Kuri iki cyumweru, Umuryango ukorera Umurimo w’Imana muri kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye uzwi ku izina rya CEP-UR-HUYE washimiye abashoje amasomo yabo muri kaminuza muri uyu mwaka wa 2020.
CEP-UR -HUYE yashimye ukuntu bitanze bagakora Umurimo w’Imana ahantu hatandukanye muri uyu muryango bamwe baririmbye mu makorari(Elayo,Vumiliya,Enihakore,Alliance) hamwe na El-Elyon worship team,Abandi bawukorera mu makomisiyo atandukanye.
iki cyiciro cy’abarangije kiswe” Imana ibukinga(bookinga) ahari icyuho” bishatse kuvuga ko Imana ireba aho Umuntu afite icyuho ikahafata umwanya ,umuyobozi uhagariye abanyeshuri barangije Akirimari Daniel muri uyu muhango agize ati”Turashima Imana ko tuvuye muri kaminuza nta mwotsi utunukaho,turashima Umuryango mugari wa CEP-UR-HUYE mwabanye natwe mu rugendo twagiriye hano i Huye muri Kaminuza, mu byukuri ntakintu twakwitura Imana kubyo yadukoreye. Hari abandi barangije kaminuza ariko igikomeye dukuye hano nuko tuhavuye tuzi Imana“.
Mu gusoza uyu muryango Umuyobozi w’Umuryango wa CEP-UR-HUYE, GASHUGI Yves yasabye aba banyeshuri basoje ko bakomeza kumvira Imana; icyo izababuza gukora bazakireke kuko nibwo bazakomeza kubana Nayo neza.
Barakaza neza barumuna bacu
Imana ibishimirwe ko yabanye nabo!
Thanks for update
Imana ishimwe yabanye nabo bakuru bacu. Imana iziba ahari icyuho ishimwe
It was a wonderful time to you to raise up praises to our Almighty God
What miss 😭
Anyway we’re glorified the Lord 🙏
Amen
Imana ishimwe cyane , yakoze ibikomeye nyinshi, barumuna bacu bahacanye umucyo, tubahaye ikaze