Icyateye uwiteka kubakunda akabatoranya,si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi,ndetse mwari bake hanyuma y’ayandi yose(Gutageka kwa kabiri 7;7), iyi ni intego y’iki giterane cyateguwe na AJEMEL ( Association Des Jeuness Etudiante Methodist Libre) cyahuje amakorali atandukanye akorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nka voice of hope worship team, Rangurura , ndetse na alliance.
Nyuma yo kwakirana mu iteraniro twatangiye duhimbaza Imana dufashijwemo na voice of hope worship team bagira bati “aho Yesu ari ni amahoro, aho Data ari biratungana, uwiteka ahagaze kurugi arakomanga ahamagara n’ijwi rirenga, icyampa ugakingura urugi akinjira”. Sibyo gusa twakomeje twumva n’andi makorali atandukanye.
Alliance choir mu ndirimbo yabo nziza bagira bati “Lord I Need You oh I need you, every hour I need you, my one defence my rightiousness, oh God how I need you” Lord I come, I confess bowing here I find my rest. Lord I come to you for rise me and for you restore my soul, I walk through in the valley of shadow and death.
Alliance ni korali ivuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo mundimi zitandukanye harimo n’icyogereza(English) akaba arinacyo cyakoresheje muri iyi ndirimbo yabo batangiranye kuri uyumunsi. Sibyo gusa iki giterane cyatumiwemo na korali Rangurura mu ndirimbo nziza igira iti “Yesu arahamagarana urukundo rwinshi ati vamo ngwino unsange ni umwungeri mwiza aravuga ngo vamo vuba” umusaraba w’umwami wandawuririmba ni uwagaciro pee, twarikure y’ibyasezeranijwe mu mwijima w’icuraburindi umucyo wawe waraturasiye.
iyi korali yakurikiwe n’abaramyi bose mu ndirimbo zabo nziza zo kuramya Imana bagira bati “ Waranzamuye waranzamuye maze unshyira ahakwiriye mwami uhimbazwe.”
Alliance Choir
Voice of Hope Worship Team
Korali Rangurura
Waaaao Mwarakoze cyane kuhaba Imana ibahe umugisha kd umuhate wanyu si uwubusa k’ umwami wacu.