana izakwita ko uri umunyamumaro muke. Dore uburyo bwo kubikora.

  1.  Gutekereza no gukemura ibibazo mu buryo bwose. Kuko umuntu udatekereza akaba abayeho akora ikije cyose, nta murongo muzima ntaho atandukaniye n’inyamanswa. Hano tubonye amateka y’abantu bamwe barwaye ibibembe, nkuko amategeko y’Abisirayeli bari bafite babashyira hanze. Mu isirayeli hateye inzara nyuma y’inzara Abasiliya barabagota. Nyuma baza kwicara baratekereza bati “igituma twicara tukarinda dupfa ni iki?” none wowe, n’amateka yawe utitaye kubyo wanyuzemo byose, wicare aho urinde uhapfira? None dukore iki? Kuko niba hari inzara ababembe bo bagombaga gupfa mbere. Barongera bati “none tuge hehe?”
  2. noneho baravuga bati aho kugira ngo tujye mu murwa reka tujye aho ibiryo biri, nubundi baratwanga kandi baratugose ntibadukunda ariko reka tujye kubahakwaho. Umusaruro wo gutekereza bivamo gufata umwanzuro ndetse ukemera ingaruka.

Ikintu twese duhuriyeho mu matorero ni ugusenga cyane. Ariko ahanini tujya twica amasengesho twasenze. Hari igihe tuvuga ngo abishe amasengesho ni abanyweye amazi cyangwa bariye turi mu masengesho ariko ukwica amasengesho kwa mbere ni ukutagira uruhare mu masengesho wakoze. Ibyo uzasengera byose nutagiramo uruhare rwawe, ntabwo ayo mesengesho azagira umumaro. Niba usengera akazi, gasengere, ariko nibucya ugende ufate amadosiye ujye kugashaka. Niba ukeneye umufasha musengere nurangiza ujye kumushaka, ku kintu cyose wasengeye haguruka ukore. Kandi niyo byanze rimwe, kugeza kuri gatandatu, karindwi kaba kagihari, n’icumi kaba kagihari.

  • Kwizera Imana: Mu baheburayo batubwira kubijyanye no kwizera. Abo bose ibyo bagezeho babibashishijwe no kwizera. Kurekera Imana umwanya wayo igakora ibyo utabasha gukora. Ubundi iyi ndwara bari barwaye, ibibembe ni indwara yica ibyiyumviro by’umubiri kuburyo niyo hagize urugingo rutakara ntiwabyumva. Bahagurutse n’Imana ibibonye irihagurukira. Rero iyo ibonye ufite igitekerezo, ugahaguruka kandi ufite kwizera, irihagurukira igakora umurimo. Kora ibyo ubasha naho Imana izakora ibyo tutabasha. Uko bagendaga niko Imana yateye ubwoba Abasiliya, batera intambwe Abasiliya bakumvamo imirindi myishi barahunga.
  • Jya witegura intambara. Abantu benshi ntibaba bakunda impinduka kandi ntibaba bashak ko ibintu binyeganyezwa, rero iyo uzanye igishya kirarwanywa. Nuko rero niba uzanye impinduka, mbere ko urwana niyo ntambara yizo mpinduka banza urwanye iy’abazaba badashaka ko bihinduka. No muteka abagerageje kuzana impinduka, bagiye babanza kurwanywa.
  •  Dukwiriye gusaba Imana amakuru yizewe. Aba bembe bahageze basanga Abasiliya bagiye, bararya barangije bajyana inkuru nziza. Barabakingurira barinjira bavuga inkuru.Iyo ujyanye inkuru nziza uremerwa.
  • Kugira inshuti z’umumaro. Nubona inshuti yawe Atari iy’umumaro ntukayitakazeho igihe kuko aba ari ikintu gifite agaciro gake kandi nibibi gutakaza igihe cyawe kubintu by’agaciro gake. Ahubwo jya ugira inshuti z’umumaro uzigire akaboko kawe kiburyo. Mugihe inkuru yari impamu, umwami azana ibiryo ariko hariho umuntu wahinyuye ibyo Elisa yahanuye aravuga ngo nubwo amarembo y’ijuru yafunguka ati “ibyo uvuze byashoboka gute?” Uwo rero yarwanyije iby’Imana bene nkabo nibo uba ukwiriye kwirinda. Niba ugize igitekerezo kugirango abantu bose bakire bakeneye ibi bintu byose. Emerera Imana kugira ngo ikugire icyaremwe gishya wese wese.
Rev. Past. Viateur RUZIBIZA imbere y’amateraniro
Rev. Past. Viateur RUZIBIZA

 1,876 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: