amateraniro ya cep yo kuwa 26 gicurasi 2024, yabaye mu masaha yikigoroba, ni amateraniro yaririmbyemo chorale ibanga gusa.
IJAMBO RY’IMANA
Umwigisha wijambo ry’Imana yatangije indirimbo ya 108 Nge ndumukristo.
Imirongo ya bible iri gusomwa
1Samuel 13:13
Yobu1:1-8
Ibyakozwe n’intumwa 9:10
Ibyahishuwe 3:14-22.
Umwigisha yongeye kugaruka ku myitwarire ikwiye kuranga aba kristo muri iyiminsi ya nyuma dusohoyemo, agarukaga kubuhamya bwe kuko yabaye muri cep akaba yarahavuye 2015,
Ashishikariza abantu ko bakwiye kwirindi ikibi cyose ( icyaha), avuga ko umuntu wese wabashije kwiringira ndetse no kwizera Imana mubihe bye bya none n'ibizaza ko abasha kubaho ubuzima bwe bwwose anezerewe.
Akomeza ashishikariza abantu kurinda ubuhamya bwabo kurusha ibindi byose birindwa.
Asaba abitabiriye iteraniro kugambirira kuzabana n’Imana mubihe byose kuko aribyo bidukwiriye nkabana b'Imana kandi bashimwa nayo.
Ati“ muhumure Imana ibasha gukiza abayubaha ibibagerageza, ntacyo tuzaba kuko Imana mu mateka yayo ntiyigeze itererana abayo, iyabanye na Joseph muri Egypt, ikabana na Sadrack, Meshake, na Bednego, ntaho yagiye ,.wowe gusa yigirire ikizere , ubundi ujye ubana nayo ibihe byose byawe.
Reba nawe uko yagiye Ibana nawe mubyo wanyuzemo byose. Urasanga Imana haricyo yakoze mubuzima bwawe, hanyuma ukomeze uyigirire ikizere ntaho yagiye iracyahari.
Igihe cyirageze ngo ukure ibishimwa mu bigawa, kandi igihe niki ngo ufate umwanzuro werure ugaragaze uruhande uhagazeho, kuko ubuhamya bwawe butwereka neza uwo uriwe , gerageza kurinda ubuhamya bwawe aho bakureba naho batakureba, kandi ukomeze gushaka ibyo umwami ashima. nibwo uzabaho ubuzima bwubahisha data.
Mukomeze kugira ibihe byiza. wifuza gukurikirana ijambo ry'Imana muburyo bwamashusho wadusura kuri , Youtube Channel:CEPURHUYE TV.