AMATERANIRO YA CEP KUWA KABIRI
Ijambo ry’Imana.
Umwigisha yatangije Indirimbo ya 248 Gushimisha
umutwe: Mbese twebwe twaba twarigize tureba Yesu nk’ubambwe kumusaraba?
Abagalatiya 3:1,3
1 Yemwe Bagalatiya b’abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu?
3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri?
Yeremiya 18
Umwigisha: HAKIZIMANA Bonaventure
INTEGO: Guhabwa imbaraga zo kwihangana mu makuba.
Esiteri 4
12 Nuko babwira Moridekayi ubutumwa bwa Esiteri.
13 Moridekayi na we arabatuma asubiza Esiteri ati “We kwibwira yuko ari wowe wenyine uzakira mu Bayuda bose kuko uri mu nzu y'umwami,
14 kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n'ab'inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n'iki.”
15 Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi aramusubiza ati
16 “Genda uteranye Abayuda bari i Shushani bose mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n'abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.”
17 Moridekayi aherako aragenda, abigenza uko Esiteri yamutegetse.
Esiteri :6
11 Nuko Hamani ajyana imyambaro n'ifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe n'ifarashi, arangururira imbere ye ati “Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.”
12 Hanyuma Moridekayi asubira ku irembo ry'ibwami. Ariko Hamani arihuta asubira iwe ababaye kandi yitwikiriye.
13 Aherako atekerereza umugore we Zereshi n'incuti ze zose ibyamubayeho byose. Nuko abajyanama be n'umugore we Zereshi baramubwira bati “Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye, niba ari uwo mu rubyaro rw'Abayuda ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye.”
14 Bakivugana na we haza inkone z'umwami, zihuta kujyana Hamani mu nkera Esiteri yari yiteguye.
Amakuba ni sogokuruza w’ibyiza byose uzageraho byose.
Abaroma :5
3 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana,
4 kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.
Imana idushoboze kurenza amaso yacu inkike za Yeriko ageze mu gihugu cyisezerano Kanani.
Dushimiye Yesu witanze ngo abe igitambo twebwe duhabwe ubugingo bw’iteka.
Harigihe inzandiko zandikwa zo gushyira abantu b’Imana mu makuba ariko Imana niyo ikura mu makuba.
Abantu bari kugwa munkera za mbere ariko inkera za kabiri niho tuzatabarirwa.
Shaka ikintu uzakora cyikandikwa kuburyo nugera mu makuba Imana izakibuka.
Guhabwa imbaraga zo kwihangana bituma umuntu waguciraga akobo ariwe ugucira akanzu.
Tujye dusubira kw’irembo kuko tutaragera mu nkera za kabiri.
Harigihe Imana ijya idutangira ingurane kugirango abantu bayo bihanganire mu makuba.
wifuza kureba film ykinwe na evangelisation muri cep ur huye? ukande kuri iyi link.
https://youtu.be/E7bMIW8EQ78
- Ijambo ryaje kuri yeremiya rivuye k’Uwiteka riti
- “Hagaruka umanuke njya mu nzu y’umubumbyi, niho nzakumvishiriza amagambo yanjye.”
- Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga.
- Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z’umubumbyi, maze aribumbusha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.
- Yabambwe hagati y’ibisambo bibiri iburyo n’ibumoso.( Byashakaga kuvuga ngo Yesu niwe gisambo gikuru )
- Yarasuzuguwe ku kigero cyo hejuru.(Kumucira mu maso, bamuciraho imyenda, arakubitwa).
- Yari umunyamibabaro wamenyereye intimba.