Ese nge na Yesu tuziranye ute? menya impamvu yatumye yakobo akirana na malayika n’abantu akanesha, kuki yakiranye nawe?

Ese nge na Yesu tuziranye ute? twibaze kuri iki gice cy’igitabo cy’ itangiriro 32:23-30 ese kitwigisha iki? ibi bice bigera ku munani bigaragaza uko yakobo yakiranye na malayika w’Imana n’abantu maze akanesha, kuki yakiranye nawe?

Mu mateka ya yakobo yari umuriganya, kuva akiri muto, yariganyije mwene se Esawu umugisha we, ageze kwa Labani, nawe akajya amuriganyiriza mu matungo yamuragiriraga, abaho ari umuriganya ariko Imana imukunda,  kandi ivugana nawe, igendana nawe, imuha umugisha.

 ibyo byose n’ubwo yabikoraga ariko we n’Imana bari baziranye, kandi n’abagore yari afite ntantumwe wari ubizi uretse Imana yonyine.  Nk’uko intego ivuga ngo “nge na Yesu turaziranye” koko muraziranye, ibyo ukora byose, byaba byiza cyangwa bibi mubiziranyeho, yakobo yaraziko ari umuriganya ariko abiziranyeho n’Imana.

ariko igihe kimwe Imana ibwira yakobo ngo atahe asubire mu gihugu cy’iwabo muri kanani,aragenda ageze ku cyambu, yakoze ikintu gikomeye yigira inama yo kutazasubizayo icyo cyaha cy’uburiganya,  yakobo ageze kuruzi rwa Yaboki, yambutsa abana n’abagore be n’abaja n’amatungo byose abishyira hakurya hanyuma ahasigara wenyine abwira Imana ko ari umuriganya.

Maze haza umugabo,  ariwe Malayika w’Imana barara bakirana aramutsinda nuko aramubwira ati wakiranyije Imana n’abantu uranesha none ntukitwa yakobo ukundi (umuriganya) ahubwo wiswe isirayeli (umunyamugisha) itang 32:27-30

Yakobo akirana na Malayika w'Imana aramunesha

Yakobo akirana na Malayika w'Imana aramunesha

Wampaye kuri ibyo bitukura utetse!” Yakobo ati “ndaguhaho, ariko ubanze unsezeranye ko umpa umurage wawe.”

Nawe ushobora kuba haribyo uziranyeho n’Imana ubona  bidashimishije nka yakobo ariko ukaba ushaka kubireka nawe wakirana (ukihana) kandi ukanesha, ejo siwo munsi wo kwihaniramo, tumenye amagambo yahindura ubuzima bwacu.

Uko utagira umwete, wo gusoma ijambo ry'Imana no kurimenya Niko uba ushyira imbogamizi (limits) mubuzima bwawe bwo gukorera Imana. Habaho umuhamagaro umwe gusa guhera mu Itangiriro, ni uwo Kwera, (abaroma 1:7, 1korint 1:2) ijambo ry'Imana uryireberamo ukigenzura ugahindura uburyo kubw'ijambo riguhinduye.

Ibihe byose sinzahora nishimiye, mfite akazi, mpirwa ahubwo habaho nigihe cyo kubabara, no guca mu makuba  nkayo yakobo yanyuzemo, rero ibyo byose Imana iba ishaka ko ubicamo atar’uko ikwanze ahubwo ari ukugirango  utungane. Habaho abantu barekura ibifite agaciro bagaharanira kwakira ibidafite umumaro urugero  esawu na yakobo.

 Satani impamvu andwanya nuko nahawe iby’agaciro (ubugingo), nemerewe ubwami bw’ ijuru, kuko yarahabaye azi ubwiza bwaho, icyubahiro, numunezero byaho.

Kuba uvugana n'Imana ntibivuzeko udakora ibyaha/uri intungane, abisirayeli bambukijwe inyanja na yorodani badatunganye, ariko bamaze kwambuka Imana irababwira iti: “uyu munsi ndabakuraho igisuzuguriro” Na yakobo mugihe yahungaga  mukuru wee asawu ageze munzira araruha arasinzira yisegura ibuye maze ijuru riramukingukira Imana ivugana nawe.

Kandi aje ariganyije. Rero buri wese aziranye n'Imana, muraziranye. Ese muziranye ute? Yesu arakuzi akuzi neza kandi azi n’izina ryawe, Waba ukennye, ukize, ubabaye,cyangwa wishimye irakuzi, muraziranye ahubwo muziranye neza cyangwa nabi?.

Burya ikibazo si ibigeragezo ucamo ahubwo ikibazo nuko twitwara mu bigeragezo. Iyo twaje/giye gusenga tuba twagiye gukora exchange na Yesu tukamuha ibibi byacu akaduha gukira kwacu/ kunesha urugero umusamariya kazi na Yesu ku iriba!

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *