Abanyeshuri b’abapentekote basengera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye (CEP UR HUYE) bafitanye umukino w’umupira w’amaguru wa gicuti n’ihuriro ry’abanyeshuri b’abangilikani bo muri iyi kaminuza. (RASA HUYE)

Ni kenshi tugenda twumva amakipe menshi agenda ahurira mu mikino itandukanye agamije gutsindira ibihembo runaka hagati yayo, ugasanga umurenge wakinnye n'undi murenge cyangwa se igihugu cyakinnye n'ikindi, ariko kuri iyi nshuro hagiye kuba umupira uzahuza umuryango w'abanyeshuri b'abangilikani bakorera umurimo w'imana muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya huye (RASA)ndetse n'umuryango w'abanyeshuri b' abapentecote basengera muri iyi kaminuza (CEP) Ni umukino uzaba ku itariki 05 Kanama 2023 ukaba ugamije kongera umubano mwiza usanzwe uri hagati y'iyi miryango ibiri, nk'uko umuyobozi wa CEP TURATSINZE Rodrigue yabidutangarije mu magambo ye yagize ati "Twebwe ntabwo tugamije ibihembo icyo dushaka ni ukugira ngo umubano wacu usanzwe uhari ukomeze ugende neza" uyu muyobozi Kandi yakomeje agira ati" Kandi n'ubwo hagati y'amakipe habaho gutsindana imwe ugasanga yarakariye indi, twebwe si ko bimeze, iyatsinze iyo Ari yo yose twese twishimira intsinzi aho duhura nyuma y'umukino tugasangira nk'abana b'Imana" Rodrigue Kandi yasoje agenera abantu ubutumwa avuga ko n'ubwo uyu mu kino ugamije kuzamura umubano mwiza hagati ya CEP na RASA, Ariko no mu buzima busanzwe gukina ni siporo ngororamubiri, ati muri uyu mikino rero tuwufitemo inyungu zitandukanye, harimo kuzamura umubano mwiza hagati yacu ndetse ni na siporo ngororamubiri tuzaba dukoze" Muri iki kiganiro twagiranye n'umuyobozi w'umuryango w'abanyeshuri b'abapentekote, twanaganirije uhagarariye ikipe yo muri CEP TUYIZERE Jean De Die . Mu kibazo yari abajijwe mu buryo akoresha atoza abakinnyi be, yansubije agira ati "Ngewe mu gutoza abakinnyi bange, mbikora nk'umukristo mu gihe usanga mu makipe agiye atandukanye intero iba Ari ukuvuga ngo ubuze umupira twara akaguru k'umuntu, twebwe muri ekipe yacu ntabwo bibamo" Mu gusoza ijambo rye, yongeye kwibutsa  abandi bakinnyi bose bakina mu makipe atandukanye ko gukina bidakuraho ubukristo, ikaba Ari yo mpamvu buri mukinnyi asabwe kuba uwo Ari we atitwaje ahantu yaba Ari Aho Ari ho hose, mu kibuga se cyangwa mu buzima busanzwe. Uyu mikino uzahuza aya makipe yombi, ugiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho ku nshuro ya mbere ikipe ya RASA yatsinze ikipe ya  CEP ibitego  bibiri ku gitego kimwe cy'ikipe ya CEP (2-1)

Loading

1 thought on “Abanyeshuri b’abapentekote basengera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye (CEP UR HUYE) bafitanye umukino w’umupira w’amaguru wa gicuti n’ihuriro ry’abanyeshuri b’abangilikani bo muri iyi kaminuza. (RASA HUYE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *