dutangiye tubwirwa ko gukorera IMANA ntagihombo kirimo kuko iyo upfuye imirimo yawe iba irangiye, ariko igihe tukiriho dukore, twe gupfusha ubusa ubuntu twagiriwe/twahawe.
Umutware w’imfura wari ugiye kwima ingoma mu gihugu cya kure, hanyuma asigira abagaragu be mina icumi ngo babe bazigenzura kugeza igihe azagarukira (bazibyaze umusaruro) maze aragenda, ariko basigaye bamuvuma kuko bamwangaga bavuga bati uyu ntidushaka ko atuyobora. (Luka 19:12-14)
Uyu ni Yesu waciraga abigishwa be uyu mugani kuko bibwiraga ko ubwami bw’Imana bugiye kuboneka vuba, ariko nubwo yabivugaga niwe wivugaga kuko yaragiye i yerusalemu aho yari gusohoreza umugambi w’Imana, ariko ababwira ibyo kuko yari agiye kugenda, (kwicwa) izo mina cumi zigereranywa n’Impano twaherewe (yadusigiye) mugakiza kayo.
Hanyuma amaze kuzibaha aragenda. Ariko nyuma y’igihe atashye nibwo yahamagaye babagaragu ngo bamuzanire ibyo yabasigiye. umwe yazikoresheje neza azibya izindi icumi, zavuyemo inyungu pee, undi azibyazamo (azungukamo) izindi eshanu, ariko hari n’undi wayihawe arangije arayibika gusa ntihagira icyo ayimaza.
aramubwira ati: “databuja mwami dore mina yawe nayibitse neza nyipfunyika mugitambaro kuko nagutinyiye ko uri umunyamwaga, ujyana ibyo utabitse kandi ugasarura aho utabibye bituma nyibika” ese uyu we umutekerejeho iki? Ese wowe umenye ko hari mina (impano) wahawe, nonese uri kuyikoresha gute?
Umutware yaramubusubije ati “ ndagucira urubanza kubyo uvuze wa mugaragu mubi we, ko wari uzi ibyo byose niki cyakubujije guyiha abandi ngo bayibyaza izindi”? Ariko uwomutware abwira abari aho ati nimumwake mina ye muyihe ufite mina icumi.
Niyo mpamvu wumva bavuga ngo ufite azahabwa ariko n’udafite azakwa n’icyo yari afite. Imana idutabare arangije aravuga ngo na babanzi bange bavugaga ngo ntibashaka ko adutegeka ngo babazane imbere ye bahabicire.
Mugenzi wange ba maso nange mbe maso tumenye ikibitsanyo twabikijwe hanyuma tugikoreshe neza tukiriho nk’uko ijambo ry’Imana ribitubwiye, igihe tukiriho tukibyaze umusaruro hanyuma umutware (databuja) nagaruka azadushime (azatwongere izindi) ntituzabeho umugayo. Inkuru irambuye neza soma- (Luka 19:11-28.)
Yesu aduhane umugisha, amen!!!
Amen.
Urakoze Ephraim Yesu aguhe umugisha.