ESE UBONA WAMBAYE UMWAMBARO MWIZA?
- Rev. Pastor NSABIMANA Bershaire. “Nzi Imirimo yawe,yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka…” (Ibyahishuwe 3:15-21). Turi hafi gutaha iwacu dukwiriye guhinduka ntitube akazuyazi ndetse dukingurire yesu yinjire mu mitima yacu dusangire nawe. Ndetse ikiruta byose unesha azicarana na Yesu ku ntebe y’ubwami.
Rev. UWAMBAJE Emmanuel,
Isomo ry’Umunsi: Intwaro z’Abizera umwambaro nyakuri.
“Mwambare intwaro zose z’Imana , kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa satani” (Abefeso 6:11).
Imana yumva gusenga kwacu, mu buzima uzirinde gusaba nabi ; ntugasabe ikintu cyoroheje kuko Imana ikomomeye kandi irasubiza ntakiyinanira.
Ese ni ryari umuntu ajya mu gisirikare mu buryo bw’umwuka? Kuva ku munsi waturiye ibyaha ukakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza wemeye kuba umusirikare. Gukizwa bisobanuye kujya mu rugamba , iyo udahisemo gukizwa uba udashaka kujya mu rugamba. Urugamba rw’agakiza turimo ni rwo ni urw’ukuri icyo dusabwa ni ukuguma mu ntambara. Ese umwanzi turwana nawe ni nde? Umwanzi turwana nawe muri uru rugamba ni satani kuko ni umwanzi mubi wamanukiye iyi si. Satani ni umuriganya nk’uko yariganyije Adamu na Eva muri Edeni bakarya ku giti Imana yababujije kuryaho. Gukizwa by’ukuri si ukuzuza ibyo usabwa n’Idini iryo ariryo ryose kuko gukizwa biravuna. Kuba mu gisirikare cya Yesu bisaba kwirinda ibyaha byose kuko icyaha kikwirukana mu ngombyi Imana yagushyizemo. Icyaha ntikirangirira ku wagikoze gusa kuko kirandura; Adamu na Eva bakoze icyaha gikurikirana urubyaro rwabo. N’ubwo gukizwa bigoye, hari ingero nyinshi z’ababashije kuba intwari muri uru rugamba. Ibyo tunyuramo byose dukwiye kumva ko kunesha bishoboka kuko hari benshi kandi b’ababasore banesheje neza nka Yozefu, Daniel, Esiteri bose barwanye uru rugamba baranesha.
Intwaro z’Umwuka:
Agakiza nk’ingofero: ingofero ishushanya ibitekerezo umuntu afite kuko iyo Imana igiye gupima ikigero cy’agakiza ufite ireba mu bitekerezo byawe.
Ijambo ry’Imana nk’Inkota: Ntawabasha kunesha adafite ijambo ry’Imana kuko ariyo nkota umuntu aneshesha satani. Yesu ageragezwa na satani yamutsindishije ijambo (Matayo 4:1-11).
Kwizera nk’ingabo idukingira: Iyo udafite kwizera ntushobora gukizwa. Utizera ntashobora kunezeza Imana “Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho,ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Mu bibaho byose dusabwe kwizera kugira ngo twirinde ibyaha.
Ukuri (Gukenyera ukuri): Dukwiye kwirinda uburiganya tukavugisha ukuri muri byose.
Inkweto: Dukwiye kwambara inkweto aribwo butumwa bwiza.
Gusengesha umwuka iteka: Gusenga bikwiye kuza nyuma ya byose tumaze kugwiza intwaro zose zo haruguru. Nta wasenga adafite agakiza, ijambo ry’Imana, kwizera ndetse no kugira ukuri.
Kugira ngo umenye ko wakijijwe nuko uzaba warihannye ibyaha byose; si ukuvuga kuba mu Idini cyangwa ukaba ufite inshingano runaka ukora mu idini.
IDC-CEP UR HUYE,
Umwanditsi: BARAKA Samuel