Ese wari uziko hari ingororano ku bakozi?Ev. Alice RUGERINDINDA

Amaterniro ya cep ku wa 30 kamena 2019

Umwigisha w’ijnambo: Alice RUGERINDINDA

Intego y’ijambo: “hari ingororano ku bakozi”

Ibyahishuwe 22:12 “Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze”. Ku bakora businesi hari igihe umuntu atangira akajya gucuruza, abantu bakajya bamubaza bati” mbese hari mo akantu kugirango natwe tuzaze? Ariko nanjye nazinduwe no kubabwira ko hari ingororanno muri Yesu, Imana ishimwe. Imana yigeze itubwira ati” badatabuja banyu bo mu isi ko babasha guhemba umuntu wese imirimo akora mbese Imana niyo itabasha guhemba? Mu kazi kacu ko mu isi iyo dutangiye umwaka turahiga, tukavuga ibyo tuzakora, iyo umwaka urangiye wicarana n’umugenzuzi, wawe mukajya ku kintu kindi werekana icyo wakoze n’ibikigaragaza. Hari aho nigeze gukorera, iyo badukoreraga ijyenzura bajyendaga baduha amanota, hakira uwesheje imihigo, uwabikoze neza, hakaba nuwabikoze neza cyane wakoze ibirenze ibyo yagombaga gukora. Kandi hari n’ubwo iyo bajyaga guhemba, bongeraga amafaranga ku mushahara w’umuntu uhora ubona amanota meshi kumwaka, nubwo mwaba muri ku mwanya umwe.ibi nikimwe n’uko mu murirmo w’Imana hari ibyo umuntu aba agomba gukora ariko akajyira no kwitanga, agakora ibirenze ibyo yagombaga gukora. Rero uyu munsi naje kubabwira ko ubwo badata bo mu isi babasha guhemba n’Imana yacu ibasha guhemba.

 Imana nayo Imenya ko umuntu akeneye ye ishimwe (motivation), nyiri umukumbi naza azabasha kugororera abantu be. Uyu mwaka ugitangira, nanjye nihaye imihigo kubyo gukorera Imana, kuko mukazi, nshyiraho, umwete no mu rugo ngashyiraho umwete rero ninako nshaka gushyiraho umwete mu byo gukorera Imana. Tugomba gukorera Imana neza, hari uwigeze yuzura umwuka arangije aravuga ati “ntayindi bibiliya izandikwa ahubwo ibyo Imana yakoranye natwe nibyo bizabera abandi ubuhamya. Njye nakijijwe mfite imyaka 14, nkurira inyamirmbo, ariko Imana yabanye nanjye, n’iyo akaga kaje Imana iraguheka, najye rero yagiye impeka, imbera Imana. Nkitangira gukizwa abantu baransekaga, bati “utangiye bikiri bito, ntacyo urabona, ariko nkabasubiza anti”ni mundeke, abatumye nkizwa bagera naho baza kunsezera, barambwira bati” twakijijwe tutararya kubyisi, tuzagaruka tuzi ibyo twihannye, ariko Imana yakomeje kumbera Imana, none ndacya komeye.

Imana ijya itanga avanse, iyo twicaye mu nzu y’Imana tugirango ntakintu yakoze ariko iba yagikoze, kuko ivuga it” muba muje mube mwihishe gato kugeza igihe ibyago izashirira, reron iyo twibereyemu gakiza abndi baba bahangayitse hanze tuguwe neza, bakarwana no gukuramo inda tunezerewe, bakajya mu ma puridance(udukingirizo), no mu binini twe dutuje. Rero Imana iba yakoze.

Hari amahugurwa nigeze kujyamo, umuntu atanga ubuhamya mpari ko afite umuhungu yagize inshuti kuburyo iyo agiye kugura agakingirizo muherekeza nanjye ndavuga nti” iyo abana banjye baba badakijijwe mba nanjye mbaherekeza, mbajije uwanjye nibahari icyo abiziho aravuga ati” iyo mba ntakijijwe mba maze kukuzanira abuzukuru batatu, rero numva neza ko natwe biba biduhiga ariko kuko turi mu gakiza iba yaraduhaye kuri vanse Imana ishimwe.”

Hari igitekerezo cy’umuntu wigeze akoresha abantu mu murima w’ibigori abantu bakajya babyikorera bakabizana aho bagombaga kubitura, bamwe bagashyiramo ibigori gori, umufuka ukabyimba, ariko ntakintu kirimo, ariko hakaba n’abandi babishyiramo bikabavuna ariko babyikorereye, nyuma umurimo urangiye bagiye guhembwa sebuja rababwira, ati” umutnu niyikorere ibyo yazanye atahe” rero n’Imana izahembera umuntu Imirimo ye yakoze rero benedata ni dukore kuko hari ibihembo.

Abo mu idini ya satani mu mahame bagenderaho ntibemera umunebwe, ubwo rero Imana ntabwo ariyo yemera abanebwe kandi izahemba, abakozi.

Hari uburyo bwo gukorera Imana nabonye: nize ku nyundo mu mashuri y’ikiciro rusange, ayisumbuyeho nyiga muri Saint Andre. Twajyaga twiyiriza ubusa tugskora amasengesho tujyenda, tukajya twiyiriza ubusa mu gihe cyo kurya tukajya tunyuranamo nabajyiye kurya ukajya usenga mu mutima uvuga uti” ukandagira aho nakandajyiye uwiteka umugirire neza akizwe ny’uma yaho twabonye umusaruro abantu bakaza badushaka batubwira ko Imana yabemeje ko badakijijwe kandi kugeza aya majyingo baracyakijijwe turacyabona ubuhamya bwabo.

2Yohana 1:8” Mwirinde mutabura iby'imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije.

Abazabura iby’imirimo bakoze ni abazagwa mu nzira nabazasoza nabi baratangije iby’umwuka bagasoresha iby’umubiri. Rero mwirinde mutazabura ibyimirimo mwakoze. Tugeze mu gihe kibi aho tubona ibitandukanye, nibyo abatubanjirije batigeze babona ariko twirinde tutazabura iby’imiro twakoze.

Ukuri ko hanze gutandukanye nuko mu ishuri, ariko Imana ni umubyeyi ni data watwese mwiza, icyambere ni ukuyizera, kuko ijambo ry’Imana, rivuga ko umukiranutsi azabeshwa ho no kwizera ariko nasubira inyuma ntizamwishimira nahato.

Hari ingororano ku bakozi, rero nidukore dushyizemo umwete, niba uri umuririmbyi wubahirize ighie nkuko ugomba, niba ugira gusura abararwayi ubikorane umwete. Abo mu isi, iyo bamenye ahantu hari imari ntibaryama, bakarara bajyenda baca ahemewe nahatemewe kugirango bajyere kucyo bashaka rero no munzu y’Imana twiyemeze, dukore Umurimo w’imana.

Buri wese afite ibyo ashoboye, gukora akwiye kubishyiramo umwete. Kuko ijambo ry’Imana ryavuzengo “Imana ntikiranirwa ngo yibajyirwe imirimo.”

Hari ibyiciro bitandukanye mu nzu y’Imana:

-hari abakoraga, none ubu bacitse intege, niba uri muri icyo kiciro, ongera ukanguke ugira umuhigo uhiga kugirango ubashe gukora. Iyo uhize ubasha gukora. Gira icyo uhiga uzakorera Imana izakwibukiraho, bibiliya itubwira uwitwa Hezekiya ubwo Imana yamutumagaho umuhanuzi, ngo ategeke ibyinzu ye kuko yari ajyiye gupfa, ariko yerekera ivure ayibutsa uburyo yagendeye imbere y’Imana atunganye Imana imwogerera iminsi yo kubaho kandi iramukiza. “none ibaze iki kibazo, uti”mbese kubaho kwanjye aho ndi hari icyo biyimariye?” aho ndi hari ibendera y’Imana ihari?

-Umuntu ushaka kwihana kugirango Imana imukoreshe, ntabwo wakora utarabanza kwandikisha izina. Ninako utakorera Imana imirimo utarihana utarahindurirwa izina ngo uve mugitabo cy’abarimbuka ngo ujye mu gitabo cy’abana b’Imana. Umuntu wo hanze ntabwo ariwe ukora ahubwo uwo mu rugo niwe ukora rero usabe Imana igukize ibyaha ubone gutangira gukora, ntiwagwiza imirimo utaragwiza gukiranuka. Amen

Ev. Alice RUGERINDINDA
Abwiriza mu materaniron ya CEP UR Huye campus

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *