Amakuru

Byari agahinda kenshi cyane gusezera kubafinaliste bakoreye umurimo w’Imana muri CEP UR Huye campus/korari y’abafinaliste ubuhamya bwiza isigiye abasigaye umurage ukomeye

0Shares

Abafinaliste bakoreye umurimo w’Imana muri CEP UR Huye Campus batubwiye Imirimo y’Imana yabakoreye, uko ybanye nabo mu masomo, mu mibereho ya hano muri kaminuza, mu buzima bw’umwuka, bashimiye Imana uko yabakujije muburyo bw’umwuka n’umubiri kandi bahumuriza n’abasigaye.

bababwiye ko bishoboka kuva muwa mbere ukarenda usoza udakopeye, ukarenda usoza utandavuye, utiyandaritse ukazasohokana ubuhamya bwiza muri kaminuza ushimwa n’Imana. Aba bafinaliste biswe izina ubuhamya bwiza, impamvu nuko imyitarire yabo ishimwa n’abasigaye, n’ubuyobozi bwa CEP UR Huye campus, ndetse banizera ko n’Imana ibahamya.

biswe izina korali ubuhamya bwiza

biswe izina korali ubuhamya bwiza

basohotse nta kibi cyabagaragayeho, babanye n’abantu (bagenzi babo) amahoro, bayoboye andi kuri KRISTO kandi rwose n’abasigaye byagaragaye ko bagize agahinda kubwa bakuru babo bafatiragaho urugero kandi bigiragaho.

Iyi korari yiswe ubuhamya bwiza, yashimiye Cep muri rusange bagira bati: “tubikuye kumutima dushimiye CEP uburyo babanye natwe, bafatanije n’Imana baraturera, turakura muburyo bw’umwuka n’umubiri, twararwaye muraturwaza, twarashonje mudufasha kubona imibereho y’ibyo kurya, none ntabwo natwe twabiceceka dushimiye Imana namwe tubashima mwarakoze”

Ishimwe ryabo batuye Imana na CEP bavuze ko ari akantu gatoya Ariko ngo bazategura irinini, mubushobozi bwabo buto bavuze ko, batekereje kugura ibikoresho bizajya mu nzu y’Imana  bizakoreshwa ku igaburo ryera.

ibikoresho bizajya mu nzu y'Imana, bizakoreshwa ku igaburo ryera.

ibikoresho bizajya mu nzu y’Imana, bizakoreshwa ku igaburo ryera.

ibikoresho bizajya mu nzu y'Imana  bizakoreshwa ku igaburo ryera.

ibikoresho bizajya mu nzu y’Imana bizakoreshwa ku igaburo ryera.

 Umwe muribo ari nawe president wabo witwa Emmanuel  yashimiye Imana aravuga ko ntacyo yaha Imana arangije ashimisha Imana guha CEP isaha yo gukoresha munzu y’Imana.

Abasore bahagarariwe na TWAJAMAHORO Jadox basize baduhaye umurage  mu ijambo ry’Imana riri muri Efeso 5:8-10, n’aho abakobwa bahagarariwe na NSHUTIYIWABO Marie Rose basabye kandi basaba na bagenzi babo ko bagomba kujya bikomeze ku witeka kandi bakayigirira icyizere izabana nabo.

Bamwe muba finaliste bashimye Imana

Umubyeyi iyo areze umwana akamukuza/akamucutsa, ntabwo umwana agenda ngo arekeraho gufasha Umubyeyi, kandi n’umubyeyi ntarekeraho gufasha umwana anamugira inama, bati natwe tubasabye ko tuzakomeza gufatanya.

President wa CEP UKUNDWANIWABO Eric nawe mu marira menshi yumvaga bakomeza gufatanya umurimo ariko asanga ari ngombwa ko bagenda bakajya kwigisha abandi ibyo kumenya Yesu, iyo umuntu yize nawe yigisha abandi ibyo yamenye, kandi nawe asanga agiye kuba umu finaliste, ariwe uzakurikiraho mu minsi irimbere.

Ababwiyeko burya hanze haba imbwa n’abarozi niyo mpamvu abasengeye abasabira ku Mana ngo izabane nabo kandi imigisha itemba iva muri Yesu bazayivomeho n’imiryango yabo bahembuke.  niyo mpamvu bidusigiye umurage wo kujya tubigiraho gukora ibyiza kandi natwe bikatuyobora mu nzira y’agakiza no kuzabona ubugingo.

Babahaye certificate z'ishimwe

Babahaye certificate z’ishimwe

 1,616 total views,  2 views today

0Shares

3 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: