Amateraniro yo ku wa gatanu kuwa 4 Kanama 2023
Imana ni urukundo rero isaba abantu yaremye gukundana. Yerekanye urukundo rwayo ubwo yatanganga Kristo YESU ngo apfire abari mu isi ndetse babarirwe ibyaha.
1Yohana 4:19-21 “19Turayikunda kuko ariyo yabanje kudukunda. 20Umuntu navuga ati “Nkunda Imana “akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma kuko udakunda mwene Se atabasha gukunda Imana atabonye. 21 Kandi dufite itegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se”. ( Ibi byavuzwe n'umuyobozi wa CEP UR Huye arimo yakira iteraniro)
KABENGA Bernard mwarimu wo kuri ADEPR Mukoni International Church yaganirije abanyeshuri basengera muri CEP-UR HUYE abibutsa ko ari umugisha kuba barahamagawe na KRISTO.
Zaburi 105:12-21 “12 Umubare wabo ukiri muke, Muke cyane na bo ari abashyitsi muri icyo gihugu, 13 Bazerera mu mahanga Atari amwe, bava mu bwami bajya mubundi. 14 Ntiyakundira umuntu abarenganya, Yahaniye abami ko babagiriye nabi. 15 ati “Ntimukore ku bo nasize, Ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.” 16 Ahamagara inzara ngo itere mu gihugu, Avuna inkoni yose bishingikirije, Ni yo mutsima wabo. 17 Atuma umugabo wo kubabanziriza, Ni Yosefu waguriwe kuba imbata. 18 Bababarisha ibirenge bye iminyururu, Bamushyiraho ibyuma, 19 Kugeza aho ijambo ry’Uwiteka ryasohereye, Isezerano rye ryaramugeragezaga. 20 Umwami yaratumye baramubohora, Umutegeka w’amahanga yaramurekuye. 21 Amugira umutware w’urugo rwe, Amurutisha ibintu bye byose,”
Guhamagarwa na KRISTO Yesu uri muto bituma utigaragura mu byaha kandi ukihanganira ibikugerageza.
Yosefu afatirwaho urugero kuko yakiranukiye Imana akiri muto kuko yajyaga abarira se inkuru y’ibibi bene se bakoraga kandi yari afite isezerano ryo kuzaba umuyobozi wabo, byatumye bene se bamwanga baramugurisha (Itangiriro 37:12), ageze muri Egiputa yanga kuryamana na muka Potifari. Imana yasezeranije Yosefu umugisha ariko isezerano ryaramugeragezaga kugeza risohoye.
Ubuzima urimo ahari isezerano riri kukugerageza ariko humura ijambo ry’Uwiteka ntirihera. Nubwo waba ubabazwa ntukajye wiyaturiraho amagambo mabi, ahubwo wihanganire ibyo unyuramo.
Imana ihindura ubuzima ubamo rero ntiwihebeshwe nibyo uri gucamo, uko bwije nuko bucyeye Imana ica akanzu mukigeragezo.
KABENGA yibukije abanyeshuri basengera muri CEP-UR HUYE ko satani agusha abenshi iyo babengutse cyangwa iyo bakunze, yabasabye kwitonda no kwirinda kandi ati “ibisubizo byakanya gato byekubabuza inzozi zanyu”. aho kugira ukore ishyano wakwemera ugapfa.
Yabagiriye inama yo kwirinda ubusambanyi ndetse nababuguyemo ko bakwiye kurekereho bakihana. Kandi yababwiyeko bakwiye kubanirana neza hagati yabo kuko bafite byinshi bahuriyeho. Yababwiye kuba abanyakuri nubwo babizira.
Amasezerano ufite azakugerageza kugeza igihe azasohorera, kandi ibisubizo by’igihe gito ntibigatume ukora ibyo Imana yanga. Haranira kuba uwumumaro imbere y’Imana, mu gihugu no mubo mubana, amerera KRISTO agukize kuko ariwe ubabarira ibyaha.
Imana y’amahoro ibahe imigisha.
umwanditsi: UWIKUNDA Jeanneette
2 thoughts on “Amasezerano wahawe n’Imana azakugerageza kugeza igihe azasohorera.”
Murakoze cyane Imana ibahe umugisha
Imana ihe umugisha umukozi wayo watubwirije ku ijambo ryayo kandi Imana imukomereze amaboko hanyuma natwe idushoboze kuyoborwa n’ijambo ryayo twirinda ko ibyishimo by’igihe gito byadutandukanya n’Imana cyangwa byatwicira inzozi. Murakoze kandi turabashimira uko mudahwema gutumira abadufasha muri ururugendo rugana mu ijuru.