Amakuru

El-elyon murugendo rw’ivugabutumwa mu Ruhango. niki kihishe inyuma y’ururugendo?

0Shares

EL-ELYON WORSHIP TEAM IFITE URUGENDO RW’IBUGABUTUMWA IZAKORERA KURI ADEPR RUHANGO MU KARERE KA RUHANGO KU WA 20 KANAMA 2023.

El-elyon worship team ni itsinda riramya rikanahimbaza Imana, ikaba ikorera umurimo w’Imana muri CEP (Abanyeshuri b’abapentekote basengera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye). Iri tsinda ry’abaramyi bafite ku itariki 20 KANAMA 2023 urugendo rw’ivugabutumwa aho bazava mu karere ka Huye muri kaminuza berekeza mu karere ka Ruhango, Ku itorero rya ADEPR Ruhango.

IRAKOZE Deborah nk’Umuyobozi uhagarariye iri tsinda El-elyon worship team, avuga ko intego y’uru rugendo ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo nk’uko yabivuze mu ijambo rye ubwo twaganiraga agira ati ” intego y’urugendo rw’ivugabutumwa dufite mu RUHANGO ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nk’unko ari byo twahamagariwe, binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Kugeza ubu, uru rugendo rwerekeza mu karere ka Ruhango ni rwo rugendo rwa mbere El-elyon ikoze rwerekeza mu Kandi karere gatandukanye n’akarere basanzwe bakoreramo ari ko ka Huye. Bakaba basaba buri wese ubishobojwe kuzabana na bo muri uru rugendo rw’ivugabutumwa.

Ushaka kureba zimwe mu ndirimbo za El-elyon worship team wanyura kuri YouTube channel yabo ari yo EL-ELYON WORSHIP TEAM cyangwa ukanyura kuri iyi link

https://youtube.com/@el-elyonworshipteam

ushobora kuvugisha umuyobozi ubahagarariye  IRAKOZE Deborah 0785537055

 

Umwanditsi: NKURIKIYIMANA Claude

Editor: TURATSINZE Rodrigue

 654 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: